00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo wakora igihe ugiye gushakwa n’umugabo ufite abana

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 27 May 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Gushakwa n’umugabo wapfakaye, agasigarana abana, cyangwa se yarababyaye mu bundi buryo, ariko atabana na nyina wabo, hari n’igihe abo bana baba badahuje ba nyina, bahuriye kuri se. Kubiyegereza mbere yo kubana na se, ukabahana bakosheje ukirinda guhora ubarega kuri se, bizatuma bakwiyumvamo ubabere nyina, aho kuba mukase.
Abo bana bitewe n’icyiciro cy’ubukure bagezemo, bashobora kuba bafite amakuru ahagije kuri nyina, niba yarapfuye, niba yarahukanye cyangwa niba atarigeze abana na se. (…)

Gushakwa n’umugabo wapfakaye, agasigarana abana, cyangwa se yarababyaye mu bundi buryo, ariko atabana na nyina wabo, hari n’igihe abo bana baba badahuje ba nyina, bahuriye kuri se. Kubiyegereza mbere yo kubana na se, ukabahana bakosheje ukirinda guhora ubarega kuri se, bizatuma bakwiyumvamo ubabere nyina, aho kuba mukase.

Abo bana bitewe n’icyiciro cy’ubukure bagezemo, bashobora kuba bafite amakuru ahagije kuri nyina, niba yarapfuye, niba yarahukanye cyangwa niba atarigeze abana na se.

Kuba ukundwa na se byonyine ntibihagije, ugomba no gushaka ubucuti ku bana mbere yo kubana na se, ukabanza kubimenyereza, bitewe n’uburyo ubasura, uburyo ubaganiriza, ntubasure Se ahari gusa, ukanabasura adahari. Buhoro buhoro bazatangira kukwiyumvamo, ku buryo bazagusaba ko wazaza mukibanira.

Iyo abana bageze aho bagusaba ko wazaza mukibanira, baba batangiye kukwiyumvamo nta kabuza. Nugera mu rugo uzirinde kubategeka ko bagomba kukwita Mama, uzabareke bakomeze bakwite Tantine cyangwa irindi zina bari basazwe bakwita, buhoro buhoro uko bagenda bakwiyumvamo bazakwita Mama.

Gufata umwanya uhagije wo kuba hamwe n’abana bizatuma bakwiyumvamo, nibakosa ujye ugerageza kubahana nk’uko wahana abawe. Ba mukase b’abantu akenshi usanga, birinda guhana abana bakabareka bagakora amakosa ngo ni uko batababyaye.

Birashoboka ko bagusuzugura, uzirinde guhita ubaregera se, ahubwo ujye ushyira ho akawe ko kubahana, no kugabaniriza, ubonye bakunaniye, wabaregera Se, mugahamagara umwana mukamuhana muri kumwe, ariko ukirinda kumurega amakosa atakoze, kuko abagabo rimwe na rimwe bihutira kumwa ibyo umugore avuze bagahana umwana bihanukiriye, batabanje kugenzura.

Birashoboka ubona bagusuzugura kuko utari nyina, icyo wakora ni ugufata umwanya uhagije wo kuganira n’umugabo wawe, ndetse mugafafa n’umwanya wo kuganiriza abana ku kibazo runaka cyaba cyabaye, mutabuka inabi .

Ikindi kandi uzirinde gukoresha imvugo zisesereza, ushaka kubereka ko uteri nyina cyangwa se ngo utoneshe umwana umwe kumurutisha undi, kuko bituma bagirana amashyari.

Ibi byose nubikora kandi ukikuramo ijwi rihora rikubwira ko abo bana atari abawe, nta kabuza muzabana mu mahoro, umugani uvuga ko Mukaso ataba Nyoko, ntuzagusohoreraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages