Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, avuga ko ubumenyi bwatumye agera ku rwego rwo gukoresha imbunda za ba mudahusha.
Ati ‘‘Bitewe n’inyigisho nagiye mbona muri aka kazi, hari byinshi nagiye menyamo ntari nzi ndabikunda. Urugero nko gukoresha imbunya ya ‘sniper’ narabikunze cyane, numva ko ngomba kugira ubundi bumenyi ngira kuri iyo mbunda. Nifuza kuzabimenya cyane birenze ibyo nzi, ku buryo n’iyo igihugu cyankenera kujya gutanga umusanzu n’ahandi hose nabikora neza.
Uyu mukobwa ni umwe mu bahuguriwe mu Kigo cya Polisi cyigishirizwamo amasomo yo gukumira iterabwoba ’Counter Terrorism Training Centre’, giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Gukunda inzego z’umutekano byamujemo akiri muto, agira ishyaka ryo kuzinjiramo kuko yabonaga abagore bakora neza uyu mwuga.
Ati ‘‘Muri Polisi yacu y’u Rwanda hari bamwe b’igitsina gore bakora aka kazi kacu ubona ko basa nk’aho bakuze, bakabaye bageze nko mu gihe cyo kuba bafite abuzukuru, ariko bakaba bagikora aka kazi. Nkajye ku myaka yanjye nkiyumvisha ko niba umuntu ungana gutyo ashobora kuba akora aka kazi, numvise ko nanjye ku myaka yanjye nshobora kuba nakabasha.’’
Uyu mukobwa kandi ubarizwa muri uwo mutwe uzwi nk’uw’ abakomando, avuga ko kugira ngo umukomando mwiza agere ku nzozi ze bimusaba kubanza kuba umupolisi mwiza wubahiriza inshingano ze, ahamya ko na we ari byo biri kumufasha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire y’uko hari akazi abahungu bakora abakobwa batakora, avuga ko PC Uwimana Janvière ari urugero rwiza rw’uko bishoboka, kuko ari umukobwa ukiri muto kandi wuzuza inshingano ze neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!