Abize ibijyanye n’ubugeni bushingiye ku gushushanya bavuga ko ibyo bize bidahabwa agaciro mu Rwanda, kugea n’aho bakenewe nta piganwa ribaho..
Abanyabugeni bibanda ku gushushanya bavuga ko baba bakwiye gushakishwa kuko ibyo bize ntaho bitakenerwa, ibishushanyo bivuga kuruta amagambo, kandi bikagira uruhare mu gutanga ubutumwa ku bantu benshi abazi gusoma n’abatabizi.
Ubwoko bw’ibishushanyo bavuga ko butanga ubutumwa, harimo ibishushanyo bikoreshwa mu binyamakuru (Press Cartoon), inkuru zishushanyije (Bande Dessinee) zikundwa n’abantu batandukanye cyane cyane abana, n’izindi.
Nk’uko babitangarije IGIHE ngo kubona isoko rijyanye n’ibyo bize ni ingorabahizi.
Ndarama Marc, umunyabugeni ukora ibishushanyo aganira na IGIHE yagize ati “Abanyabugeni batabifitiye ubushobozi nibo bahabwa isoko hatabayeho gupiganwa, rimwe na rimwe bakanakora akazi nabi."
Akomeza avuga ko no kubona ahantu bahamagaje ipiganwa ry’akazi kubize ubugeni bidakunze kubaho. Ibyo bituma aabenshi mu bize ubugeni bwo gushushanya bamara kurangiza bakajya kwiga andi mashami, kugira ngo babashe kubaho.
Nubwo ariko bagaragaza ko barangiza ku isoko ry’umurimo bagahangayika nyamara bafite ubumenyi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) cyo cyihaye intego yo guteza imbere ubugeni, abasohoka bagasohoka koko bafite icyo bazi.
Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana kuri iki kibazo agira ati “Twe tuba twabigishije tukabaha ubumenyi kugira ngo baze bahangane ku isoko ry’umurimo, kandi ubumenyi bahabwa buba buhagije bwatuma babasha gupiganwa ku isoko ry’umurimo.”
Gasana akomeza avuga ko barimo kuvugurura ikigo cyigisha ubugeni cyo ku Nyundo, kugira ngo kibe ikigo cy’ikitegererezo cyigisha ibijyanye n’ubugeni kandi kijyane n’igihe. Aho bamaze gukoresha miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO