Mu nkuru iherutse twatandukanye mbabwira uko abatinganyi bari banyivuganye nzira akazi kanjye. Naziraga inkuru nari mperutse kubandikaho mvuga uko bafashwe bari mu bukangurambaga, bakaburizwamo.
Iki gikorwa bagifashe nko kubakoma mu nkokora ku ruhande rw’abayobozi ariko kandi nanjye nafashwe nk’umuntu wabataranze.
Duherukana mbabwira uko nabanyuzeho bakangwa gitumo bakankubita agatebe nkitura hasi ubundi bampagarara hejuru bahiga kumaramo umwuka.
Reka dukomeze…
… umwe muri bo ati “ni gute wagiye kutwandika mu itangazamakuru?” undi ati “ubu tugiye kukwiyereka”.
Aho nari nicaye hasi umutima uratimbaguza ngo pi pi pi! Ngo njye kumva numva umwe ankandagiriye hasi, asa nk’ushaka kuhansyonyorera.
Ubwo muri ako kanya nahise niyungamo imbaraga mpagurukana ingoga nanga ko abantu banshungera dore ko imiterere ya kariya gace (Matimba), kubera ubucucike bwaho, igikubise cyose barabutaha, n’iyonka ntisigara mu rugo.
Gusa n’ubwo narwanaga niyarura, nanacungaga ko icyuma cyanjye gifata amafoto kitamenetse ndetse no kureba niba agakoresho kabikwaho amafoto (memory card) kakirimo kuko harimo amabanga y’akazi menshi.
Mu gutangira kuyikorakora (camera) ngo ndebe ko ikiri yose, umwe muri abo bishi banjye w’umukobwa yahise ankubita umugeri mu ibondo, ariko kubera ko yari yahaze amarwa, arampusha ahita agarama hasi.
Ubwo yegukaga, yari yuzuye umujinya nk’iyagaburiwe amavubi, nanjye nditaza ngo atankuraho iyo kotsa. Umwe muri bagenzi be yagize ngo ngiye kubacika aransimbukira antera ijanja ati “reka ngukubite isi yose ibibone tunakwereke ko dufite ingufu kandi dushyigikiwe n’abantu benshi”.
Icyoba cyaranyuzuye nti nagiye kera k’ubusa akanjye noneho umenya kashobotse.
Natangiye kwibaza niba ntakwiriye kwirwanaho nk’umuntu w’umugabo, ariko ntekereje nsanga nimfunga ikofi nkagira uwo nditera, abatuye Matimba bose baranteranira bakamviraho inda imwe, dore ko bamwe muri abo batinganyi ari ba kavukire.
Aho ibyo bintu byaberaga hari na bamwe mu baturage bari basanzwe bazi akazi nkora bakaba baranashatse kundwanira ariko biranga biba iby’ubusa bitewe n’uko aka gatsiko k’abatinganyi gasa nk’aho kari kamaze gutegura iki gikorwa neza.
Ibi mbishimangira bitewe n’uko igikorwa cyo kumpohotera bari bakigambiriye guhera mu gitondo cy’uwo munsi kuko bari banabanje kubibwira abaturage ko bashyigikiwe n’isi yose ndetse ko bafite ingufu muri aka kace ku buryo babijeje ko batari buhunge.
Muri ako kanya Umuyobozi w’uwo mudugudu yahise ahasesekara ku mutima nti “uyu niwe Allah (Imana) yohereje, natankiza ndahasiga agatwe tu”.
“Ariko ibyo ni ibiki mwihaye?”
Mu ijwi rya kiyobozi arabakangara ati “ntimwahereye mu gitondo munywa muvuga ngo muri kunywa kugira ngo mukubite uyu munyamakuru none murabikoze, aka kavuyo kanyu turakarambiwe”.
Umwe muri bo yahise amubwira ngo ntabakange ndetse niba nawe anshyigikiye yabibabwira.
