00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvonne wo mu Ikinamico Urunana agiye kwambikana impeta na Henri Jado Uwihanganye

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 6 July 2014 saa 12:38
Yasuwe :

Mukaseti Pacifique uzwi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne, agiye kwambikana impeta na Henri Jado Uwihangange wigeze kuba Umunyamakuru, akaba ari umokozi muri NPD-COTRACO n’umwarimu muri Kaminuza ya INILAK.
Ubukwe bwa Henri Jado na Pacifique buzaba ku itariki ya 16 Kanama 2014, aho bazasezeranira muri Kiliziya ya Paruwasi Gaturika ya Kicukiro nyuma bakakirira abashyitsi muri Juru Park. Henri Jado agiye gukora ubukwe na Pacifique nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.
Mu (…)

Mukaseti Pacifique uzwi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne, agiye kwambikana impeta na Henri Jado Uwihangange wigeze kuba Umunyamakuru, akaba ari umokozi muri NPD-COTRACO n’umwarimu muri Kaminuza ya INILAK.

Ubukwe bwa Henri Jado na Pacifique buzaba ku itariki ya 16 Kanama 2014, aho bazasezeranira muri Kiliziya ya Paruwasi Gaturika ya Kicukiro nyuma bakakirira abashyitsi muri Juru Park.

Bagiye kurushinga.

Henri Jado agiye gukora ubukwe na Pacifique nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Pacifique, yavuze ko bishimiye kuba bagiye kubana nk’umugore n’umugabo nyuma y’igihe bakundana. Kuri bo ngo inzozi bagize bagihura zigiye kuba impamo.

Aba bombi bagiye kurushinga, nyuma y’igihe gito Henri Jado akubutse mu Bwongereza aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), aho Henri Jado yabaye umwe mu banyeshuri 15 b’abahanga baharangirije bafite amanota menshi kurusha abandi.

Mu bwongereza Pacifique ari kumwe na Henri Jado nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Uretse kuba akina mu ikinamico Urunana yitwa Yvonne, Pacifique akina mu itorero Mashirika, akanakora mu mushinga wa Girl Hub na NI NYAMPINGA. Pacifique kandi yanabaye umwe mu bigeze kwiyamamariza kuba Miss RTUC 2012 yigagamo.

Pacifique agiye kurushingana na Henri Jado

Henri Jado kuri ubu usigaye akora muri Sosiyete y’ubwubatsi NPD-COTRACO akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza ya INILAK I Kigali. Yigeze kuba Umunyamakuru kuri Radio Salus akiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aza kwimukira kuri Radio 10 mbere yo kujya kwiga mu Bwongereza. Anazwiho kuba MC mu birori bikomeye. Aho aheruka kugaragara ni mu munsi wa Rwanda Day i London.

Henri Jado ubwo yari muri Rwanda Day i London aho yari MC.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages