Kubona akazi muri iyi minsi ni ikintu gihangayikishije benshi, aho umuntu yumvise bashaka abakozi atanguranwa no kujyanayo imyirondoro n’ibindi bisabwa, ubundi agategereza ko amahirwe azamusekera, agahamagarwa mu ibazwa (muri iyi nkuru turakoresha ijambo “Interview”).
Gusa iyo umuntu abonye amahirwe yo gukora “interview”, hari igihe agenda atiteguye, rimwe na rimwe ugasanga akazi arakabuze kubera kubura amanota meza. Akenshi ikibazo kiba cyabayeho si ukuba atiteguye ahubwo kumenya ibisabwa ngo abe yatsinda iryo bazwa, ni cyo kibazo gikomeye.
Duhereye ku myitwarire, hari uburyo umuntu akwiriye kwitwara cyangwa ibyo akwiriye kwirinda mu gihe akora “interview”; IGIHE yabakusanyirije 5 by’ingenzi:
1.Kudakererwa no kugira ikinyabupfura
Mbere ya byose, uzirinde gucyererwa, isaha baguhaye ujye ukora uko ushoboye wenda uhagere kare aho kurenzaho n’umunota umwe. Wibuke gusuhuza abo usanze ahakirirwa abashyitsi (reception), ubagaragarize ikinyabupfura, ntuba uzi uruhare bari bugire mu gutanga amanota.
2.Uko ugaragara bisobanura byinshi
Ukore uko ushoboye ugende wambaye neza; ku bagabo/hungu kwambara neza biroroshye umuntu ahita yumva kositimu (costume), ku bakobwa ho biragoye kuko kwambara neza ntibyumvikanwaho kimwe, gusa ugomba kwirinda kwambara impenure, ibigufashe cyane cyangwa se bifite amabara atangaje; ntugomba kwibagirwa kwirinda gukabya ibyo wisiga mu maso, imibavu witera ndetse n’uko usokoza. Menya ko kurimbira “interview” bitandukanye cyane no kurimbira ubukwe cyangwa se ibindi birori.
Aha icyo ugomba kumenya ni uko burya mu minota ya mbere ya “interview”, ibyo uvuga biba bifite amanota make kuko baba bacyitegereza uko usa ndetse n’imyifatire.
3.Irinde kugaragaza ubwoba
Iyo umuntu afite ubwoba hari utuntu twinshi akora ngo bube bwagabanuka cyangwa se ntagaragaze ko bumwishe, ariko tegereza bakwereke aho wicara mbere yo guhita wiha intebe utazi neza niba ari naho wagenewe, niba wicaye ku ntebe izenguruka, ntuzizengurutse kuko ni kimwe mu byerekana ko udatuje hamwe no gukoresha ibimenyetso (gestes) byinshi; ntuzinjire muri “interview” uhekenya shikarete dore ko bamwe bemeza ko ifasha kugabanya kudatuza (stress).
4.Irinde kuvuga byinshi
N’ubwo atari byiza kuba wasubiza ibibazo ubajijwe ukoresheje “YEGO” cyangwa “HOYA”, irinde nanone kuvuga byinshi, gerageza uko ushoboye usobanure ibyo wifuza ukoresheje amagambo make, gukabya nta na rimwe biba byiza.
5.Irinde kugaragaza ko ushonje akazi cyane
Wirinde kwerekana ko ukeneye akazi cyane, ngo wemere ibyo utegekwa byose. Ibi bishobora kugaragaza ko utazi agaciro kawe, gusa wirinde kwitaka cyane kuko ibyo ushoboye ufite uburyo wabivugamo udakabije.



















TANGA IGITEKEREZO