00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pacis TV yafunguye ishami rya kane i Muhanga

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 1 April 2026 saa 07:42
Yasuwe :

Televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda izwi nka ‘Pacis TV’, yafunguye ishami rya kane muri Diyosezi ya Kabgayi.

Iri shami rizakorera mu turere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Nyanza.

Ni muri gahunda yo kurushaho kwegera abakirisitu no gutanga umusanzu mu iyogezabutumwa, ririmo no gufasha abaturage kwiteza imbere.

Ni igikorwa cyabereye kuri Bazilika ya Kabgayi, ku wa 29 Werurwe 2026, gihurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka itandatu iyi televiziyo imaze ishinzwe.

Abatuye muri Diyosezi ya Kabgayi bavuze ko iyi televiziyo izababera umuyoboro wo kugaragaza impano zabo cyane cyane izo kuririmba, aho bavuga baruhutse kujya i Kigali.

Musabyimana Solange ati “Twajyaga duhanga indirimbo haba muri korari no ku giti cyacu tukabura aho tuzinyuza n’ugerageje kwegera ibitangazamakuru by’i Kigali bikamubera kure, ariko ubu tugize icyizere ko Pacis TV izatuvuna amagaru, bizadufasha.’’

Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuruzwa, yavuze ko Pacis TV izakomeza umurongo wayo wo gufasha abantu muri rusange kugera ku iterambere rirambye mu nguni zose z’ubuzima.

Ati “Pacis TV igomba guhagarara hagati, ikubaka iterambere rya muntu mu mfuruka ze zose. Ni umuntu wese tuba tuvuga, twifuza kumubona akura muri byose.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, yasabye ko iri shami ryazashyira imbaraga mu guherekeza abikorera bo mu gice riherereyemo, bagira uruhare rufatika mu kumenyekanisha ibihakorerwa, by’umwihariko ibya Muhanga ahagarariye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, na ko kabarirwa muri Diyosezi ya Kabgayi, Uwiringira Marie Josée, yagaragaje ko gufungura iri shami, babyitezeho kubafasha kumenyekanisha gahunda za leta no kugera ku cyerekezo 2050.

Ati “Muri viziyo 2050 twerekezamo, dufite byinshi tugomba guhindura. Pacis TV rero tuyikeneyeho kudufasha kujya mu ngamba, ihindura imyumvire y’abaturage, kugira ngo dukomeze gufatanya kubaka iterambere.”

Visi Meya Uwiringira, yasabye ko iyi televiziyo yanibanda ku kwigisha urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda, kugira ifashe Igihugu mu gusigasira ururimi n’umuco byacyo.

Pacis TV yatangiye imirimo mu 2020, imaze gutangiza amashami ane hanze ya Kigali muri Diyosezi ya Cyangugu, i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro, i Huye muri Diyosezi ya Butare, n’i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi.

Pacis TV yafunguye ishami rya kane i Muhanga
Iri shami rya Pacis TV i Muhanga rije ari irya kane nyuma y'andi yashinzwe mbere
Abakirisitu bo muri Diyosezi ya Kabgayi ikora mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi, bishyimiye ifungurwa ry'ishami rya Pacis TV
Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, yavuze ko abikorera bakeneye ko Pacis TV ibafasha kumenyekanisha ibyo bakora
Umuyobozi Mukuru wa Pacis TV, Padiri Jean de Dieu Tumushimire na we yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yavuze ko Pacis TV ikenewe mu guherekeza abaturage muri viziyo 2050
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko Pacis TV izaharanira kubaka iterambere rya muntu mu nguni zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages