00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurera umwana ni urugendo rutoroshye rutera ishema umubyeyi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 March 2015 saa 08:00
Yasuwe :

Kurera umwana bishobora kugereranywa n’urugendo rushishikaje ariko rutoroshye, ababyeyi bakorana n’abana , bakabayobora mu buryo bwuje urukundo, babafasha gukomeza inzira y’ubuzima bw’ejo hazaza.

Kugira ngo abana bagire icyo bageraho kandi bagire ibyishimo mu buzima, bagomba kugendera ku mahame abafasha gutandukanya icyiza n’ikibi, babifashijwemo n’imishyikirano ya hafi bagirana n’ababyeyi babo.

Uruhare runini muri uru rugendo rwo kurere ni urw’ umubyeyi, kuko ariwe ugira uruhare rukomeye mu kwigisha, guhana , gucyaha uwo abona ananiwe , tutibagiwe n’igitsure cya kibyeyi kuko gifatwa nk’ibyo kurya byuzuye intungamubiri.

Mu gihe cyo kurera abana, ababyeyi baba bakwiriye kwitwararika, dore ko hari n’ibibazo bikomeye baba bagomba gukemura muri urwo rugendo.

Kurera umwana si ukumukangara cyangwa kumurera bajeyi

Igiti kigororwa kikiri gito

Uyu mugani w’Ikinyarwanda, ugaragaza neza ko kurera umwana ari ugutangirira mu buto bwe, akerekwa icyiza n’ikibi hakiri kare. Umubyeyi aba akwiriye gutoza umwana we gukunda no gukora ibyiza kandi by’agaciro. Intambwe ya mbere y’ingenzi ni ukwisuzuma wowe ubwawen(umubyeyi), ugaha umwana urugero rwiza ukemera ko ari inshingano yawe yo kwigisha abana bawe no gufata igihe gikenewe kugira ngo ubikore.

Umwana wahawe uburere bwiza, bumubera umusingi w’ubuzima bw’ejo hazaza bityo akabera ishema umuryango n’igihugu muri rusange, abikesha uburere bwiza yahawe n’ababyeyi.

Umubyeyi wareze neza aterwa ishema no kubona abo yabyaye bamuhesha ishema mu bandi, babikesha urugendo rurere kandi rushamaje banyuzemo rwo kurerwa neza n’ababibarutse.

Kurera umwana neza si ukumurera bajeyi cyangwa kumuhana wihanukiriye igihe cyose akoze ikosa. Abahanga mu by’imibanire n’imiterere y’imiryango bagaragaza ko kurera bijyana n’imyitwarire y’ababyeyi kuko akenshi ni yo bakomoraho uko bazaba abagabo n’abagore, ari n’aho Abanyarwanda bagie bati "Uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo."

Na none abemera Imana bongeraho ko kurera bijyana no gusabira umuryango ndetse no kubatoza imico ijyanye n’ibyanditswe muri Bibiliya. (Menyereza Umana wawe inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atayivuyemo

Abana bungukira byinshi mu kuganira n'ababyeyi cyangwa abandi bakuru bashobora guhumura imitekerereze yabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages