Mayonnaise (soma Mayoneze), ni rimwe mu mafunguro adashobora kubura ku meza ya bamwe, ariko kandi hari abatazi uko iri funguro ritegurwa ndetse n’amateka yaryo. Nibyo tugiye kubagezaho.
Mu gutegura amafunguro dukenera buri munsi, hagenda hagaragaramo amafunguro ategurwa hifashishijwe umuriro, ayo akaba agaburwa ashyushye; hakaba n’ayandi adasaba kunyuzwa ku ziko, yo akaba agaburwa cyangwa se afungurwa akonje. Muri aya rero tukaba twavugamo ifunguro ryoroshye nk’isosi ifashe riherekeza ayandi (une sauce d’accompagnement froide), ryitwa mayonnaise (soma Mayoneze).
Nk’uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu byo gutegura amafunguro zo ku mbuga za murandasi (internet) zitandukanye nka justhungry.com ndetse no kuri club-sandwich.net, mu nyandiko zabo zo muri Gashyantare 2006, mu gucukumbura imvano y’izina Mayoneze bagaragaje bimwe mu byo abahanga bandi bagiye bashyira ahagaragara.
Zimwe mu nkomoko z’izina mayonnaise.
Uwitwa Carême avuga ko mayonnaise ari ifunguro ryafashe iri zina bivuye ku izina Magnonnaise yo ku nshinga yo mu rurimi rw’igifaransa Magner ( ivuga kurya).
Uwitwa Prosper Montagné we avuga ko rikomoka ku magambo moyennaise cyangwa moyeunaise, na none bakavuga ko ryaba rikomoka ku ijambo moyen cyangwa moyeu, risobanura umuhondo w’igi yose akaba ari amagambo yo mu rurimi rw’igifaransa cya cyera.
Si ibi gusa kandi kuko hari n’abavuga ko ryaba rikomoka ku mijyi yo mu Bufaransa nka Bayonne, ariho havuye izina Bayoneze (sauce bayonnaise) cyangwa umujyi Mayons ari nawo mujyi nyir’izina iyi mayonnaise yabonetse bwa mbere, hakaba hari tariki ya 29 Nzeri 1589 mu gihe cy’urugamba cya Arques warwanyaga umwami w’u Bufaransa Henri IV.
Nyamara iyo ugiye ku rubuga rwa wikipedia.org ho babivuga gutandukanye kuko ngo Mayoneze yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Mahón wo mu Bufaransa, Menorca ho mu Butaliyani, mu 1756.
Iby’aba bahanga ni byinshi nta wabiva umuzingo, gusa ikigaragara bahurizaho ni uko ikomoka ishobora kuba ikomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, ariko igihe kitazwi neza dore ko babivuga gutandukanye.
Uko mayonnaise itegurwa muri rusange.
Iyi sosi igaburwa ikonje Mayonnaise (une sauce d’accompagnement froide), irimo ibyiciro bitandukanye bitewe n’ibyo uyiteguye akunda ariko ikigaragara ni uko bose bahuriza kuri mayonnaise igizwe n’amavuta indi itarimo amavuta zikaba kandi zishobora kugira ibara risa nk’umuhondo cyane. Indi ijya kuba umweru bitewe n’ibyo bongeramo.
Mayonnaise irimo amavuta
Ibikenerwa
– Umuhondo w’amagi abiri manini;
– Utuyiko 3 tw’umutobe w’indumu cg Vinegire ( Vinegar);
– ¼ cy’akayiko gato kariho umunyu;
– Ikirungo bita white pepper;
– Amavuta ya Olive cyangwa ubunyobwa ndetse ayo tumenyereye yanditseho USA.
– 1/4 cy’ikiyiko cya mustard ( imeze nk’ibirungo biva mu ruganda).
– Umutozo
– Icyo kuvangiramo kigomba kuba gifukuye.
– Hari n’abakoresha ibindi birungo bizana impumuro bitandukanye.
Uko ikorwa
– Shyira umuhondo w’amagi mu gikoresho wateguye wawutandukanije n’umweru.
– Shyiramo umunyu;
– Ongeramo na mustard.
– Tangira kuvanga gahoro gahoro ukoresheje wa mutozo wateguye, kugera aho bitangiye kumera nk’igikoma gifashe.
– Tangira kugenda wongeramo amavuta gahoro gahoro, ukomeza no kuvanga.
– Iyo ubonye bikomeye cyane ugenda ushyiramo wa mutobe w’indimu cyangwa vinegar gake ukongera ukavanga kugeza ku gipimo cy’ubwinshi wifuza.
– Wenda gusoza ushobora kunagamo agafu gake ka bya birungo bizanamo impumuro twavuze haruguru ukavanga gake, warangiza ugakuramo umutozo.
– Nyuma ushobora kuyigabura ku mafunguro wateguye.
Icyo twakongeraho ni uko ubu bwoko bwa mayonnaise atari bwiza kubukoresha kenshi ku mafunguro bitewe n’ubwinshi bw’amavuta ayigize. Ubutaha tuzababwira uko wategura idafite amavuta.
TANGA IGITEKEREZO