Kuba ashakanye bashobora kugira ukutumvikana nta gitangaza kirimo kuko ari abantu kandi ibyiza n’ibibi bibaho hagati y’abantu.
Urubuga elcrema rutanga inama ku bantu bubatse ingo rugaragaza ko mu bintu nyamkuru bituma abashakanye barwana harimo n’bana ariko runagaragaza uko umugabo n’umugore bagomba kubyitwaramo kugira ngo bakumire icyo kibi mu rugo rwabo
Uburere bw’abana
Igihe abana badafite uburere biteza ukutumvikana hagati y’ababyeyi babo bakaba banarwana. Hari ubwo umwe aba yitaye ku burere undi atabwitayeho cyangwa se bose ntacyo bakora ngo abana babo bagire uburere.
Ababyeyi bombi baba bagomba kwemeranya ko guhana umwana aribwo buryo bwiza bwo kumwereka ko ibyo yakoze ari bibi ndetse ko adakwiriye kubisubira.
Mwemeranya no kubihano bagomba guhabwa kuko ntabwo wakomeretsa umwana wawe ngo ni uko yakoze amakosa
Igihe mwabyumvikanye ntabwo bishobora gutuma mwebwe mwembi mushwane kandi mwarumvikanye uburyo bubabereye muguhana abana banyu
Umubare wabo mugomba kubyara
Ikindi giteza kutumvikana mu rugo ni ukuba umugabo n’umugore batakumvikana ku mubare w’abana bagomba kubyara.
Inama zitangwa ni uko umwe aba agomba guhara icyifuzo cye akubahiriza mugenzi we kugira ngo amahoro ahinde cyangwa se bagahitamo gushaka umwana bazarera (adoption) kugira ngo umwe abone umubare w’abana yifuzaga.
Hari abandi bangana kuko babuze urubyaro kandi aribyo bari biteze, cyane cyane mu miryango yo muri Afurika aho usanga bategeka umugabo kwirukana umugore agashaka undi, ibyo nabyo biteza imirwano.
Aha naho ngo aho kwirukana uwo mwashakanye ngo washaka umwana wo kurera kuko uba waramushatse umukunze ntimutandukanywe no kubura abana.
Kutumvikana imikoreshereze y’amafaranga
Na bibiliya irabivuga ko amafaranga ari umuzi w’ibibi byose nubwo waba utabyemera gutyo ariko bifite aho bihuriye.
Mu rugo iyo umwe ariwe wikoreye ibibazo byarwo bishobora guteza amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore
Akenshi abagore bumva ko ibibazo by’amafaranga bireba umugabo gusa nyamara ibyo ntabwo aribyo namba.
Nubwo umugabo ari we muyobozi w’urugo ariko ibyo kubazwa buri cyose ntibikwiriye kumuharirwa kuko urugo aba arufatanyije n’umugore we
Igihe mufatanya muri byose mugatahiriza umugozi umwe ibyo kurwana ntibibarizwa mu muryango wanyu kuko muba mufite umuryango wishimye.
Gucana inyuma
Icyo gucana inyuma cyo ntawashidikanya ko cyateza umwiryane n’imirwano mu rugo.
Bitewe n’uko gikomeretsa ntawabaza impamvu kiryanisha abashakanye.
Kugira ngo mukirinde ni uko buri wese akunda mugenzi we kandi akumva ko nawe umumurutira ,nibwo urukundo rwabo rubamo amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO