Iki giterane cy’iminsi itatu cyabereye kuri EAR Paruwasi ya Remera, cyasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025. Cyateguwe na EAR, Diyosezi ya Kigali ifatanyije n’amahuriro ya Fathers’Union na Mothers’Union. Cyari gifite insanganyamatsiko yo “Kubaka imiryango yubaha Imana.”
Abacyitabiriye barimo abaturutse mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo batashye biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bize nko guharanira kugira Kristo nk’inkingi y’ubuzima mu ngo zabo, guteza imbere ingo zishingiye ku mahame y’ijambo ry’Imana, gutoza abana inzira bakwiye kunyuramo, kumenya amategeko y’Imana no kuyagenderamo no kuba abagabo n’abagore basenga.
Iki giterane cyatangiwemo inyigisho n’ubuhamya binyuze mu bavugabutumwa b’inararibonye barimo n’abaturutse muri Amerika.
Umuyobozi wa Fathers’Union ku rwego muri EAR Diyosezi Kigali akaba n’Umuhuzabikorwa w’Itsinda ryateguye igiterane cy’umuryango, James Kazubwenge, yavuze ko intego zacyo zagezweho neza.
Yashimangiye ko yizeye ko amahame y’Ubwami bw’Imana agiye kwaguka mu miryango kuko abacyitabiriye bagiye gushyira mu ngiro ibyo bize.
Abitabiriye igiterane cy’umuryango baniyemeje gutanga miliyoni 1,5 Frw yo kwishyurira mituweli abantu batishoboye 500 mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi wa Mothers’Union muri EAR Remera, Sylivia Mbabazi, yavuze ko bungutse byinshi mu giterane kuko bagiye kuba urugero rwiza mu miryango baturutsemo, babigisha ibyo na bo ubwabo bakora.
– Ubutumwa bwatanzwe bwitezweho uruhare mu kubaka ingo zitajegajega
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abamethodisite muri Texas, Rev. Ryan Barnett, yifashishije ijambo ryo mu Itangiriro 18:19, yerekana ko umugambi w’Imana ku muryango ari ukugaragaza ubwiza bw’Imana mu Isi no kuyihindura nziza kurenzaho.
Uyu muvugabutumwa wari uyoboye itsinda ryaturutse muri Amerika yagize ati “Umugabo n’umugore bakwiye kubana bakundana, bagandukirana, bajya inama muri byose, bakiranuka, batoza abo mu rugo kubaha Imana kandi bayobowe na Kristo.’’
Yashimangiye ko mu byo bakora byose bakwiye gusengana umwete no gukora iby’imbaraga.
Rev. Ryan Barnett yasabye abashakanye kwirinda gatanya kandi ko ingo izasenyutse zikwiye gukora ibishoboka byose zigasubira ku rufatiro ruzima, zigatera umugongo gucana inyuma, kwijandika mu biyobyabwenge n’ibindi byazisenya.
Abagore bitabiriye igiterane cy’umuryango bibukijwe ko bafite ijambo rikomeye mu mibereho myiza y’urugo.
Rev. Tynna Dixon uri mu bagize itsinda ryaturutse muri Amerika yababwiye ko Imana yabahaye umwuka w’imbaraga kandi ko bakeneye ubwenge bw’Imana ngo bakore ibyejewe kandi by’ubutwari kandi bihesha amahoro.
Umushumba muri EAR Diyosezi ya Kigali akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa Tearfund mu Rwanda, Rev. Dr. Emmanuel Murangira, yavuze ko itorero rikwiye kubyaza umusaruro n’ubutunzi n’ubushobozi ryifitemo kugira ngo rishobore guhindura aho riherereye.
Ati “Birakwiye kugarurira abantu ibyiringiro kandi mu buryo bwose, mu mwuka no mu mubiri. Abantu bagatera imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu butabera ku buryo ubukirisitu bukwiye guherekezwa n’imirimo myiza.’’
Byanashimangiye na Rev. Matt Pennington uri mu bagize itsinda ryavuye muri Amerika. Yasabye abagabo n’abagore kwita ku miryango yabo no guhitamo kuba mu mbaraga z’Imana no gushyira ijambo ryayo mu buzima bw’abana babo babigisha urukundo rwayo, kubasengera no kubatoza kwakira amahoro y’Imana.
Yagaragaje ko iyi ntambwe izafasha kuyasangiza abandi ku buryo batsinda imiraba yo mu buzima, anibutsa buri wese gukoresha impano yahawe n’Imana mu kubaka itorero ritanga impinduka aho riherereye.
– Impamba yavuye mu giterane yitezweho iki?
Abitabiriye igiterane cy’umuryango banabajije ibibazo bitandukanye bigendanye n’insanganyamatsiko zatanzwe ziganisha ku babyeyi mu mboni y’Imana, gutoza urubyaro kubaha n’uruhare rw’abagabo mu itorero.
Umushumba Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire, Umwanditsi w’ibitabo bifasha abitegura kubaka birimo “Umugabo mu mugambi w’Imana no kubaka urugo rwiza”, yavuze ko Isi yambuye abagabo agaciro ndetse n’itorero ntiryakabaha.
Ati “Abagabo bakwiye kugaruka ku murongo, bagatoza abana bo mu ngo zabo, urubyiruko, kugira uruhare rufatika mu itorero, bakajya hanze kubwiriza ubutumwa bwiza abandi bagabo barimbuka, ubuzima bwananiye.”
Yagaragaje ko amatorero akwiye kuba icyitegererezo ku bakirisitu bayo ndetse agatoza ab’ibyiciro bitandukanye kugendera muri uwo murongo.
Jared Burroughs uri mu itsinda ryavuye mu Itorero rya Methodist i Texas muri Amerika yasabye abagabo guhagurutsa imiryango no kuyihesha umugisha, kumenya ijambo ry’Imana no kurigenderamo kuko rituma abantu bakora neza kandi bakarangwa n’urukundo.
Yavuze ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro za Gikirisitu n’urukundo mu gukorera imiryango yabo ariko bikaba bigamije guhesha Imana icyubahiro.
Umwepisikopi wa EAR Diyosezi Kigali, Rt. Rev. Nathan Amooti Rusengo, yasabye abagore n’abagabo kwisunga Imana ngo urukundo rusagambe mu miryango.
Yashimangiye ko ibihe byiza bagiriye mu giterane bikwiye no gukomereza mu miryango yabo.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!