Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2015 ku itorero Omega Church riherereye i Kagugu, hateganyijwe umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, hagamijwe kuyishima ibyo yakoreye buri wese uzacyitabira.
Abazitabira uwo mugoroba wo kuramya no guhimbaza bazabifashwamo n’abaramyi batandukanye barimo Rene Patrick n’itsinda ayoboye ari ryo Tehillah Dawn Ministries, ndetse na Luc Buntu hamwe n’itsinda (Band) bayoboye.

Aganira na IGIHE, umwe mu biteguye kwitabira icyo gitaramo cy’umugoroba wo kuramya no guhimbaza yagize ati “Niteguye kuzagira ibihe byiza byo gusabana n’Imana, ndumva mfite expectations (ibyo niteze kubona) nyinshi, no kubona imbaraga zituruka mu kuramya no guhimbaza Imana.”
Olivier Ngororabanga umuyobozi w’itsinda riramya Imana (Worship) ryo mu itorero Omega ari na ryo ryateguye uwo mugoroba, yatangaje ko icyo gitaramo bacyise “Imbaraga zo kuramya no guhimbaza” “The Power of praise and worship” mu nsanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 150:6 havuga ngo Ibihumeka byose bishime Uwiteka.
Muri icyo gitaramo cy’umugoroba wo kuramya no guhimbaza, Aime Uwimana azasangiza abazawitabira, ijambo rigufi ku nsanganyamatsiko ivuga ku "mbaraga zo kuramya no guhimbaza".
Icyo gitaramo cyateguwe na Omega Church, itorero riyoborwa na Pastor Liliose Tayi, kizaba ku wa gatanu kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba, kibere i Kagugu ho mu Karere ka Gasabo.
Umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana usanzwe uba rimwe mu mezi atatu, uwo kuri uyu wa 29 Gicurasi ukaba ari uwa mbere muri uyu mwaka.


TANGA IGITEKEREZO