00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wamenya niba uburyo baguhobeyemo bufite icyo busobanuye

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 8 February 2018 saa 04:29
Yasuwe :

Guhoberana ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ibyiyumviro by’abantu bahuje urugwiro, abishimirana by’ukuri mu gihe cy’intsinzi, ababikora bya nyirarureshwa n’abashyigikirana mu bihe by’akababaro.

Impuguke mu bya siyansi zitangaza ko guhoberera umuntu mu ruhande rw’ibumoso, bigaragaza imbamutima cyane kuruta guhoberanira mu rw’iburyo.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Ryhr mu Budage yashinzwe mu 1962 nka Kaminuza ya mbere mu zigenga nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, basesenguye uburyo bwo guhoberana bugera ku bihumbi bibiri, ku kibuga cy’indege haba mu ngendo zihava n’izihajya maze bagereranya uko abantu bahoberanye.

Basanze iyo umuntu aguhobeye yishimye ajya ku ruhande rw’iburyo naho yaba atishimye cyane akajya ku rw’ibumoso nkuko Daily Mail yabitangaje.

Byose bituruka mu bwonko nk’uko abashakashatsi babigarutseho. Iyo ikintu gikozwe nta bushake umuntu abifitimo, akenshi usanga bitanyura ubikora cyangwa ubikorerwa.

Ubusanzwe igice cy’ubwonko kigenzura imbamutima z’ibyishimo kiri iburyo gikorana n’igice cy’umubiri cy’ibumoso. Niyo mpamvu iyo umuntu aguhoberanye ubwuzu, icyo gice cy’ubwonko gihita cyohereza amakuru ku ruhande rw’ibumoso rw’umubiri.

Ubusanzwe mu gihe umuntu aganira n’undi, inzobere mu itumanaho zigaragaza ko amagambo yiharira 7% mu gutambutsa ubutumwa. Ijwi ry’umuntu ryiharira 38% mu kugeza ubutumwa ku wo muganira, naho ibimenyetso umubiri ukoresha byiharira 55%.

Uburyo abantu bahoberana bigaragaza imbamutima baba bifitemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages