Kera umubyeyi yabyaraga abana akagira abo yigomwa maze akabohereza kwa Sekuru kugirango barererwe yo, mu buryo gufasha umukecuru n’umusaza mu turimo tworoheje batabaga bagishoboye kwikorera, uyu muco rero kuri ubu ngo waba wahinduye isura bitewe n’uko ababyeyi ngo basigaye bohereza abana kwa Sekuru kubera ko bananiwe kubarera.
N’ubwo Abanyarwanda benshi bamaze kumva akamaro ko kuboneza urubyaro, hari bamwe batari babyumva, ugasanga babyaye abana barenze ubushobozi bwabo bikabatera kubikuraho bakabohereza kwa ba Sekuru.
Urugero ni nko mu Murenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’amajyaruguru. Twaganiiriye n’abana biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kirebe, barererwa kwa ba Sekuru, maze batubwira ko impamvu ariho barererwa ari ukugira ngo bajye babafasha uturimo.
Twifuje kuganira n’umukecuru Mukase Consolée urera abazukuru, maze atubwira ko umuhungu we yabamuzaniye kubera ko yari amaze kugira abana 4 kandi nta bushobozi yari afite bwo kubarera, ahitamo gufata babiri aboherereza Nyirakuru asigarana abandi babiri.
Kandi ngo ajya kubazana ntibabanje kubyumvikanaho yabaye nk’ubamujugunyira. Umukecuru yirwanaho mu burere bw’abo bana kuko ari umuhungu we ari n’umukazana bose nta n’umwe umugeraho.
Twaganiriye n’umuyobozi w’icyo kigo Nshimiyimana Protogène atubwira ko abo bana barererwa kwa Banyirakuru bahura n’inzitizi nyinshi mu myigire yabo, kuko ngo nibo usanga bakererwa, nibo baba badafite isuku ihagije, nibo baza ku ishuri batakoze imikoro yo murugo bahabwa n’abarimu, n’ibindi.
Ibi bigaterwa na twa turimo bakoreshwa naba Nyirakuru bageze mu rugo, ikindi kandi ngo nta mbaraga aba bakecuru n’abasaza baba bafite zo kubitaho nk’uko bikwiye.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Karambo Rwangano Aimable, yatubwiye ko uyu ari umuco ushaje, ko bidakwiye umwana w’Ymunyarwanda ugifite ababyeyi. Ati “Umwana agomba kurererwa mu muryango, aho yisanzuye kandi uburenganzira bwe bwose bukubahirizwa”.



















TANGA IGITEKEREZO