Iri shami rizakorera mu turere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Nyanza.
Ni muri gahunda yo kurushaho kwegera abakirisitu no gutanga umusanzu mu iyogezabutumwa, ririmo no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Ni igikorwa cyabereye kuri Bazilika ya Kabgayi, ku wa 29 Werurwe 2026, gihurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka itandatu iyi televiziyo imaze ishinzwe.
Abatuye muri Diyosezi ya Kabgayi bavuze ko iyi televiziyo izababera umuyoboro wo kugaragaza impano zabo cyane cyane izo kuririmba, aho bavuga baruhutse kujya i Kigali.
Musabyimana Solange ati “Twajyaga duhanga indirimbo haba muri korari no ku giti cyacu tukabura aho tuzinyuza n’ugerageje kwegera ibitangazamakuru by’i Kigali bikamubera kure, ariko ubu tugize icyizere ko Pacis TV izatuvuna amagaru, bizadufasha.’’
Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuruzwa, yavuze ko Pacis TV izakomeza umurongo wayo wo gufasha abantu muri rusange kugera ku iterambere rirambye mu nguni zose z’ubuzima.
Ati “Pacis TV igomba guhagarara hagati, ikubaka iterambere rya muntu mu mfuruka ze zose. Ni umuntu wese tuba tuvuga, twifuza kumubona akura muri byose.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix, yasabye ko iri shami ryazashyira imbaraga mu guherekeza abikorera bo mu gice riherereyemo, bagira uruhare rufatika mu kumenyekanisha ibihakorerwa, by’umwihariko ibya Muhanga ahagarariye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, na ko kabarirwa muri Diyosezi ya Kabgayi, Uwiringira Marie Josée, yagaragaje ko gufungura iri shami, babyitezeho kubafasha kumenyekanisha gahunda za leta no kugera ku cyerekezo 2050.
Ati “Muri viziyo 2050 twerekezamo, dufite byinshi tugomba guhindura. Pacis TV rero tuyikeneyeho kudufasha kujya mu ngamba, ihindura imyumvire y’abaturage, kugira ngo dukomeze gufatanya kubaka iterambere.”
Visi Meya Uwiringira, yasabye ko iyi televiziyo yanibanda ku kwigisha urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda, kugira ifashe Igihugu mu gusigasira ururimi n’umuco byacyo.
Pacis TV yatangiye imirimo mu 2020, imaze gutangiza amashami ane hanze ya Kigali muri Diyosezi ya Cyangugu, i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro, i Huye muri Diyosezi ya Butare, n’i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!