Mu kiganiro Scoop on Scoop cya IGIHE, Davide Turatsinze uzwi nka Mavide muri Sinema Nyarwanda ndetse n’umunyamakuru Rumuri [Lumiere] Uhiriwe ukorera Radio Power FM babigarutseho, bagaragaza ko bifatwa ugutandukanye bitewe n’imyumvire ya buri muntu.
Umunyarwenya Mavide yavuze ko bitoroshye gutereta umukobwa wihagazeho ku mafaranga.
Mavide ati "Ubundi umugabo aterwa ishema no kugira icyo yatanga mu rukundo. Rero igihe nta bushobozi bwo kugira icyo utanga buhari nk’umugabo bigusigira intekerezo mbi".
"Niba umugore cyangwa umukobwa ahembwa nk’ibihumbi 500Rwf ku kwezi umusore ukaba ubarizwa mu 150Rwf amafaranga agushirana mbere y’uko unatekereza kumugurira ikanzu, n’utundi bakunda, ugasanga aho wakabaye nk’umugabo niwe uhabaye yishyura bimwe na bimwe mu rukundo. Umusore muri we yicira urubanza avuga ko atihagije kuri uwo mugore".
Yakomehe avuga ko bitakabaye ikibazo kuba wagira amafaranga uri umukobwa mu rukundo igihe wujuje n’ibindi byubaka byarwuhira rugashora imizi.
Rumuri we avuga ko uburere umwana yahawe akiri muto, aribwo bugena uko azitwara namara gukura yaba afite amafaranga cyangwa atayafite.
Yashakaga kwerekana ko umukobwa wakwitwaza amafaranga agasuzugura umusore, biba bishingiye ku burere yahawe akiri muto.
Ati"Umuco muri rusange n’ukuntu ababyeyi bo muri Afurika no ku Isi muri rusange bareze abahungu, barabasunika bakabereka ko niba badafite amafaranga ntacyo bari cyo gusa ni amakosa".
“Yego nibyo kubaho hari icyo watanga ariko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo uburyo bwo kuba abayobozi beza mu rukundo cyangwa mu rugo n’ibindi nk’indangagaciro zabayobora kuko ntabwo hakenewe amafaranga gusa mu rukundo".
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!