Ni ibikubiye mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku nsanganyamatsiko igaruka ku bibazo byugarije ingaragu zo mu Rwanda ziteganya no kwitegura gushinga ingo.
Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko niba hari amabanga wumva utabwira umuntu mukundana, bisobanuye ko mutakabaye munabana.
Ati ‘‘Kimwe mu bimenyetso kigaragaza ko umuntu murimo muraganira atari we, icya mbere ni ukuba hari ikintu ujya kumubwira ukifata. Icyo ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe urimo urakubwira ngo uyu muntu ntabwo wakamwizeye. Niba umuntu utamwizera ku buzima bwawe ntuzamwambarire ubusa.’’
Sugira kandi yavuze ko bidasobanuye ko umuntu mukundana ukwiye guhita umubwira ibintu byose mugitangira umubano wanyu, ariko ko mutagakwiye kugera ku munsi mutangira kubana nk’umugabo n’umugore hari ibyo ukimuhisha.
Yavuze kandi ko niba uwo mukundana utinya kumubwira ikintu runaka ku buzima bwawe utekereza ko nakimenya bizaba bibi cyangwa se akaba yakureka, biba bisobanuye ko n’ubundi atari uwawe kuko munageze mu rushako akakimenya ibyo wangaga byaba.
‘‘Buriya umubiri wacu uratubwira. Umuntu wajya kumubwira ukifata kandi murimo murateganya kubana? Icyo kintu wifashe azakimenya mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi namara kukimenya icyo watinyaga ko kiba nukimubwira kizabaho.’’
Hubert Sugira yanibukije bamwe mu basore bagendera ku mugani uvuga ngo ‘Umusore utirariye ntarongora inkumi’ bakigaragaza uko batari imbere y’abo bakundana, abibutsa ko iyo bageze mu rugo bibagiraho ingaruka.
Ati ‘‘Ngiye gusaba umuntu ko tuzabana ngatira inzu, ngatira imodoka nta na kimwe mfite muri ibyo bintu, uwo muntu igihe cyose twabaye mu bihe byo gukundana azi ko ibyo bintu mbifite. Uzi ikintu wakoze? Wakoze ubujiji kuko uwo muntu niba yaragukunze koko, ntabwo ari wowe yakunze. Yakunze wowe w’igihimbano, yakunze wowe w’igicupuri. Iyo mugiye kubana rero, ugiye gusaba umuntu kubana n’umuntu atakunze.’’
Hategekimana Hubert Sugira kandi yakomoje ku bakundanira ku mbuga nkoranyambaga bakagera n’igihe bitegura ibyo kubana batarahura na rimwe imbonankubone, avuga ko byakubabaza mu gihe usanze uwo muntu yarakweretse amafoto ye yahinduwe ukundi ariko mwahura ugasanga atandukanye cyane n’uwo wabonye ku mafoto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!