00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri George Defours washinze umuryango w’Abasaveri yatabarutse

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 Kanama 2012 saa 09:50
Yasuwe :

Ku myaka 99 y’amavuko, Padiri George Defours washinze Umuryango w’Abasaveri ku Isi yatabarutse.
Padiri Defours yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi taliki ya 30 Ukuboza 1913, avukira mu ntara ya Liege, akaba yarinjiye mu muryango w’abapadiri bera taliki ya 30 Mata 1939.
Yageze muri Afurika y’Ibiyaga Bigari taliki ya 20 Gicurasi 1946, mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yashingiye umuryango w’abasaveri taliki ya 07 Nzeri 1952.
Mu myaka isaga 70 yamaze mu gihugu cya (...)

Mu myaka isaga 70 yamaze mu gihugu cya Congo ari n’umuyobozi w’umuryango w’abasaveri ku Isi (Aumonier General ).

Padiri George Defours azwiho kuba yaritangiye uburezi bushingiye ku mico myiza ya kinyafurika, akaba yarabaye umwarimu muri za Kaminuza zitandukanye zo muri Kivu y’Amajyepfo, ahashinga amashuri n’ikigo cy’ubushakashatsi ku mibereho nyafurika.

Padiri Defours yasubiye mu gihugu cye cy’amavuko taliki ya 04 Gicurasi 2007, akaba yaritabye Imana taliki ya 21 Kanama 2012 ku gicamunsi.

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi Abasaveri bakomeze kwihangana.

Ndekezi Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .