Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Portaland kuri uyu wa 28 Kanama 2019, witabirwa n’abanyarwanda batuyeyo n’inshuti zabo.
Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe.
Ni umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 na Hirwa Henry wari umuririmbyi mu itsinda rya KGB nawe witabye Imana.
Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kayibanda Ladislas yatabarutse nyuma y’uko umukobwa we Mutesi Aurore yari amaze igihe gito asezeranye imbere y’amategeko na Mbabazi Egide muri Nyakanga 2018.



















TANGA IGITEKEREZO