Ntabwo naje kubwiriza, ahubwo zari ingero zumvikanisha ko mu buzima habaho gukosa, ariko hakanashimirwa abataragumye muri iyo sayo y’ibyaha ahubwo bishatsemo imbaraga bakava ibuzimu bakajya ibuntu.
Inkuru nk’iyi ni imwe neza neza n’iya Mukiza (izina twamwise) wivuruguse mu bikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina no gukoresha ibiyibyabwenge, ahuriramo n’ingorane zikomeye cyane.
Mu kiganiro na IGIHE, Mukiza gagaragaje ko icyiza ubu yabivuyemo ndetse yicuza icyatumye ayoboka iyo nzira.
Imideli ikundwa na benshi, inzozi mbi kuri Mukiza
Byose byatangiye Mukiza avuye mu kazi, ageze i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos ahura n’umuhungu w’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baribwirana baraganira, banahana nimero nyuma bongera guhura nyuma.
Ati “Twarahuye nsanga aba muri ibyo by’abaryamana bahuje ibitsina. Icyo gihe tumenyana nagiye kumusura, ni bwo habayeho ibikorwa nk’ibyo byo kuba twasomana. Ni bwo ninjiye muri byo bintu byo kuryamana ku bahuje ibitsina.”
Guhura byahuriranye n’uburyo Mukiza yashakaga kwamamara, akagira ibikorwa bye ku giti cye akora, ariko amikoro akaba iyanga, yijandika muri izi ngeso atizigamye kugira ngo zimugeze ku nzozi ze ko kubona icyo yikorera.
Mukiza yarangije amashuri yisumbuye, afite akazi kamuha amafaranga atari menshi ariko kandi atasaba umunyu agakora.
Gusa nka buri wese ushaka iterambere aka kazi ntabwo kamushimishaga yahoranaga inyota yo kubona akisumbuye, ngo agere ku iterambere anyuze iy’ubusamo.
Ati “Numvaga mfite inyota yo kuba icyamamare, cyangwa yo kugira ibindi bintu nkora kugira ngo menyekane mu gihugu. Hajemo kuvuga nti ‘ese kuki uyu muntu turi kubana aka kanya, kuki njye nta kintu namukuraho cyangirira akamaro? Ni ubwo buryo umuntu yatangiye gutekereza akavuga ati ‘ariko ibi bintu bishobora kuba byavamo inyungu.”
Ntiyabaye wa Munye-Congo wenyine ahubwo, Mukiza yungutse abandi baryamanaga bahuriraga mu bijyanye no kumurika imideli bahuje ibitsina.
Yagaragaje ko “Iyo uba muri ibi bintu by’abaryamana bahuje ibitsina ariko uba mu bijyanye n’imideli, hari amafoto wifotoza, hari uburyo uba witwara bitandukanye n’abandi bantu.”
Bitewe n’ayo mafoto yifataga yisanze hari abandi bagabo/abahungu yabonaga, baturutse ku mbuga nkoranyambaga bakuruwe n’amafoto yashyizeho n’uburyo yifotozagamo, ubundi si ukumushegera kakahava, bakandikirana bikagera ubwo bahuye bakanaryamana.
Iyo umubajije iby’amafaranga byamwinjirizaga, akugaragariza ko atakoraga iyo mirimo nk’umwuga bya bya bindi by’uwicuruza ashaka amaronko, icyakora ngo ntiyari make nubwo mu minsi mike yabaga yayoyotse.
Muri ibyo bihe Mukiza ni wa muntu wabaga afite ibyiyumvo byo gukunda ab’igitsina gabo bagenzi we ariko anafitiye amarangamutima abagore.
Nk’igihe yabaga yasohokanye n’izo nshuti ze hari ubwo yajyaga gutaha, hakaza imodoka yo kumucyura.
Ati “Yajya kuguha nk’itike akagushyiriraho nk’ibihumbi 140 Frw cyangwa ibihumbi 150 Frw, 200 Frw. Ubwo ni igihe wabaga wagiye kumusura kandi hari igihe mu cyumweru mwahuraga nka kabiri cyangwa gatatu mugasohoka. Yabaga ari nk’amafaranga yazaga mu buryo bworoshye.”
Ku bijyanye n’impano yakiraga, Mukiza abigereranya nka kumwe uba uri umuhungu ufite umukobwa mukundana “ibisuko bye bimeze nabi ngo ubure kuba wamuha amafaranga yo gusukisha kandi icyo gihe muri mu rukundo mukundana.”
Yibuka inshuti ye yo muri Cuba bakundanye cyane. Iyo yajyaga kumusura nk’iwe mu rugo, muri icyo gihe byabaga ari byiza kuri Mukiza, kuko yamugeneraga amafaranga atanayasabye.
Ntiyaterwaga ipfumwe n’uko abantu bamubona, ahubwo yahoranaga ubwoba bwo kuba yakwandura indwara zitandukanye, kuko uyu munsi yahuraga n’umwe ejo agahura n’undi.
Bifite ishingiro kuko nk’inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko Virusi itera Sida muri iyi minsi iri gusya itanzitse mu rubyiruko, abakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina.
Nko mu 2023 Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr. Ikuzo Basile, ubwo yari mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yatangaje ko nibura kuri icyo gihe abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida bari 6% ku rwego rw’igihugu, mu bantu 218.314 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida icyo gihe.
Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba banduye Sida bari 10,4%.
Icyo gihe mu Rwanda, habarurwa abagabo 18.100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba.
Imibare ya RBC yo mu 2024, yo yagaragazaga ko mu bantu 37 bo mu Karere ka Karongi baryamana n’abo bahuje ibitsina bipimishije Sida, 10,5% bayisanganywe.
Mukiza ati “Umuntu uri muri ibyo aba afite abandi bantu bakorana biriya. Kuba nakwanduriramo izi ndwara byanteraga ubwoba.”
Ingaruka mbi zari uruhuri
“Numvaga umutima unshira urubanza. Natangiye kugira agahinda gakabije, nkiyumvamo ubwoba, hakaba hari igihe wicaye ugasusumira nk’intoki. Imyitwarire yarahindutse, uko nambaraga birahinduka, inyogosho birahinduka.”
Ni amarangamutima ya Mukiza ku byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina byamubereye inzozi mbi.
Ntiyakwibagirwa ibihe yabaga avuye muri ako kazi yanyarukira nko muri ‘douche’ yakwireba mu kirahure akiyoberwa, akitekerezaho bikomeye akiburira igisobanuro.
Iwabo batangiye kumubona muri iyi shusho, bijyanye n’uko yitwaraga, baramukemanga, bagashaka kumenya inshuti ze. Umuryango we warahangayitse karahava, ariheba, icyakora nyuma aza kubirenga kubera ko yabivuyemo.
Bijyanye n’ibibazo yanyuzemo, n’ubunararibonye yagize, Mukiza arangamiye iterambere rye n’iry’igihugu, agashishikariza urubyiruko ruri muri “uwo mwijima” akarusaba kubivamo, n’abatekereza kubijyamo bakazibukira.
Akunze guhura n’abantu benshi, ndetse mu minsi ishize yahuye n’undi mugenzi we wari ubirimo aramufasha atangira inzira yo kubizibukira, ashingiye ku rugero rwa Mukiza rw’ibishoboka.
Bijyanye n’ibibi yabonaga muri ibi bintu, yabivuyemo, yakira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristu, yakira agakiza.
Ati “Mbasha no guhagarara ngahamya uwo mwami n’umukiza wanjye kuko ari we wabashije gutuma ndenga ibyo bihe nari ndimo kugira ngo mbashe kubona umucyo umurikira.”
Uretse Yesu avuga ko yamufashije kwigobotora ingoyi yita mbi, Mukiza anazirikana umuhati w’umubyeyi we w’umugore, wamubaye hafi mu buzima bwe bwose ntamute, amwereka inzira nziza, uwerekwa na we ayinyuramo, ubu bajyana gusenga umunsi ku wundi.
Kugira ngo umubyeyi we abimenye, amazi yari yarenze inkombe, yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku rubyiruko rushaka kubona amafaranga rubikuye mu byo kuryamana n’abahuje ibitsina, Mukiza arusaba kuzibukira no kubicira kuko birura.
Ati “Amafaranga ushobora kuyabona ugakuramo izo ndwara, urupfu n’ibindi. Ni benshi babijyamo bakaba bagira agahinda gakabije bakabasha no kwiyahura.”
“N’uwaba ari kubikora ubu yatekereza kabiri, agatekereza uko azaba ameze mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere. Ushobora gupfa upfiriye mu byaha. Nakure amaboko mu mifuka ashake ibyo gukora kuko birahari.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!