Ibitaro byahamagaye umuganga bimusaba kwihuta akaza kubaga umwana wari umaze gukora impanuka. Akihagera, se w’umwana yatangiye kumutonganya amubaza impamvu yatinze kuza gutabara umwana we.
Ati “Kandi ubwo iyo haba muri ‘prive’ wari kuba wahageze kare”.
Umuganga aramwenyura n’ijwi rituje ati “I am sorry. Bampamagaye ndi hanze ariko nagerageje kubanguka bishoboka. Gerageza utuze nanjye nkore akazi”.
Umugabo n’uburakari bwinshi ati “Ngo ntuze? Umwana wawe ari muri iki kibazo watuza? Umwana wawe apfuye kubera muganga wakora iki?”
Umuganga aramwenyura ati “Navuga amagambo Yobu yavuze muri bibiliya ngo ‘Twavuye mu gitaka tuzasubira mu gitaka, cyangwa aya Muhamadi ngo ‘Imana yisubije ibyayo’”.
Muganga yakomeje amusobanurira ko abaganga batabasha kongera igihe cy’ubuzima giteganijwe ati “Usabe Imana hanyuma ndeka nkore akazi”.
Gusa yamugiriye inama avuga ati “Gutanga inama mutakurikiza biraborohera kandi mwe mutabishobora".
Umugabo yagumye hanze yivovota, nyuma y’amasaha make umuganga asohoka amwenyura abwira wa muganga ati: “Ku bushobozi bw’Imana, umwana wawe ararokotse. Niba hari ikindi ukeneye kumenya ukibaze umuforomakazi”, hanyuma aragenda.
Umugabo yegereye umuforomokazi amukankamira amubaza impamvu umuganga wabo yirata ati: “Kuki uyu muganga yirata akaniyemera? Cyangwa ni ukubera ko aba yadusuzuguye kubera ko turi abakene?”
Umuforomokazi wari ufite amarira mu maso abwira wa mugabo ati: “Muganga ntabwo yirata ahubwo twamuhamagaye ari ku irimbi ari gushyingura umwana we. None arangije kuvura umwana wawe, ahita yihuta ngo arebe ko yagira amahirwe yo gushyingura umwana we”.
Isomo: Si byiza ko twihutira gucira abandi imanza ko hari ibyo batadukoreye kandi wenda bari babifitiye ubushobozi kuko hari igihe nabo baba bafite ibibazo biruta ibyacu. Icyaba cyiza ni uko, mu gihe ufashe umwanya wo gutekereza ku nshuti zawe, aho kwihutira kuvuga ko batakikwitayeho cyangwa bakwanze, fata akanya ubahamagare cyangwa ubasure, abenshi uzasanga bafite ibibazo birushije ibyawe gukomera.



















TANGA IGITEKEREZO