Ibi yabivuze ubwo yiteguraga kujya muri Angola mu rugendo rw’iminsi 10 arimo rwo gusura ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Papa Léon XIV na Trump bamaze iminsi mu ntambara y’amagambo yatewe n’uko Papa Léon XIV yasabye ko Trump yarangiza intambara yo muri Iran.
Trump nyuma yaje kuvuga ko Papa Léon XIV ari umunyantege nke ndetse nta kintu azi kuri politiki n’ububanyi n’amahanga.
Papa Léon XIV ubwo yatangiraga urugendo rwe rwo gusura ibihugu byo muri Afurika mu ijambo rye yavuze ko Isi iri kwangizwa n’abanyembaraga ariko bake mu Isi.
Ibinyamakuru byinshi byahise bitangaza ko ari Trump Papa Léon XIV yavugaga nubwo atigeze amuvuga mu izina.
Ibyo Papa Léon XIV yaje kubihakana avuga ko byatangajwe mu buryo butari byo, ko ijambo yavuze icyo gihe ryari ryarateguwe mu byumweru bibiri mbere y’uko Trump amwibasira.
Ati “Yateguwe mu byumweru bibiri mbere y’uko Perezida agira icyo amvugaho kandi bwari ubutumwa bw’amahoro natangaga.”
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yashimye ubu butumwa bwa Papa Léon XIV ndetse avuga ko ari kutumvikana kwari kwabayeho.
Ati “Nshimiye Papa Léon XIV ku bw’iyi mvugo. Mu gihe itangazamakuru rikabiriza ibintu rikabigira bibi kurushaho, ibyo kutumvina bibaho. Ukuri kenshi kuba kugoye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!