00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’ubuhunzi n’urwo kwiyubaka; Ubuzima bwa Nkubito watangiye guteza imbere abandi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 16 December 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Nkubito Samuel, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo muri Equity Bank. Uretse akazi ko muri banki, akora n’ubucuruzi bw’ibijyanye n’imitungo itimukanwa [Real Estate] ndetse n’ubw’ikawa n’ibindi biribwa [Coffee Shop].

Mu buzima busanzwe ni umugabo ufite umuryango.

We n’umuryango avukamo bakuriye mu buhungiro muri Uganda, aba ari naho atangirira amashuri abanza mu 1986 mu Ishuri rya Kazinga Primary school muri Tooro. We n’umuryango we bagarutse mu Rwanda mu Ukwakira 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, yakomeje amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Kiziguro Secondary School.

Mu 2007 yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ajyanye n’igenamigambi n’imicungire y’abakozi [Human Resource Management] mu yahoze ari KIST, mu 2013 akomeza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ajyanye n’uburyo bwo kugena ingamba z’ibigo [Strategic Management] muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Mu 2008 akazi ka mbere yagakoreye mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, muri duwani nyuma y’imyaka ibiri azamurwa mu ntera, agirwa umujyanama mu by’imisoro mu ishami rishizwe abasoreshwa muri iki kigo, ahamara umwaka.

Mu 2011 yakomereje muri RwandAir, ahabwa inshingano z’umuyobozi ushinzwe imirimo, nyuma y’amezi atandatu agirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku kibuga cy’indege kugeza mu 2015, aho yahise yinjira mu rwego rw’amabanki muri Equity Bank, nk’umuyobozi ushinzwe imibanire hagati ya banki n’abakiliya bose, ahakora kugeza mu mpera za 2021.

Yahise akomereza muri Bank of Africa nk’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, ahakora imyaka ibiri n’igice nyuma asubira muri Equity Bank, agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo, akaba ari naho akorera magingo aya.

Nkubito Samuel ubu ni umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiliya ku giti cyabo muri Equity Bank

Mu kiganiro cyihariye Nkubito yagiranye na IGIHE, yavuze ko icyemezo cyo kwerekeza zimwe mu mbaraga ze mu kwikorera, cyaje ubwo yatangiye gukora muri banki.

Ati “Buriya iyo ukora muri banki uhura n’abacuruzi ukareba uko bagiye bazamuka bahereye ku mafaranga make, bituma ntangira gutekereza ku masaziro yanjye hakiri kare. Buriya abantu benshi batangira gutekereza ku bihe byabo by’izabukuru bari kubyinjiramo ariko sibyo.”

“Nasanze nkwiye gukora akazi katambuza gukora akandi ndiho neza, ariyo mpamvu nabonye kuba wagura nk’ikibanza ukazongera ukakigurisha nyuma y’igihe runaka nta bintu byinshi bisaba. Byari byoroshye kuko bitasabaga igishoro kinini. Nafashe inguzanyo muri banki ya miliyoni 20 Frw aba ariho ntangirira.”

Ubu bucuruzi yabwinjiyemo mu 2019.

Ku bijyanye no gushinga ‘Coffee Shop’, igitekerezo cyakomotse ku rukundo asanzwe agirira ikawa.

Yagize ati “Ubusanzwe ndi umuntu ukunda ikawa, cyane biza nkora ku kibuga cy’indege icyo gihe nahabonaga Bourbon Coffee. Natekereje gutangiza ubucuruzi bw’ikawa mu buryo bwo guteza imbere abahinzi b’ikawa no gutanga ikawa nziza ku bakeneye kuyinywa ariko nanone no guha akazi abandi.”

Hashize imyaka ibiri Nkubito atangije ubu bucuruzi, aho kuri ubu ‘Coffee Shop’ ye ikoramo abakozi 12 bahoraho.

Ukwiyemeza n’ubunyangamugayo; inzira igana ku ntsinzi!

Nkubito Samuel, yavuze ko kimwe mu bigeza umuntu ku ntsinzi yifuza harimo ukwiyemeza, gutinyuka no kugira ubunyangamugayo.

Ati “Icya mbere ugomba kumenya icyo ushaka, ugatinyuka ugakora ntugaye akazi ahubwo ukagakora neza, ariko icy’ingenzi kuruta ibindi ukagira ubunyangamugayo ukirinda gushaka guhirwa vuba vuba kuko bituma unyura mu nzira zitari nziza bikica n’ibyo wari wagezeho.”

“Ugomba kugira intego z’igihe kirekire ariko ukaba wanazicamo ibice ukavuga ngo uyu mwaka ndashaka kugera kuri iki n’iki, mu myaka itatu nzaba ndi aha gutyo gutyo.”

Nkubito yavuze ko nta myaka ntarengwa yo kugera ku ntsinzi, ariko iyo bigeragejwe kare biba byiza kurushaho.

Ati “Iyo urebye ubona abantu benshi bakize bakuze, ariko nanone niba hari ibyo wageraho ku myaka 60 ukabigeraho ku myaka 40 byatuma ugera kuri byinshi. Ibintu byose bigira igihe cyabyo ariko umurimo ni uwa kare.”

“Ni ingenzi ko ukora ibyo ugomba gukora mu gihe cyabyo. Ntugomba gutegereza igihe kirekire niba koko nta mpamvu ihari ifatika ituma utegereza.”

Nkubito yasabye urubyiruko gutinyuka no kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko nta rwitwazo rwagira rwo kutagera aho rwifuza kuba muri ibi bihe.

Iyi coffee shop iherereye i Remera
Iyi Coffee shop ifite abakozi 12 bahoraho
Uyu ni umwe mu bakozi ba Nkubito ufite akazi gahoraho muri Coffee Corner
Nkubito Samuel yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kubyaza amahirwe igihugu kibaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .