00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro yo gusoza igisibo cya Ramazani irarimbanyije

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 July 2015 saa 06:39
Yasuwe :

Abayoboke b’idini ya Islam ku Isi n’abo mu Rwanda by’umwihariko bakomeje imyiteguro yo gusoza Ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan batangiye ku itariki ya 18 Kamena 2015.

Mu kiganiro umuyobozi w’Abayisiramu mu Rwanda Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim yagiranye na IGIHE, yemeje ko abayisilamu bose muri iri joro ryo ku wa Kane tariki 16 Nyakanga bategereje Ukwezi kugira ngo basoze igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Mufti Kayitare Ibrahim yanemeje ko isengesho rya Eid el-Fitr risoza igisibo gitagatifu cya Ramazani (Ramathan) rizabera mu Kigo Ndangamuco cya Kisilamu aho bita kwa Kadafi, aho kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari bisanzwe, ibyo bikaba bitewe n’imirimo y’ivugurura irimo gukorerwa kuri icyo kibuga.

Yagize ati “Ilaidi tuzayisengera kwa Khadafi saa moya n’igice za mugitondo kuko aho twayisengeraga hari kubakwa”.

Abayisilamu basanzwe basengera muri Sitade ariko ubu bazasengera kwa Kadafi

Yakomeje yibutsa abayisilamu bose ko bitari byemezwa neza ko umunsi mukuru wa Eid el-Fitr uzaba ejo, kuko hategerejwe ko Ukwezi kuboneka.

Ati “Dutegereje Ukwezi nitukubona nijoro ejo izaba ari Ilaidi kandi nitutakubona ubwo izaba ari kuwa Gatandatu”.

Eid el-Fitr cyangwa se ilaidi ni umunsi mukuru abantu bakora bishimira ko basoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan kuko baba barakozemo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kwibombarika ku Mana no kuyiyegereraza.

Icyihariye cy’iri sengesho rya Eid el-Fitr n’andi masengesho n’uko rinasengerwa mu mbuga cyangwa mu kibuga nk’uko Intumwa muhamadi Imana imuhe amahoron’imigisha yabigenzaga.

Eid el-Fitr ni umwe mu minsi ibiri mikuru mu idini ya Islam, bakawizihiza basoza ukwezi gutagati kwa Ramadhan. Undi munsi mukuru witwa Eid Al Aduh aho batanga igitambo, ukaba uba mu Kwezi kwa 12 mu Mezi y’abarabu witwa Eid Al Aduh.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .