Bamwe mu bakozi by’umwihariko abakora akazi ko mu rugo, rimwe na rimwe bica akazi nkana bashaka kugaragaza ko bakarambiwe. Umukoresha asabwa guhorana amakenga kuko umukozi nk’uwo nta musaruro atanga.
Bamwe mu bakora akazi ko mu rugo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko hari igihe barambirwa aho bakoraga bitewe n’impamvu zitandukanye, bagashaka impamvu zituma basezererwa.
Umukobwa witwa Uwimana yatangarije IGIHE ko amaze imyaka itanu akora akazi ko mu rugo, muri iyo myaka akaba amaze gukora mu ngo enye.
Yagize ati “Aho hose maze gukora nta na hamwe banyirukana, ahubwo ninjye wisezerera kuko mba naharambiwe. Hari igihe rero ubura uko wababwira ko ushaka kwigendera, ahubwo ugatangira gukora amakosa ku buryo barambirwa bakakubwira ngo bavire mu rugo.”
Rukundo nawe ngo iyo ashaka kuva aho yakoraga ajya ahandi, agaragaza ibimenyetso. Yagize ati “Ubusazwe nkorana umwete akazi kanjye, iyo rero mbona umukoresha adakozwa ibyo kunyongerera umushahara kandi mukorera neza, ntangira kumwereka ibimenyetso by’uko nshaka kwigendera. Ngatangira gushiririza, nkabyuka ntinze, cyangwa nkabagaburira saa yine z’ijoro kandi bari basanzwe barya saa mbiri.”
Ndamyumugabe nawe ngo ashyira amananiza ku bakoresha be kugirango abone uko yigendera; “Kubwira umukoresha ngo akongeze umushahara ni ibintu bimurya mu matwi cyane. Njyewe rero nibwo buryo nkoresha iyo nshaka kwigendera.”
Nk’uko abo twaganiriye bakomeza babivuga ngo iyo umukozi yatangiye guca amarenga y’uko ashaka kugenda ntacyo wamukorera ngo areke umugambi we, kuko ibyo byose abikora afite ahandi yabonye akazi cyangwa se ashaka kujya iwabo.
Umukoresha ufite umukozi agatangira kugaragaza ibimenyetso by’uko ashaka kugenda, aba asabwa kwirinda kumwuka inabi ahubwo agatangira gushaka uzamusimbura, kugirango atazatungurwa bikaba byamwicira akazi.
Uretse kandi kwihutira gushaka icyo wakora mu gihe umukozi yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwiyirukanisha, ni byiza kuba maso kuko bene abo bakora andi makosa arimo kuba yakwiba akigendera, n’andi makosa arimo guhumanya ibiribwa, kwicisha abana inzara, gusiga urugo rurangaye akajya kuzerera, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO