00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahunze intambara muri Iraq, yisanga mu Rwanda: Urugendo rwa Mushtaq wahiriwe na camera

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 11 January 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Ibrahim Mushtaq ni umugabo w’imyaka 27 ukomoka muri Iraq, umaze kumenyekana mu gufata no gutunganya amashusho mu Rwanda, ibizwi nka ‘cinematography’. Yavuye mu gihugu cye ahunze intambara yo mu 2003, nyuma yisanga mu Rwanda ari na ho akorera uyu mwuga.

Mushtaq yavukiye i Bagdad mu Murwa Mukuru wa Iraq, ariko afite imyaka itanu hahise hatangira intambara yasize Amerika yishe Perezida Sadam Hussein.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Yasobanuye ko we n’ababyeyi bahungiye muri Qatar. Yarahakuriye, nyuma y’imyaka 10 ajya kwiga muri Turikiya.

Mushtaq avuga ko gukora amashusho yabikundishijwe na se wari umunyamakuru wa Al Jazeera, kuko yahoraga azenguruka Isi afata amashusho na we akurana inyota yabyo.

Ati “Natangiye nkora amafoto y’ubukwe, ntekereza ko ari gutyo abenshi mu bafata mashusho batangira, ni mu bukwe. Natangiye mfata amafoto abantu bakayakunda ntangira no kugenda mbibonama amafaranga.”

Nyuma yafashe umwanzuro wo kubigira umwuga ajya no kwiga muri Istanbul muri Turikiya ibyerekeye gutunganya amashusho muri kaminuza zaho, ndetse biramuhira.

Ati “Nkirangiza nahise mbona akazi ko gukora nk’uwungirije uyobora uko amashusho afatwa (assistant director) dukorana imishinga myinshi. Nakoze ibiraka muri Al Jazeera, nkorera TRT imwe muri televiziyo zo muri Turikiya, nyuma nza gukorera UTV y’Abanya-Iraq ikorera muri Turikiya.”

Mushtaq yakoze imirimo myinshi ariko urugendo rwe rwahindutse ubwo se yafataga umwanzuro wo kujya muri Afurika akamusaba ko bajyana.

Ikirenge cya mbere yagikandagije muri Uganda, ariko ubuzima bubanza kwanga kuko yaharwariye agahinda gakabije. Ntiyari yiteguye gutangira gukorera muri Afurika, ndetse imishinga yakoraga ihita idindira.

Ati “Hari igihe namaze iminsi 15 ndwaye ntazi ikintu ndwaye, mfite umuriro, ndi kuruka, nari ndembye. Nyuma y’iminsi 15 ni bwo namenye ko ndwaye malaria kandi aho nari naraturutse ntayo twagiraga. Icyo gihe nahise mfata umwanzuro wo gusubira muri Turikiya ndetse ndahira ko ntazagaruka muri Afurika.”

Se wa Mushtaq yagumye muri Uganda nyuma aza kwimukira mu Rwanda, aho yongeye gusaba umuhungu we kongera guha amahirwe Afurika.

Ifoto y’umujyi wa Kigali yatumye ava ku izima

Mushtaq yasobanuye ko ifoto y’Umujyi wa Kigali yohererejwe na se yatumye yumva ashaka kugerageza uyu mujyi mushya.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yumvise ameze nk’ugeze mu rugo ariko mu buryo atabasha gusobanura.

Ati “Kuba hano ni amahirwe, aho naturutse ibintu byose byabaga mu kavuyo, wakoraga ibintu byinshi icya rimwe, ariko ngeze inaha byampaye gutuza, kuko ni ahantu hatuje. Si ibyo gusa byatumye ndeka n’itabi nari maze imyaka irenga 15 nywa, ariko kubera ko inaha batarinywa nanjye narariretse.”

Yakomeje asobanura ko yagiye mu Rwanda abo mu muryango we ndetse n’inshuti batumva impamvu yiyemeje gutura mu gihugu kimaze imyaka mike kivuye muri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Ati “Nanjye aho naturutse uteranyije nk’intambara zose zimaze kuhabera n’abantu zatwaye bashobora kugera kuri miliyoni cyangwa bakanayirenga ariko ibihugu byinshi ntabwo bihita bikora nk’ibyo u Rwanda rwakoze. Abenshi baba batekereza ko nta mutekano uhari, hakennye cyane, haba ruswa yo ku rwego rwo hejuru, n’ibindi.”

Yavuze ko ibyo ari byo byamuteye gutangira gukora amashusho ku Rwanda agenda azenguruka ibice byose byarwo, ibyo akoze akabishyira ku mbuga nkoranyambaga, aho za nshuti ze zumvaga mu Rwanda ari igihugu kidatekanye na zo ahubwo zitangira kwerekeza mu Rwanda.

Ati “Nahereye mu Majyaraguru, njya mu Majyepfo, i Burasirazuba. Nizera ko umuntu uje muri iki gihugu Kigali ari nka rimwe ku ijana y’igihugu, umuntu akeneye kujya n’ahandi akamenya uko hameze.”

Mashtaq mu mishiga aherukamo harimo uwo gufata amashusho mu muhango wo Kwiza Izina Ingagi ndetse na Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, aho yagiriye amahirwe yo kubona Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Nyuma y’ubuzima bwo gufata amashusho Mashtaq akunda gukora siporo no gutembera.

Ibrahim Mushtaq, atunzwe no gufata amashusho umushinga yigiye muri Turikiya
Ibrahim Mushtaq asobanura uko yageze mu Rwanda
Ibrahim Mushtaq mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE yasobanuye uko yahunze intambara, akisanga akora amashusho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages