Abafite imyemerere ya Gikirisitu bahamya ko umuntu ajya kuvuka ubuzima bwe bupanzwe kuri gahunda, ariko abahanga mu by’imibanire bemeza ko umuntu ari we ubutegura kuko kuko kubaho kose kutaba kumwe bitewe n’uko umuntu yavutse, ubuzima abayemo, ibyago n’imiigisha yahuye na byo n’ibindi.
Umwe mu bahanga mu by’Imibanzire w’Umunyamerika, Tom Ziglar, yagize ati “Uburyo bwiza bwo guteganya ahazaza hawe ni ukuharema none aha.”
Rimwe na rimwe usanga guhitamo ukuri kuri izi mpande zombi bidakunda koroha ariko amahirwe menshi ahabwa ah’abahanga mu by’imibanire kuko ibikunda kuba mu buzima bwa buri munsi biba ari ingaruka za kamere-muntu, n’imiterere y’Isi.
Hari abavukana ubumuga butazabavaho, hari abandura indwara zidakira nka SIDA, hari abakora impanuka bakabura bimwe mu bice by’umubiri n’ibindi. Bamwe mu bisangana ibi bibazo barabivukanye mu gihe abandi bashobora kubiterwa n’impanuka, imyitwarire yabo n’ibindi.
IGIHE yasuye bamwe mu barwaye indwara zidakira nka kanseri, SIDA na Diabete ndetse n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe bari mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, bagaragaza ko uretse kuba imibereho yabo idahura bitewe n’uko biyakira, abenshi bafata iyi mibereho nk’umusaraba utoroshye kuwikorera.
Umbyeyi uzwi ku izina rya Mama Claude urwaye kanseri mu kuguru avuga ko akimara kumenya ko ayirwaye yahise asesa urumeza yiyumvisha budacya kabiri.
Yagize ati “Nabaye nk’utungurwa, ndatengura mbona ko Isi inguyeho, ko nta kintu mu buzima nzongera gukora, mbese ugasanga mpora nibaza uko gupfa kwanjye bizaba bimeze.”
Kuva icyo gihe yumvaga yanze Isi ariko akumva atanayivirira. Byatumaga ahorana igihunga n’umunabi kuko yumvaga adashaka kuvugisha abandi bantu abo ari bo bose. Hari abamugiraga inama ko ashobora kugira ubundi buzima runaka nyuma yo gucibwa akaguru akazitera utwatsi.
Ati “Nanze ku nazapfa ntujuje ingingo zanjye, mbwira muganga ko ntakeneye gucibwa ukuguru kwanjye ubu ntegereje urupfu… None se ko n’ubundi ntawe uzatura nk’imisozi?!”
Iyo uganiriye na Mama Claude akubwira ko abayeho ababaye cyane, kuko ahora aribwa ukuguru; yageze aho yumva atagitinya urupfu ahubwo yumva rwatebuka rukamukura muri ubwo buribwe.
Yamaze kwakira agakiza, yicuza ibyaha kugira ngo nirumutwara none cyangwa ejo azabashe kubona amahirwe yo kujya mu ijuru.
Rwagasana Patrick na we ufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, nta kimubabaza nko kuba azi neza ko yivuza indwara itazakira.
Ati “Ubaho nabi ahora wikanga urupfu, iyo urwaye agaheri ugira ngo ibyuririzi birazamutse… Umuntu yakureba akavuga ngo arakuvuze, uba waranze Isi! Iyo udafite umutima wihangana ushobora kuyitera abandi witwaje ko nawe utayiteye.”
Yongeraho ko ikindi gituma abaho mu mibereho mibi ari uko rimwe na rimwe yisanga ameze nk’uri mu kato kuko umuryango we n’abandi babizi bakunda guhindura inyifato mu buryo bugaragara iyo bamubonye atungutse.
Ubuhamya bwa benshi bugaragaza ko igikomeza imitima ya benshi muri aba barwayi ari ukwiyegurira Imana kugira ngo bazapfe ari abera.


















TANGA IGITEKEREZO