00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasohoro atera abagore akanyamuneza

Yanditswe na

Umutesi Gisèle

Kuya 26 August 2012 saa 01:43
Yasuwe :

Amasohoro ariwo musaruro w’abagabo ufite umwihariko kuko ni umuti w’umunaniro ndetse n’umuhangayiko ku bagore, afasha gutekereza neza ndetse no kugira umutima wuzuye ubwuzu ku bagore nk’uko byakusanijwe n’abashakashakatsi biga muri kaminuza ya New York.
Nk’uko 7sur7 dukesha aya makuru ibitangaza, aba bashakashatsi berekanye ko abagore bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagabo babo cyane bibarinda guhangayika ku buryo bwinshi kurusha abandi.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko (…)

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore baryamana n’abo bahuje ibitsina cyangwa abaryamana n’abagabo mu gihe runaka kandi bakoresheje agakingirizo, bahora bahangayitse, badafite amahoro kurusha abaryamana n’abagabo gusa

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko guhorana umunezero bitava gusa ku kuba ukora imibonano mpuzabitsina ko ahubwo bituruka ku ngano y’amasohoro agera mu mubiri w’umugore.

Gusa ibi ni ibyo kwitondera. Mbere yo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu uwo ariwe wese, ugomba kubanza kumenya ko atanduye virusi itera SIDA cyangwa se indi ndwara iyo ariyo yose yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages