Abaraperi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihe bahuje imbaraga basohora indirimbo bahuriyemo.
Ni indirimbo yakozwe ku bufatanye bw’umuraperikazi The Pink na Studio ya Capital Record, yahurijwemo abaraperi nka Bull Dogg, NPC, The Pink, Bright Patrick, Ga-Yell, Philp Sendi, Jejeh Uomo Fuoco na Blaise Pascal.
The Pink yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe ari nk’uburyo bwo guha ikaze Bull Dogg bigeze kuririmbana muri Hip hop isanzwe, mbere y’uko buri umwe yakira agakiza.
Ati “Navuga ko namuhaye ikaze muri Hip hop ya gospel kuko yagize umwanya wo guhura n’abandi baraperi bakomeye kandi byaranshimishije cyane.”
Avuga ku gitekerezo cyo kugira ngo ikorwe, The Pink yagize ati “Mfitanye imikoranire na Capital Record, mu minsi ishize rero ni bwo twagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ihuriwemo n’abaraperi batandukanye.”
Ni indirimbo bahisemo gukora mu buryo bwo guhererekanya amagambo nta nyikirizo cyangwa izina bayihaye. The Pink yavuze ko bihaye gahunda yo kuririmba ku neza y’Imana, buri wese agashyiramo amagambo ye nta kindi agendeyeho.
Yongeyeho ko guhuza imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko mu baraperi ari ibintu byiza kuko injyana bakora ari imwe mu zikunzwe cyane ku Isi.
Ati “Turabizi ko injyana ya Hip hop ari imwe mu zikunzwe cyane hano mu Rwanda, dukora iyi ndirimbo buri wese yagerageje kwitanga uko ashoboye kugira ngo dusoze umurimo twahamagariwe.”
Si ku nshuro ya mbere mu Rwanda abaraperi bahimbaza Imana bahuriye mu ndirimbo kuko mu bihe bitandukanye bagiye bakora mu nganzo bakaririmba.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!