Ni ibisanzwe kuko aba agiye mu gace gafite umuco utandukanye n’uwo asanzwe amenyereye, ururimi rushya, ikirere n’ibindi.
Ni nako bigenda ku banyamahanga baza mu Rwanda, dore ko igihugu cyafunguye amarembo aho kucyinjiramo kuri ubu ku baturage bo mu bihugu byinshi nta viza bisaba.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu rubyiruko ruza mu Rwanda ruvuye mu bihugu bigiye bitandukanye, bagaragaza bimwe mu byabagoye bageze mu Rwanda.
Bimwe mu byo bavuze bibagora harimo ururimi dore ko hejuru ya 95% by’abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, ikirere, ibyambarire, ibyo kurya ndetse n’uburyo abanyarwanda bakunze kubitegereza cyane, babatangariye.
Icyo benshi bagarukaho kandi ni amafunguro yo mu Rwanda ashingiye ku biboneka mu Rwanda, rimwe na rimwe ugasanga bitandukanye n’ibyo bari basanzwe barya iwabo.
U Rwanda ruzwiho kugira ikirere cyiza, cy’ubushyuhe buringaniye n’ubukonje budakanganye. Si ibintu biboneka henshi ku Isi, hamwe uzasanga bamara igihe kinini mu bushyuhe mu gihe abandi bakimara mu bukonje.
Kurikira ikiganiro Scoop on Scoop mu rurimi rw’Icyongereza, wumve ubuhamya bw’abanyamahanga baba mu Rwanda n’ibyagiye bibatonda bakihagera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!