Minisitiri Uwimana yavuze uko mu 2011 yiyamamarije kujya muri Sena ariko nyuma y’umwaka umwe, inzozi yari afite zo kuba umusenateri zagezweho yinjira muri Sena y’u Rwanda ari mu bantu umunani bashyizweho na Perezida wa Repubulika.
Muri Sena yamazemo imyaka umunani.
Yabaye muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari anayibera Visi Perezida, yabaye Visi Perezida w’Ihuriro rishinzwe kurwanya Jenoside, RJPF, aba Umunyamabanga Mukuru wa FVRP, Ihuriro ry’Abagore baba mu Nteko, yabaye kandi mu Ihuriro rirwanya ruswa aranarihagararira muri Afurika y’Iburasirazuba ku rwego rwa Afurika (UPNAC-Africa).
Yavukiye mu Karere ka Burera mu 1971. Yahigiye amashuri abanza ariko aza kuyakomereza mu Karere ka Gakenke ahazwi nka Cyabingo mu gihe amashuri yisumbuye yayigiye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu Mujyi wa Kigali.
Yize ibijyanye n’ubukungu ari na byo yakozemo igihe kinini mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko yinjiye muri Politiki kubera kuyikunda no gukunda kwitabira ibikorwa bya Leta bigatuma abantu bamutorera kugira inshingano zoroheje.
Ati “Ndi umuntu ukunda kwitabira ibikorwa bya Leta, iyo abantu bakubona bagutorera imyanya y’ubuyobozi, nabaye muri komite nyobozi y’Akagari ka Kimisagara aho nari ntuye, ariko ntabwo narenze aho kubera n’inshingano nabaga mfite numvaga n’ibyo byabaga bimpagije.”
Nyuma yaje kujya muri komite ya FPR Inkotanyi i Kibagabaga aho yari yimukiye ari naho yavuye yinjira muri Sena.
Yabaye kandi Komiseri ushinzwe ubuhinzi muri FPR-Inkotanyi kuri ubu akaba ari Visi Chairperson wayo.
Mbere yo kwinjira muri Sena yakoze muri Banki y’Abaturage imyaka itari mike, aho yakoze imirimo itandukanye.
Ni umubyeyi urangwa no gukunda umurimo, kuvugisha ukuri no kwanga umugayo, kuba hafi y’umuryango, kuganira, kuzuza inshingano ndetse no gusenga.
Yiyamamarije kwinjira muri Sena aratsindwa
Mu 2011, Uwimana yagaragaje ubushake bwo kwinjira muri Sena y’u Rwanda ariko aratsindwa. Nyuma yo gutsindwa yahawe urw’amenyo n’abo bakoranaga umunsi ku wundi muri Banki.
Ati “Ndibuka icyo gihe mva kwiyamamaza ngarutse muri Banki abantu twakoranaga baransetse cyane bavuga ngo abandi babaye Abasenateri wowe uje gusinya inyandiko hano.”
Nyuma y’umwaka umwe ariko Perezida Kagame yamugiriye icyizere amushyira mu basenateri umunani itegeko rimwemerera gushyiraho.
Ati “Nk’abandi Banyarwanda nigiriye icyizere ndiyamamaza ku mwanya w’Umusenateri, niyamamarije mu Burengerazuba mu 2011 sinatsinda. Niba ari ho nagaragariye ariko nyuma y’umwaka Perezida wa Repubulika yangiriye icyizere, mba umusenateri.”
Uwimana agaragaza ko ahantu hose umuntu yaba ari yakora politiki binyuze mu kuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Yemeza ko nubwo yakoraga muri Banki hari ubwo yabonaga abanyapolitiki na we akumva yaba we ari na byo byatumye atangira urugendo rwo kwiyamamariza kuba umuseneteri.
Ati “Najyaga mbona Abanyepolitiki benshi, nkumva nanjye naba we. Uko ni ko nagize imbaraga zituma ntangira kwiyamamaza. Njya mbwira abantu bambaza uko umuntu yakwinjira muri Politiki, ko aho uri hose uri mu nshingano zawe neza ushobora kuvamo umunyapolitiki.”
Uko ahuza inshingano zo kuba Minisitiri, Visi Chairperson wa FPR Inkotanyi no kuba umubyeyi
Minisitiri Uwimana ni umubyeyi w’abana batandatu, akaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse akaba ari Vice Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ni inshingano zikomeye zisaba ko zihabwa umwanya ndetse kuzuza bimusaba kwigomwa bimwe.
Ati “Ni ibintu biremereye ariko dufite urugero tureberaho tureberaho. Perezida wa Repubulika buriya ibintu byose abirimo, ni Perezida w’Igihugu utureba twese, uzi uko igihugu kimeze, akaba Perezida wa RPF akanaba Papa. Arabibasha rero nanjye ngomba gukora ibishoboka byose nkabibasha.”
Kuba Vice Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ni kimwe mu byanejeje cyane Uwimana , cyane ko yari amaze imyaka ibiri n’igice asoje manda ye muri Sena y’u Rwanda.
Ati “Nagiye mu nama ya RPF nk’uwabaye umukomiseri, bantangaho kandidatire, ndatorwa. Biriya bintu byo byarenze igipimo. Byaranejeje cyane nubwo bitavuze ko ibyo uyu munsi ndimo bitanejeje ariko biriya byo ni urundi rwego.”
Yashimangiye ko kungiriza Paul Kagame muri FPR Inkotanyi ari ibintu byiza cyane ko ari umuntu wumva kandi uherekeza buri umwe mu ntege nke ze.
Ati “Ni umuntu ujya inama, ugerageza kuguturisha, imbere ye byose biba byoroshye nta kidasanzwe. Agufata nk’umuntu, akakumva, akaguherekeza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!