Bakivuga ibyo natangiye kwiheba ntekereza ko uwakantabaye nawe bashobora kuba bagiye kumugira ay’ifundi zigira ibivuzo!
Uyu mugabo witwaye neza cyane muri iki kibazo kubera uburyo yacishije make, yahise ahamagara kuri Sitasiyo ya Polisi asaba ubufasha, nanjye ntangira guhamagara umuyobozi wanjye ndetse ntangira kumva ntuje buhoro nyuma y’uko nabonaga ko umuyobozi w’umudugudu ahageze n’ubwo banyuzagamo bakamukanga bashaka kumukubita.
Umutinganyi umwe w’umusore wasaga n’uwaborewe yahise antera icupa ku bw’amahirwe ndarikwepa; ibi si ubuhanga bwabinteye dore ko ntigishijwe imirwano, ahubwo nari mwiteguye kuva kare bitewe n’uko buri kanya yashakaga kurintera ariko akabura uburyo bitewe n’uko abaturage benshi bari bamaze kubona ko bari kumpohotera kandi nsa n’urengana.
Umugore umwe mu bampohoteraga yahise agira ati “hamagara abo bayobozi bawe cyangwa abo bafande bose uzi maze turebe icyo bakora”.
Nahise nongera guterefona mpfumbatije telefoni nk’upfumbatije ikijumba ngo hato hatagira uyinyambura ku buryo n’ibyo uwo twavuganaga kuri telefoni yavugaga ntabyumvaga.
Bamwe mu bo dukorana iyo batebya banyibutsa uko nahamagaranye igihunga ngira nti “allo..allo umva ‘kanaka’(aha nashyizemo izina ry’uwo nari mpamagaye) allo, ibeshye urintere se!”.
Muri ako kanya umuyobozi wanjye yaranyitabye ambaza aho mperereye ngo ahansange dore ko n’ubutumwa bunkanga bamwe mu batinganyi bari banyoherereje bantera ubwoba nari namaze kubumwereka.
Yafashe imodoka akigera ahitwa kuri 40 ayoberwa aho Matimba iherereye arongera arampamagara ndahamurangira. Yaje tukivugana ambaza niba ari aho ari kubona huzuye abantu benshi, nti “wahageze!”.
Yangezeho, asesera gato mu bantu arabanza aransuhuza abona kumbaza uko ibintu bimeze nawe ariko atungurwa n’uburyo yasanze ako gace kameze muri icyo gihe bitewe n’akaduruvayo kari gahari ku buryo yahise ansaba ko twajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo tugatanga ikirego.
Mbere yo kunkura mu nzara zabo yabanje kunsaba kumwereka abampohoteye, nanjye mberekana nsa n’umwana ubonye umubyeyi yari ageraniwe nti “ni uriya, n’uriya, n’uriya wo hirya!”
Bitewe n’uko yabonaga basinze ndetse n’akaduruvayo kari aho, yamfashe ukuboko anshyira mu modoka twerekeza kuri Sitasiyo ya Nyamirambo.
Twageze kuri sitasiyo ntanga ikirego, abapolisi batubaza niba twamenye amazina yabo n’aho baherereye tubabwira ko tuyafite ndetse tunababwira ko aho babikoreye ari ho bacyicaye.
Komanda wa Sitasiyo ya Nyamirambo yahise ahamagara asaba ubufasha bw’ imodoka, abo yari ahamagaye bamubwira ko bari mu nzira baza.
Bitewe n’uko umuyobozi wanjye yari afite inama mu isaha yari ikurikiyeho, yahise ansaba ko naba nsigaye, ambwira ko ubwo ndi kumwe n’abapolisi nta cyo ndaba, aransezera aragenda.
Bwari butangiye guhumana, nicara ku gatebe kari hafi aho, mu mutima wanjye ntangira gusubiramo filimi y’ibyambayeho.
Agatotsi kabaye nk’akamfata gato, ngiye kumva numva umusonga mu bitugu…
…Biracyaza!



















TANGA IGITEKEREZO