00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yayobotse iyo kwigisha imodoka nyuma yo kuba impfubyi no gupfakara (Video)

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 19 January 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Uwimbabazi Berthe ukora akazi ko kwigisha imodoka mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, atunze umuryango nyuma yo guhangana n’ibihe byamukomereye mu buzima bwe.

Yakuriye mu Karere ka Kamonyi mu muryango wishakisha. Ubwo yari yujuje imyaka umunani, umuryango we wagize ibyago byo gupfusha Se, abo bavukana bahinduka imfubyi bakiri bato.

Birumvikana umuryango wacitsemo igikuba. Nyina ubabyara atangira kwihiringa abashakira ibibatunga, agerageza no kubigisha amashuri yisumbuye mu buzima bugoye cyane.

Uwimbabazi ati “Nisanze ndi umwana wa kabiri, mfusha papa ku myaka umunani, nkurana ishyaka ryo kumva ko ubuzima bwanjye nzabumara ndwana ishyaka ryo kwita ku muryango.”

Reba ikiganiro twagiranye na Uwimbabazi Berthe, umenye ubuhamya bwe bwose


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .