Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yirukanye umusenyeri wo muri Paraguay wakingiye ikibaba umupadiri ukekwaho gusambanya abana b’abahungu ku ngufu.
Binyuze mu itangazo ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika i Vatikani bwatangaje ko Musenyeri Rogelio Livieres Plano yavanwe ku mirimo ye azira gushyigikira umupadiri wakoze ibifatwa nk’amahano muri Kiliziya.
Umwanzuro wo kwirukana Musenyeri Livieres ufashwe, nyuma y’uko itsinda rya Vatican rishinzwe iperereza risuye Paraguay rigasanga Livieres yarazamuye mu ntera umupadiri wakekwagaho gusambanya abana b’abahungu bigateza imvururu muri Kiliziya Gatulika y’icyo gihugu.
Abandi basenyeri batonganyije Livieres akimara kugira Padiri Carlos Urrotigoity wo muri Argentine igisonga cye kandi yaragiye aregwa gusambanya abana b’abahungu ku ngufu ubwo yakoreraga muri Paruwasi y’i Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye ikunda gushinja Kiliziya Gatulika guhishira abapadiri bakekwaho guhohotera abana.
TANGA IGITEKEREZO