00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Depite Mukarugema yasabye abaturage gukomeza gusigasira ubumwe bwabo

Yanditswe na

Faustin Ntakirutimana

Kuya 16 April 2014 saa 12:05
Yasuwe :

Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukarugema Alphonsine yasabye abaturage kurushaho gusagasira ubumwe bwabo kuko ari bwo buzatuma imibanire yabo irushaho kuba myiza.
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, mu muhango wabereye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Mugina, uyu mudepite yaganirije abari bitabiriye uyu muhango ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu (…)

Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukarugema Alphonsine yasabye abaturage kurushaho gusagasira ubumwe bwabo kuko ari bwo buzatuma imibanire yabo irushaho kuba myiza.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, mu muhango wabereye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Mugina, uyu mudepite yaganirije abari bitabiriye uyu muhango ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu bihe byashize, uko ubutegetsi bwagiye busimburana n’ibindi.

Depite Mukarugema yavuze ko ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside bwaranzwe no gucamo ibice abana b’u Rwanda hashingiwe ku moko, ubwo buyobozi bukaba bwarakwije umwiryane n’urwikekwe mu muryango nyarwanda, nk’uko yakomeje kubisobanura.

Yavuze ko kubera iyo mbuto y’urwango yari yarabibwe kuva kera, ku ngoma y’ubwo butegetsi bubi abatutsi bagiye bicwa naho abandi bagahunga igihugu, kugera ku ndunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwo abatutsi barenga miliyoni bicwagwa urw’agashinyaguro bazira uko imana yabaremye.

Yagize ati “Kwibuka abacu bigomba kudusigira isomo rikomeye ryo guharanira ko jenoside itazongera ukundi kandi tuzahora twibuka kuko ari imwe mu nkingi zo kongera kubaka umuryango nyarwanda.”

Rutsinga Jacques, Umuyobozi w’Akarere we asanga igihe kigeze kugira ngo abantu babane mu mahoro, bunge ubumwe bwabo kuko bose basangiye isano rimwe ry’ubunyarwanda, igihugu n’umuco.

Mu buhamya bw’umwe mu bacitse ku icumu Dorothée Uwintije, yasobanuye inzira y’umusaraba we na bagenzi be banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uwintije yavuze ko abari abaturanyi babo, abo bari barashyingiranye, interahamwe n’abasirikare b’icyo gihe aribo babagabyeho ibitero bakabica, bakabasenyera inzu ndetse bakabacuza utwabo.

Uwintije yashimiye cyane izahoze ari ingabo za RPF zabakuye mu menyo ya rubamba zikabasha kurokora abatutsi no kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu zigakura abanyarwanda mu icuraburindi. Yashimye kandi Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kubera iterambere rimaze kugerwaho, cyane ko ubuyobozi bwiza bwabaremyemo icyizere cyo kongera kubaho.

Uretse amagambo n’ubutumwa bwo kwibuka no guhumuriza abasizwe iheruheru na Jenoside bwatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, uyu muhango warazwe kandi no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mugina rushyiguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 36.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages