Bamwe bavuga ko abakoresha imbuga nkoranambaga ari urubyiruko ahanini ruba ruhugiye mu kuvugana ba bagenzi barwo bari hanze aho kwita ku butumwa bwiza ruba rwaje kumva.
Ibi ariko ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bakirisitu baganiriye na IGIHE, mu gihe bamwe bavuga ko telefoni, IPADS, n’ibindi bikoreshwa mu gushaka ubutumwa bwiza.
Abandi ariko bahamya ko abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, Facebook, twitter n’ izindi, mu rusengero baba batazi icyabazanye.
Rene Hubert Nsengiyumva avuga ko abakoresha imbuga nkoranyamabaga na bo baba bajyanywe no gusenga ariko nyuma bagatandukira ku cyabajyanye.
Ati “Iyo umuntu asenga Imana akenera umwanya uhagije kandi atuje cyane, kujya kuri WhatsApp, Facebook na twitter bituma umwanya wawe uwukoresha nabi ndetse rimwe na rimwe ugahugira ku wo muhana ubutumwa.”
Ku bwe ngo birutwa no gusenga iminota 30 ushikamye, indi yarangira ugasohoka ukajya kohererezanya ubutumwa uko ushaka ariko bidakorewe mu nzu y’Imana.

Mukahirwa na we avuga ko hari ubwo umubwira ko arangaye akakubwira ko afite abandi batagiye gusenga arimo gusangiza ijambo ry’Imana. Ati “Buriya wasanga ari bwo buryo baba bahisemo bwo gusenga cyangwa se atari no gusenga mu by’ukuri yibereye mu bindi.”
Rose Iribagiza yunzemo ko adashyigikiye abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bindi nko kureba abamwandikiye cyangwa kubasubiza.
Ati “Uwo ntaba azi icyo yaje gukora ariko hari uyikoresha asoma ijambo ry’Imana, kuri uwo ndumva ntakibazo! Hari n’utayikoresha waza ariko agata umwanya mu bindi nko kurangarira ibintu bitandukanye.”
Pasiteri Barbara Umuhoza usengera mu itorero rya Zion Temple Celebration Center Gatenga, aganira na IGIHE yavuze ko abakoresha ibikoresho by’itumanaho mu nsengero, si ko bose baba barangaye.
Ati “Urubyiruko wumva ruvuga ko rufite Bibiliya muri telefoni, icyo rwakwitondera ni ukubaha no kumva ko ruri mu rusengero.”
Past. Barbara avuga ko gukoresha imbuga nkoranambaga bitacika kuko byamaze kwinjira mu matorero, cyane ko kubona ubacyaha byagorana kuko abaza gusenga ntawe uba wabahatiye uza uretse “Umwuka Wera.”
Kuri we asanga imbugankoranyambaga zitafatwa nk’ icyaha cyangwa ikintu kibi, ahubwo zabyazwa umusaruro mwiza no mu bwami bw’Imana. Ati “Uvuga ko akoresha telefoni asoma Bibiliya wamucira urubanza?”
Past. Barabara agira inama abakoesha imbuga nkoranyambaga kujya bakurikira ijambo ry’ Imana mu gihe baje mu nzu y’ Imana. Akomzeavuga ko n’ amatorero adakwiye kwirengagiza ko urubyiruko rurimo kugendana n’ ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO