00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 February 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

Kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho. Gusa uwo munsi wo urahari. Aha rero turagaruka kuri bimwe mu byagiye biranga uwo munsi kuva igihe watangiriye.

Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).

Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda… Saint Valentin rero ikaba igwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.

Kuki St Valentin iba muri Gashyantare?

Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité).

Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.

Valentin wa Roma: Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia;

Valentin wa Terni: We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe;

Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, we amateka ntazwi neza.

Muri aba ba Valentin batatu rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).

Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje!

Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi.

Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi;

Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapani kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

Uretse mu gihugu cya Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa "dos namorados"; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa "dia del amor y amistad" (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.

Saint Valentin ni umunsi urangwa no guhana impano cyane cyane indabo hagati y’abakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .