Ubwo yari ayoboye igitambo cya misa cyabereye i Roma ku wa Mbere, Papa yasabye imbabazi kubera imyitwarire idakwiye abakirisitu, abanyagatolika bagaragarizaga abakirisitu bo mu yandi madini.
Papa kandi yanasabye abanyagatolika kubabarira abantu bose babatoteje avuga ko amakosa yo mu bihe bya kera adakwiye kubangamira imibanire y’iki gihe.
Papa kandi yatunguranye ubwo yatangazaga ko ku itariki ya 31 Ukwakira azitabira ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 500 impinduka za Martin Luther, ibirori bizabera muri Suède.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gikorwa Papa atangaje mu cyumweru cyahariwe ubumwe bw’abakirisitu kigaragaza ubushake afite bwo kubahuza nyuma y’imyaka myinshi batandukanyijwe n’impinduka n’intambara zishingiye ku iyobokamana.



















TANGA IGITEKEREZO