00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhinja ruvukiye mu ndege ruhabwa ubuhe bwenegihugu?

Yanditswe na

Umuhoza Nadine Jessica

Kuya 23 August 2014 saa 02:00
Yasuwe :

Robert Krulwich, umunyamakuru w’Umunyamerika ukorera radiyo ya NPR yibajije ubwenegihugu buhabwa uruhinja rwavukiye mu ndege, atanga n’igitekerezo ko abana nk’aba bajya bahabwa pasiporo zihariye zibahesha uburenganzira bwo kujya aho bashaka hose ku isi nta gukumirwa. Amategeko rusange yemerera umwana wavukiye mu bwato cyangwa indege kugira ubwenegihugu bw’aho ubwato/indege byabarizwaga mu gihe umwana yavukaga, gusa ibi ntibyemerwa mu bihugu byose. Nko mu Bufaransa, umwana ahabwa (…)

Robert Krulwich, umunyamakuru w’Umunyamerika ukorera radiyo ya NPR yibajije ubwenegihugu buhabwa uruhinja rwavukiye mu ndege, atanga n’igitekerezo ko abana nk’aba bajya bahabwa pasiporo zihariye zibahesha uburenganzira bwo kujya aho bashaka hose ku isi nta gukumirwa.

Amategeko rusange yemerera umwana wavukiye mu bwato cyangwa indege kugira ubwenegihugu bw’aho ubwato/indege byabarizwaga mu gihe umwana yavukaga, gusa ibi ntibyemerwa mu bihugu byose. Nko mu Bufaransa, umwana ahabwa ubwenegihugu biturutse ku bw’ababyeyi be (droit du sang), naho kugira ngo yemerwe nk’Umufaransa (mu gihe yahavukiye) bisaba gutura muri iki gihugu byibuze imyaka 5 cyangwa se umwe mu babyeyi be ari Umufaransa.

Mu gihe mu Bufaransa bimeze bityo, muri Amerika ho umwana ahabwa ubwenegihugu bw’aho yavukiye. Muri 2006, umugore w’Umunyamisirikazi yibarutse umukobwa ubwo yari mu ndege ijya i Boston iturutse i Londres mu Bwongereza, amakuru yatangajwe na televiziyo yo muri Canada CTV, avuga ko uyu mwana yahawe kuba Umunyakanada kuko ngo yavutse indege igeze mu kirere cya Canada.

Urubuga Slate.fr ruvuga ko ubusanzwe nta tegeko ribuza umugore utwite kujya mu ndege ariko ngo si byiza kuko isaha ku isaha aba ashobora kubyara bityo ubuzima bwe n’ubw’umwana bukaba bwajya mu kaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages