00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Écosse: Abarenga 51% ntibagikozwa ibyo kujya mu rusengero

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 1 June 2024 saa 12:51
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko abatuye Isi, buri wese afite imyemerere bwite ituma abarizwa mu idini runaka. Gusa muri Écosse ho bigaragara ko abenshi bahisemo kutajya mu nsengero bitewe n’impamvu zitandukanye.

Amakuru y’ibarura ry’abaturage ryakozwe muri 2022 agaragaza ko 51% by’abatuye muri Écosse bavuze ko nta dini cyangwa itorero bagira. Uyu mubare wiyongereyeho 36% ugereranyije n’umwaka wa 2011.

Itorero rya ’Presbyterian’ ni ryo rifite umubare munini w’abayoboke muri Écosse. Ibarura ryagaragaje ko mu 2011 ryari ryihariye 32,4% by’abari batuye muri iki gihugu cyose ariko mu 2022 bari bageze kuri 20,4%,ni ukuva ngo rifite abayoboke basaga miliyoni 1,1.

Umubare w’abayoboke ba Kiliziya Gatolika na wo wari kuri 15,9 % by’abari batuye Écosse yose mu 2011 ariko mu 2022 wageze kuri 13,3%. Ni ukuvuga ko isigaranye abayoboke hafi 723.000.

Écosse ni igihugu cyiganjemo abimukira batandukanye. 1,3% bakomoka muri Pakistani, 1% bakomoka muri Irelande , 1% ni Abahinde, 1% ni Abanyafurika, abandi 13% bahagarariye ibihugu bitandukanye ku kigero gito. Mu 2001, Écosse yari ituwe n’abanyamahanga 4,5% ,mu 2011 bariyongera kugera ku 8,2%. Ibi byatumye imico yo muri iki gihugu yivanga.

Kubera ikibazo cy’igabanyuka ry’abayoboke, Itorero Angilikani ryo muri Écosse ryatangiye kugurisha insengero no guhuza paruwase kugira ngo bake risigaranye bajye basengera hamwe. Ibarura ryagaragaje ko mu 2022 ryari risigaranye abayoboke 60.000.

Mu 2011 umubare w’Abakristu muri Écosse wari kuri 54% ariko ibarura rigaragaza ko mu 2022 wageze kuri 38,8%. Si ho gusa kuko mu Bwongereza na Pays de Galles naho umubare w’Abakristu baho waragabanutse ugera kuri 46,2% by’abatuye ibyo bihugu.

Fraser Sutherland, Umuyobozi wa Humanist Society muri Écosse yagaragaje ko ibyavuye muri iri barura byerekana ko abaturage nta kibazo batewe no kuba batangaza imyizerere yabo, baba abahakana Imana, abadasenga cyangwa abashidikanya ku kubaho kw’Imana.

Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .