Umwalimu, Walter Tutka yirukanwe ku kazi azira guha bibiliya umunyeshuli. Uyu mwalimu akaba yarayimuhaye ashaka kumusobanurira aho ijambo ’abambere bazaba aba nyuma’.
Uyu Walter Tutka yigishaga ku ishuri ryitwa New Jersey Middle school muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Nydailynews yanditse ivuga ko icyo kigo kitemera kwigisha cyangwa gukwirakwiza inyigisho zishingiye ku idini.
Walter Tutka we avuga ko yahaye uyu munyeshuri bibiliya, ubwo yaravuze ngo abambere bazaba aba nyuma, umunyeshuli akamubaza aho byanditse umwalimu akamubwira ko byanditse muri bibiliya, akamwereka n’aho uwo murongo uri muri Mayato 19:30 na Mariko 10:31.
Uyu munyeshuri utavugwa amazina ngo yabwiye umwalimu ko nta bibiliya afite, umwalimu amuha bibiliya nto kuko umunyeshuri yashakaga gusoma ayo magambo.
Ubuyobozi bw’ikigo bubimenye bwahise bwandikira Walter Tutka bumumenyesha ko ahagaritswe ku kazi. Uyu mwarimu akaba yaritabaje urukiko, dore ko avuga ko atari agamije gukwirakwiza inyigisho zishingiye ku idini, ahubwo ngo yari agamije gusubiza ikibazo umunyeshuli yari amubajije.

TANGA IGITEKEREZO