00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mfuruka za Weekend y’injyanamuntu i Rubavu: Umuziki, inzoga, itabi n’ishimishamubiri!

Yanditswe na Nshimiyimana Eric, Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 July 2025 saa 01:12
Yasuwe :

“Ndatekereza ko mwari mubikeneye, rimwe na rimwe kubera ko nsigaye mbona abantu bananiwe, rero mwari mukeneye ibyo biruhuko”. Aya ni amagambo ya Perezida Kagame avuga ku biruhuko byabaye ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 4 Nyakanga, bigakurikirwa na ‘weekend’ ku buryo abakozi basubiye mu kazi ku wa 7 Nyakanga.

Ni ibiruhuko byasize umugani mu Rwanda. Bwa mbere, buri wese yibazaga icyabaye ngo Guverinoma ifate uyu mwanzuro, ndetse bijya gutangira, Polisi nayo yaburiye abaturage ibasaba kwitwararika, bakazaruhuka, bakidagadura ariko mu rugero.

Iminsi yabanjirije ibiruhuko kandi yaranzwe n’ubutumwa bwongera kwibutsa abantu ‘kunywa mu rugero’, bakamenya ko amagara aseseka ntayorwe. Bisa n’aho buri wese yari abizi ko kera kabaye, ababoshywe n’imirimo n’abashaka kwizihirwa bagiye gukora akantu, kandi ibi ntibyari kure y’ukuri.

Mu minsi itandatu byamaze, abafite amahoteli cyane ari mu bice abantu bakunda gusohokeramo mu Majyaruguru, mu Burengerazuba no mu Burasirazuba bari babonye icyashara ku buryo budasanzwe.

Iminsi itatu mbere y’uko ibiruhuko bitangira, IGIHE yanditse inkuru igaragaza uburyo mu Karere ka Rubavu, hoteli zose zamaze gufatwa ku buryo abatarafata ibyumba batazabona aho bacumbika.

Rubavu yabaye nto

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko abantu bari mu Mujyi wa Rubavu bari benshi ku kigero kidasanzwe kandi kirenze ubushobozi bwawo.

Ati “Muri rusange Umujyi wa Rubavu wakiriye abantu benshi cyane. Parikingi zabaye nke, bigera aho bifashisha ahantu abana bakinira hahinduka parikingi, bagera aho bifashisha imihanda ku buryo abantu bahagarika mu gice kimwe ku buryo bitabangamira urujya n’uruza n’amacumbi agera aho aruzura ku buryo hari bamwe bararaga mu modoka atari uko basinze ahubwo ari uko babuze amacumbi.”

Padiri Straton Nshimyumuremyi uyobora Hoteli yitwa Centre d’Accueil Saint François Xavier, yabwiye IGIHE ko hoteli ayobora ifite ibyumba 29 kandi byose byari byuzuye.

Ati “Icyumba cyishyurwa amafaranga menshi ni ibihumbi 60 Frw naho icyishyurwa make ni ibihumbi 25 Frw, byose byari byuzuye, abantu bari babyuzuye baranasaguka.”

Umuyobozi wungirije ukuriye abafite amahoteli mu Karere ka Rubavu, Pierre Damien Bazimaziki ati “Ariya matariki yatubereye meza, bibaye byiza hakomeza gushyirwaho ingamba zatuma ibikowa by’imyidagaduro, ibikorwa bishishikariza abantu kuza i Rubavu bikomeza kwiyongera, hanyuma natwe ba nyir’amahoteli tugashishikarizwa gutanga serivisi nziza kugira ngo abaje batugana bakirwe kandi bakirwe neza.”

Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yavuze ko iyi ‘weekend’ yasize isomo ry’uko hakenewe andi macumbi.

Ati “Ntekereza ko ikibazo kigomba gukemurwa, ni uko amacumbi adahagije noneho tukayongera dufatanyije n’abikorera kugira ngo umubare w’amacumbi, umubare w’amahoteli mu karere kacu wiyongere.”

Ibyabereye inyuma y’amarido ni agahomamunwa!

Nyuma y’ibiruhuko, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana inkuru zitangaje z’ibyabereye muri ibi biruhuko. Icyita rusange ni uko abantu birekuye bidasanzwe, buri wese akishimisha nta rutangira.

Biragoye kumenya ukuri kw’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ahanini bigaruka ku businzi n’ubusambanyi bivugwa ko bwakorewe i Rubavu n’ahandi. Abenshi mu bari bahari bavuga ko ikigero abantu babaramo inkuru kirenze kure ibyo babonesheje amaso nubwo bahuriza ku kuba harabayeho kwirekura.

IGIHE yaganiriye n’abantu barindwi bari i Rubavu mu minsi y’ibiruhuko. Umusore umwe uri mu kigero cy’imyaka 30 yagize ati “Naje gusanga ndi umwana mwiza. Nabonye abantu basambana inyuma ya stage, nari nicaye ndi kureba.”

Umunyamakuru wa IGIHE wari i Rubavu yavuze ko ibyinshi mu bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ari ugukabya, gusa ko n’ibyabaye ari ibintu umuntu atari asanzwe amenyereye, ari yo mpamvu byahindutse inkuru.

Ati “Kubona parikingi byari bigoye, kubona amacumbi byari bigoye, ni yo mpamvu washoboraga kubona abantu baparitse ahantu runaka, bakajya mu modoka gukora ibyabo, ariko ntubitindeho ugakomeza muri gahunda zawe.”

Imyambarire yari iri ku rundi rwego, birumvikana ni ibihe by’impeshyi, abantu bari bambaye neza bijyanye n’igihe barimo, imyenda ibarekuye ituma bahumeka.

Umukobwa waganiriye na IGIHE, yagize ati “Icyo nabonye ni uko abantu bo muri Kigali bakunda gucira imanza umuntu bitewe n’uko yambaye, i Rubavu ntabwo byari bihari, buri wese yari yambaye uko ashaka. Ni umubiri we yambitse, arawambika ibimuhesheje amahoro.”

Ibi biruhuko byari byahuruje ab'impande zose z'igihugu

Gushimisha umubiri, umuziki, inzoga n’itabi…sugar mummy na sugar daddy

Bruce Melodie afite inmdiribo ivuga ngo “inzoga n’ibebi”, ndetse wabona isa nk’iyabaye intero ya bamwe mu bari i Rubavu.

Ku manywa ya Rubavu, abari bahari bavuga ko nta wari kumenya ko hari icyabaye, uretse ko hari imodoka nyinshi mu muhanda, kurenza uko bisanzwe.

Ibintu byatangiraga guhinduka Saa Kumi n’Ebyiri. Umwe mu baruhukiyeyo ati “Twagezeyo ku wa Gatatu ahagana Saa Saba, tujya aho twagombaga gucumbika, turuhuka gato, duhindura imyenda dusohoka Saa Kumi n’Ebyiri, tujya kunywa no kubyina.”

Ahagana Saa Saba, we n’abandi batanu bari kumwe baratashye bajya mu nzu bari bakodesheje, barongera bakomeza kwizihirwa, kugera Saa kumi za mu gitondo.

Ati “Ubwo bwari ubuzima bwanjye mu minsi ine.”

Undi wahaye ubuhamya IGIHE yavuze ko yabonye abantu banywa inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge birimo n’urumogi.

Ati “Ibintu byinshi byabereye i Rubavu ni ibisanzwe gusa icyari kidasanzwe ni urugero rwo kwirekura. Washoboraga kubona umwana w’imyaka 20 ari kwishimana n’umubyeyi w’imyaka nka 40. N’aho twararaga byari bihari.”

“Ikindi cyantunguye ni ukwirekura imbere y’abantu rwose, umuntu abizi neza ko bari kumureba. Ibiyobyabwenge byose byari bihari, urumogi rwo ni urusanzwe, ibi bya ‘poudre’ byari bihari [… ] numvise ko babyambutsaga babikuye muri Congo. Kujya mu cyumba ugasanga umusore ari kumwe n’abakobwa batatu ibyo byo birasanzwe.”

Benshi mu bizihije ibi biruhuko intero yari uko ubuzima ari buto, nta kwifata cyane kuko na bamwe batangiye kugera mu za bukuru, barageragezaga mu mbaraga zabo nke, bakiyibutsa uko byari bimeze kera bagifite agatege.

Undi ati “Abapapa bari bahari bari bambaye nk’abana bato, bari bafite inzu bakodesheje ku buryo ibyo bakora byose ari ho babikorera. Bafataga inzu ziri ku mazi akaba ari ho bakirira abakobwa.”

“Ababyeyi b’abagore barasohotse barirekura […] hari umwe twahuye w’abana babiri ndumirwa […] hari abo wasangaga bari kumwe n’abasore bato, ku buryo ikintu cy’ubu “sugar mummy” na “sugar daddy” cyaragarutse cyane. Mbega byari injyanamuntu ku bakuru n’abato.”

Undi musore tumubajije icyamutunguye mu minsi yamaze i Rubavu, yagize ati “Natunguwe no kubona mubyara wanjye, ibyo yakoraga sinabivuga, bizaguma muri njye iteka.”

“Iby’uko habaye ubusambanyi, ntabwo wabona amafoto yabwo ariko bwarabaye, kandi ku rundi rwego. Umuntu yabaga ari kumwe n’uyu, mu mwanya muto akaba yahinduye.”

Urubyiruko rwiganjemo urw'i Kigali rwahuriye i Rubavu mu nkengero z'i Kivu 'ruraryoshya'
Umuziki mwiza wari mu bitaramo by'i Rubavu wabafashije kuryoherwa n'ibiruhuko

Abantu bafite ibibazo byinshi?

Umwe mu bantu twaganiriye yavuze ko ibyo yabonye mu biruhuko birebire, bigaragaza ko abantu bafite ibibazo byinshi mu buzima bwabo, ku buryo ubonye umwanya, akora igishoboka cyose kugira ngo yiyibagize ibitagenda mu buzima bwe.

Ati “Umuntu umubona inyuma, ariko ntumenye ibintu biri imbere, sosiyete ifite ibibazo [...] Abantu bakuze bari gushuka abana. Abantu biteguye gukora ibyo ari byo byose, ibituma bishima byose barabikora. Abantu bamwe nabonye ko bafite ihungabana kubera ubuzima babamo.”

Yarakomeje ati “Nabonye abana bato bari kunywa inzoga, bari kubyina, abana biga mu mashuri yisumbuye, byari bitangaje. Abantu barasinze, abantu bagendaga babateruye, sinzi ibyari muri izo nzoga.”

Yakomeje atanga urugero ku nshuti ye ati “Mfite inshuti yanjye bashyize ibintu mu nzoga, yafashe cocktail asomaho kabiri, ahita agwa hasi, atari ukuvuga ngo yasinze. Ntabwo nzi ibintu bahaye inshuti yanjye, yahuye n’ibibazo bikomeye. Nta kintu yibuka cyabaye.”

Polisi iti ‘abantu bamwe bakabirije ibyabaye’

ACP Rutikanga ati “Birumvikana nk’urubyiruko bari bambariye ibihe by’impeshyi, ubwo rero umuturage wa Rubavu n’undi iyo abibonye, abivuga uko abishaka, ngo ‘abantu bambaye ubusa’. Oya, nta busa bwari buhari. Ikindi nta rugomo rwabaye, nta warwanye.”

Polisi ivuga ko hari abantu batawe muri yombi kuko bakekwaho ubujura, aho 18 bari baturutse i Kigali batawe muri yombi.

Akomeza ati “Nta kintu kidasanzwe cy’ubusinzi cyabaye. Abantu baranywaga, bugacya bagakomeza. Gusa nanone hafashwe 16 batwaye imodoka banyoye. Ugereranyije n’ubunini bw’ibitaramo na gahunda zari zihari, 16 ntabwo ari byo (ntibikwiriye) ariko si benshi, nta gikuba cyacitse.”

ACP Rutikanga yanagarutse ku byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, ati “Ibihuha biri ku mbuga nkoranyambaga si byo, ni abantu baba bashaka gushyushya abandi cyangwa gushaka gukabiriza no gukurura ababakurikira. Ngo ‘udukingirizo twashize’, ngo ‘ibinini byashize’, ibyo ni ugukabya, ibyo nubwo bidahuye n’umutekano, ni ibintu bitigeze bibaho. Abantu birinde ibihuha. Naho ubundi ibitaramo byakozwe neza, mu mutuzo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages