00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 11, atoragura ibyuma ngo azakure ababyeyi be mu bukene

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 30 Mata 2014 saa 12:57
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 11 ukomoka mu Kagari ka Kabuguru, Umurenge wa Nyakabanda ya I mu Karere ka Nyarugenge, atewe agahinda no kuba yarisanze mu buzima bubi butuma yirirwa mu myanda y’ibimoteri n’ahandi abona ibyuma bishaje (bita gusyaga) kuko ababyeyi batabasha kumugenera ibyo akwiye nk’umwana muto.
Umwana wahawe izina rya Eric ku bw’umutekano we, yabwiye IGIHE ko impamvu yirirwa ashakisha ibyuma ari uko agamije gushakisha amafaranga azamufasha gukura ababyeyi be mu bukene.
Eric n’agahinda (...)

Eric azenguruka ahari imyanda hose ashaka ibyuma bishaje

Eric n’agahinda kenshi yavuze, ko buri munsi yirirwa ashakisha ibyuma byo kugurisha ahantu hatandukanye kugira ngo arebe ko yabona amafaranga yo kurya n’ayo gufasha ababyeyi.

Eric yagize ati “Papa yirirwa agenda, sinzi ko akora kubera ko iyo ngize icyo musaba avuga ko nta mafaranga afite. Na mama ni uko yimereye ntago ajya apfa no kungurira inkweto kandi we acuruza inyanya n’intoryi mu nzira”.

Eric yakomeje asobanura ko atabona n’ibiryo bya buri munsi kuko ababyeyi be bamubwira hamwe n’abandi bavandimwe be ko batabona ibyo kubagaburira buri munsi.

Yakomeje avuga ko nyina bamutwariye ibyo yacuruzaga ku gataro, umwana abona nta bundi buzima asigaranye ahita atangira kwirwanaho. Ati “Nahise ntangira kujya njyana n’abandi bana ba Patrick, na Pasi gutoragura ibyuma tukabigurisha ku kiro iyo nyabonye nyaha mama akayambikira.”

Yavuze ko akorera amafaranga y’u Rwanda 200 ku munsi cya 100, usibye ko hari n’igihe atayabona kandi ko ko iwabo batajya bamubaza aho yayakuye ko ahubwo Papa we avuga ko azamukiza.

Yagize ati “Papa ntago ajya ambaza aho mvuye ahubwo yabwiye mama ko mfite ubwenge”.

Eric agenzura icumya abonye

Eric yifuza gutuza heza ababyeyi be

Eric yabwiye ko nawe yifuza kuzakira nk’abandi bantu akagura imodoka ari ko ikintu cya mbere ateganya ari ukubanza akubakira ababyeyi be. Ati “Mba nshaka kuba umucuruzi ukomeye nkazubakira papa na mama inzu nziza bakareka kuba mu nzu y’ibyondo iva itagira na sima kubera ko bambyaye, nkajya mbaha n’amafaranga yo gucuruza”.

Eric n'umufuka ashyiramo ibyuma yabonye

Kuri we akunda kurya amagi n’inyama iyo yaronse kuko atajya abibona iwabo babigura kandi yumva ko ari byiza ku bana.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Guhaha

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .