Ni uruzinduko ruzwi nka "Ad limina Apostolorum", ruteganyijwe ku matariki ya 6 - 11 Werurwe 2023.
Arkiyepiskopi wa Kigali Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko muri uru ruzinduko bahura na Papa Francis, bakamugezaho raporo y’uko ubuzima n’iyogezabutumwa bihagaze muri Kiliziya mu Rwanda, mu myaka itanu ishize.
Muri icyo gihe banamusangiza ibibazo bahura nabyo n’ibisubizo bateganya, na we akabagira inama, akabaha n’ubutumwa bwo kugeza ku bakristu.
Cardinal Kambanda yavuze ko uretse Papa, banahura n’izindi nzego nkuru za Kiliziya Gatolika na Leta ya Vatican.
Yavuze ko nyuma y’uruzinduko ruheruka mu 2014, hari byinshi byakozwe muri Kiliziya mu Rwanda, birimo ko abakristu, abasaseridoti, abiyeguriye Imana n’ingo z’abakritu biyongereye, amaparuwasi n’ibindi. Ni ibikorwa bijyana na Yubile y‘imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko hari byinshi bifuza kuzaganira na Papa Francis.
Ati "Ubusanzwe mu ruzinduko nk’uru hari ubutumwa tuba tujyanye, tumusangiza. Uko Kiliziya irimo kugenda yaguka, amaparuwasi mashya amaze gushingwa n’abakristu biyongera, dukemeye na za Diyosezi nshya."
"Ni ukwiga ukuntu za diyosezi zikiri nini zagabanywa kugira ngo dushobore kwegera abakristu kurushaho. Biri mu bubasha bwacu nk’abepiskopi gushinga za paruwasi, ariko biri mu bubasha bwa Papa gushinga diyosezi nshya."
Ikindi ni imiryango mishya y’abiyeguriye Imana ivuka, iba ikeneye kwemezwa na Papa mbere y’uko itangira gukora byemewe.
Yakomeje ati "Turashimira Imana ko dufite abato benshi bashaka kwiyegurira Imana mu miryango isanzwe, ariko no mu miryango mishya ivuka, ikeneye ubushishozi bwa Kiliziya kugira ngo yemezwe. Nacyo rero kiri mu bibazo dufite tuzageza kuri Nyirubutungane Papa."
Biteganyijwe ko muri uru rugendo, hazabaho gutura Igitambo cy’Ukaristiya ku mva ya Mutagatifu Petero.
Mu bandi bazahura harimo Ubunyamabanga bwa Vatican, ari nabwo bukurikirana imibanire n’ibihugu bitandukanye.
Cardinal Kambanda yanavuze ko bifuza guhura n’Urwego rushinzwe gushyira mu batagatifu n’abahire.
Yakomeje ati "Hariya dufite abagaragu b’Imana Cyprien Rugamba na Daphrose Mukansanga n’abana, twasabye ko bashyirwa mu rwego rw’abahire. Ibiro bya Papa bibishizwe, ubungubu barimo barabyiga, tukaba tuzanavugana nabo ngo twumve aho bigeze n’igihe bazaduhera igisubizo."
Bazanareba ibiro bijyanye n’amategeko, kuko hari hari amasezerano Kiliziya Gatolika ishaka kugirana na Leta y’u Rwanda, areba Ibiro bireba ibibazo by’abashakanye bagiranye ibibazo n’abapadiri n’abiyeguriye Imana bagize ibibazo mu muhamagaro wabo.
Mu zindi nzego bateganya guhura nazo harimo Urwego rushinzwe uburezi, Urwego rushinzwe umuryango, Abalayiki, Urubyiruko n’Ubuzima, Urwego rushinzwe abiyeguriye Imana, urwego rushinzwe amahame y’ukwemera, urwego rushinzwe itumanaho, urushinzwe lutirijiya n’Urwego rushinzwe imirimo y’abasaserudoti.
Gahunda y’urugendo igaragaza ko aba basenyeri bazahura na Papa Francis ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe, bahure n’ubunyamabanga bukuru bwa Vatican ku wa 9 Werurwe, naho ku wa 7 bahure n’Ibiro bishinzwe iyogezabutumwa.
Papa Francis ni we utumira abasenyeri ngo bamugezeho iyo raporo ya buri myaka itanu, ubutumire bw’u Rwanda bukaba bwaratanzwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2022.
Uru ruzinduko ruba rimwe mu myaka itanu, rwaherukaga tariki 25 Werurwe - 3 Mata 2014.
Icyakora imyaka yari igie kuba icyenda rutaba, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi ndetse n’ingendo mpuzamahanga, mu myaka ibiri ishize.
Hiyongeraho ko umubare wa Diyosezi Gatolika ku Isi ziyongereye cyane zikagera ku 3,017, ku buryo guhura na buri musenyeri mu myaka itanu byasaba ko Papa yakira nibura abasenyeri barenze umwe buri munsi, mu gihe aba afite izindi nshingano n’intege zigenda zikendera.
Ubwo abasenyeri Gatolika bo mu Rwanda bajyaga i Roma mu 2014, nabwo hari hashize imyaka irindwi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!