00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sugira Hubert yaburiye abasore n’inkumi bishora mu rushako bataramenya icyo bashaka

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 August 2024 saa 12:00
Yasuwe :

Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira wateguye umugoroba wiswe ‘Kigali Singles Night’ wahariwe ingaragu, yavuze ko ijanisha rigaragaza ko 75% bya gatanya mu bashakanye ziterwa n’uko abantu bajya mu rushako batariteguye.

Ni ubutumwa yatangiye muri uwo mugoroba wahariwe ingaragu, wabereye muri Park Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 01 Kanama 2024. Wateguwe hagamijwe kuganira ku bibazo byugarije ingaragu, kugira ngo ziganirizwe no ku kuntu zabaho ubuzima bufite intego zikanitegura kuzagira urushako rwiza.

Mu biganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Sugira yababwiye ko ingo nyinshi zisenyuka biturutse ku kuba abantu bashakana batiteguye, ndetse ngo banabwizanye ukuri ku byo batekereza ku hazaza habo ngo batangire kubifataho imyanzuro hakiri kare

Ati ‘‘Kumenya aho uri kujya ni ukumenya icyerekezo urimo uraha ubuzima bwawe. […]Ibarura rigaragaza ko 75% by’ingo zisenyuka ari ukubera ko abazubatse baba batariteguye bihagije.’’

‘Kigali Singles Night’kandi yabaye umwanya mwiza wo gusasa inzobe, bamwe mu bayitabiriye batarubaka ingo bagaruka ku byo babona nk’imbogamizi, n’umwihariko wo kubera ingaragu mu Mujyi wa Kigali.

Patience Sindayigaya, umwe mu bakobwa bari bari mu itsinda ry’abatanze ibiganiro, ykomoje ku kuba kimwe mu bitera ubwoba abakobwa cyane cyane ab’i Kigali ari ukubona bareshywa n’abagabo bubatse ingo bafite n’abana, ibituma bibaza ku bibera mu rushako bitera bamwe mu bagabo kuzinukwa abagore babo bakajya kongera kureshya abakobwa.

Ati ‘‘Dufite imbogamizi zo kuba tutagira imbuga nk’izi zihagije ngo twige, ngo tumenye uwo uri we, icyo ushaka kuzaba cyo, ese urashaka gushyingirwa? Ni ikintu ushaka gukora cyangwa ni ikigare kuko Claude yakoze ubukwe na Sandrine kandi mwariganye nawe ugashaka kubukora.’’

Rameck Gisanintwari na we uri mu basore bitabiriye ‘Kigali Singles Night’ aba no mu batanzemo ibiganiro, wakomoje ku kuba bamwe mu bagabo bari kunyura muri ibyo bihe byo kuba bubatse ariko bagashaka no kureshya abakobwa, ari uko mu gihe cyo gushaka kwabo batagize amahirwe nk’aya yo guhabwa urubuga rw’ibiganiro ngo bagire amakenga mu mahitamo bakora bagiye gushaka, bigatuma bagera mu rugo bakabihirwa n’urushako bagatangira kwishakira abakobwa.

Abitabiriye iki kiganiro kandi bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga bashobora kubarizaho ibibazo byo kwitegura urushako ariko hadatangajwe amazina yabo.

Hari umukobwa wagishije inama avuga ko afite umusore bamaze imyaka ine bakundana, bose bakaba bafite amafaranga ndetse baranize amashuri ahanitse, ariko umukobwa yaganiriza umusore ibyo gushinga urugo agahita ahindura ibiganiro.

Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira yagiriye inama uyu mukobwa kubanza gushaka amakuru ku gitera uwo musore kudashaka kumva inkuru z’urushako, kuko hari n’igihe umuntu aba yarakuze asanga se na nyina babana mu makimbirane agakomeretswa na byo.

Sugira kandi yasabye abatarashinga ingo bitabiriye iki gikorwa, kubanza kwisobanukirwa bakamenya ibyo bashaka kugeraho mu buzima bwabo mbere yo kujya ku gitutu cy’urushako, kuko uzi icyo ashaka adahitamo icyo abonye cyose.

Yatanze urugero rw’uko ajya gushaka umugore we yamuteguje ko azabaho mu buzima burimo inshingano nyinshi ku buryo hari nk’umwaka atigeze agira iminsi irenze 30 aba mu rugo, ateguza umugore ko azamara igihe kinini ari we wita ku bana kugira ngo bitazamutungura ugasanga batangiye kutumvikana nyuma.

Muri ‘Kigali Singles Night’ hagarutswe ku mbogamizi zifitwe n'ingaragu zo muri Kigali
Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira yibukije ingaragu kubaho ubuzima bufite intego mbere yo kujya mu rushako
Patience Sindayigaya yavuze ko atewe ubwoba n'abagabo bubatse ingo ariko bakaba bareshya abakobwa
Umunyamakuru Yvonne Kayitesi ni we wayoboye ibi biganiro
Abitabiriye ‘Kigali Singles Night’ bahuguwe no ku buryo umuntu akwiye kugira amahitamo meza ahitamo uwo bazashakana

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .