00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yagiye mu Nkotanyi, kuyobora Ibuka n’icyizere: Ikiganiro na Senateri Dusingizemungu

Yanditswe na J. Claude Mugenzi
Kuya 24 April 2024 saa 07:55
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, benshi bishimira intambwe ifatika igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka n’amajyambere arambye.

Ntirwari urugendo rworoshye nko guhumbya no guhumbura, ahubwo byasabye imbaraga n’ubwitange kugira ngo ibyari byarasenywe bisubiranywe, ibyari byarangiritse bisanywe, bigizwemo uruhare na buri Munyarwanda, ku ruhembe hari ubuyobozi bwiza.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre wanayoboye Ibuka imyaka myinshi, yabayeho kuri Repubulika zitandukanye yibonera byinshi birimo uko Abanyarwanda baciwemo ibice, ingengabitekerezo ya Jenoside ikabibwa ndetse ikayobokwa, kugeza ubwo na we yakenyeye akajya gufatanya n’Inkotanyi kubohora igihugu.

IGIHE yagiranye na we ikiganiro cyihariye, agaruka kuri byinshi mu mateka yagejeje kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’icyo byatanze, urugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere by’abarokotse Jenoside, by’umwihariko nk’uwabonye byinshi, agaruka ku buryo abona icyizere cy’ubu n’ejo hazaza h’igihugu.

IGIHE: Mwatunyuriramo urugendo rwanyu rw’ubuzima muri make kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Dusingizemungu: Amateka y’imyaka 61 ni maremare ariko navukiye muri iki gihugu mba ari nacyo nkuriramo […] birumvikana ko ya mateka y’ivangura yose mujya mwumva nagiye nyanyuramo nko kubura amashuri.

Mfite imyaka 12 nagombye kujya gushakisha amashuri mu gihugu duturanye cy’u Bugande, ariko ngira amahirwe; umuvandimwe, inshuti y’iwacu yayoboraga ishuri ry’abihaye Imana i Kabgayi antumaho maze amezi nk’atatu nshakisha aho i Bugande, njya aho i Kabgayi muri College Saint-Joseph mu 1975.

Ngira ngo muzi ko mu 1975 hari hamaze imyaka ibiri habye inkuru zikomeye zo mu 1973 cyane cyane mu mashuri no mu bigo by’akazi aho abatutsi birukanywe bagatotezwa ndetse hakagira n’abahungira mu bihugu duturanye. Ibyo byose rero twagiye tubibamo tubyumva.

Nsimbutse rero nkagera ku rwego rwa Kaminuza, narangije amashuri yisumbuye mu 1982 ariko natangiye kaminuza mu 1987 maze imyaka itanu nigisha kandi atari uko nari mbuze ubwenge bwatumaga njya muri kaminuza, ahubwo ni uko igihugu cyari gifite uburyo butuma abantu bakomeza muri kaminuza, buvangura bugaheza bamwe.

Iyo myaka itanu rero nigishaga mu Rugunga, icyakora mu 1987, hari gahunda igihugu cyashyizeho twanashimye yo kuvuga ngo abafite amafaranga abo ari bo bose noneho bashobora kwirihira amashuri ya kaminuza. Ni uko njyewe nagiye muri Kaminuza y’u Rwanda ndirihira, ariko ngezemo hagati kubera ko nari mfite amanota menshi; niba baragize isoni, ubwo ngira amahirwe bampa buruse, ariko habayeho no gukoresha andi mayeri ubwo nkomeza amasomo ndangiza kaminuza.

Jenoside yakorewe Abatutsi rero yabaye ndi Umuyobozi Ushinzwe Amasomo mu Ishuri ry’Abaforomokazi ry’i Rwamagana, ariko jenoside yabanjirijwe n’itotezwa rikomeye mujya mwumva muri aya mateka y’igihugu cyacu ndetse no kwica Abatutsi mu bihe bitandukanye.

Nabonaga ukuntu urwo rwango rwigishwa ahantu hose bikanyura no mu itangazamakuru rukomeye cyane mu kwangisha igice kimwe cy’Abanyarwanda, abandi, Abatutsi barangwa bigizwemo uruhare n’abanyamakuru ndetse nk’ubwicanyi bwabereye mu Bugesera, navuga ko itangazamakuru ari ryo ryishe abantu kuko niryo ryogezaga bamwe mu gutwika amazu hano hakurya i Bugesera.

Nagize amahirwe yo kurokokera iwacu i Rwamagana, Inkotanyi zaturokoye mu buryo bukomeye cyane kuko zaturokoye kare kubera ko tariki ya 19 Mata zari zigeze i Rwamagana, tugira amahirwe ziraturokora, ubwo dutangira urundi rugendo.

IGIHE: Nk’umuntu wize hagati ya 1990 na 1994, wasesenguraga ute itotezwa wabonaga riri gukorerwa Abatutsi, hanyuma icyizere cyo cyavaga he?

Icyizere rero cyo icyagikomeje, ni uko nanjye ninjiye muri RPF Inkotanyi ndi hano mu 1992 nigisha aho i Rwamagana kuko twakurikiranaga amakuru, ndetse nkiga n’i Nyakinama hari amakuru twabonaga menshi arebana n’ibitekerezo abubatse umuryango w’Inkotanyi bari bafite, twajyaga tubona amakuru rero kuko twarasomaga ndetse n’abo bene wacu baduhaga amakuru y’ibitekerezo biriho, ariko nkanjye nanakuze mbaza impamvu umuryango wanjye munini uri i Bugande.

Bivuga ko nakuze numva neza ibibazo byariho na politiki yari iriho uko yari imeze n’ibitekerezo byariho byo kugira ngo iyo politiki ihinduke. Nagiye nkurikirana ibiganiro byagiyeho igihe FPR Inkotanyi yari yatangiye urugamba rushaka kubohora igihugu no kugira ngo igihugu gisubirane kuba ari igihugu gikomeye kandi cyakira abana bacyo bose; kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iyo ni nayo yari intego ya mbere FPR yarwaniraga. Ibyo bitekerezo rero n’abandi Bagenzi banjye hano twarabyakiriye kandi turanafatanya natwe dukora ibyo dushoboye kugira ngo dufatanye n’abandi. Bivuze ko rero icyo cyizere aho twakihavanaga kuko twanaganiraga n’abari ku rugamba, haba urugamba rwerekeranye n’urugamba rusanzwe, ariko n’urwa politiki kuko FPR yari ifite abanyepolitiki ndetse bageze aho bakaza na hariya dukorera mu Nteko kuko niho babaye, abanyepolitiki ba FPR.

IGIHE: Umaze kwinjira muri FPR Inkotanyi mu 1992, iyo myaka ibiri ikurikiyeho wabayeho ute, cyane ko icyo gihe benshi bicwaga bashinjwa kuba ibyitso byazo?

Hari ikintu abantu bakwiriye kumva. Wanabaza n’izindi nkotanyi uti none se ko mwarwanaga n’abantu babarusha imbunda bafite ibikoresho banashyigikiwe n’ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa, mwumvaga urwo rugamba muzarutsinda gute?

Igisubizo rero kiroroshye cyane. Iyo umuntu arwanira ukuri, ntabwo ateganya ko azatsindwa cyangwa se ko azapfa kuko uretse natwe n’abari ku rugamba harimo benshi bapfuye bikanatubabaza, ariko abantu bagakomeza kuko ukuri kugera aho kugatsinda.

Ushobora kuba ufite ukuri ukarwanywa, bagakoresha ingufu nyinshi uko zingana kose kugira ngo bakurwanye, ariko ukuri kuratsinda kandi ninako kwatsinze mu by’ukuri kuko iyo ureba n’inkotanyi uko zatsinze ruriya rugamba, ni uko zari zifite icyo zirwanira.

Zarwaniraga ukuri, zikarwanira igihugu kugira ngo zicyubake kandi uko tubireba ubu ng’ubu, Umunyarwanda wese yanasubiza amaso inyuma kuko n’uwazirwanyaga kera ubu aravuga ngo ariko aba bantu bari baratinze kubera ko FPR Inkotanyi ari igitekerezo cy’u Rwanda rukomeye, u Rwanda rwunze ubumwe cyane cyane, ibindi byose bigashamikiraho.

Kurwanira guharanira ibyo rero, n’iyo wanapfa, uko wamera kose n’ayo maraso yamenetse yaramenetse ariko havuyemo u Rwanda rukomeye. Havuyemo igihugu gikomeye ngira ngo abantu bose bishimira kukibamo kandi n’abantu bose bashaka kukizamo, amarembo arafunguye kandi bazabaho neza kuko mbere babagaho mu gihugu cy’amacakubiri, mu gihugu gitoteza bamwe kigashyira imbere abandi.

IGIHE: Mu rugendo rwo kubaka igihugu, mwagizemo inshingano zitandukanye, mubona ari iki cyatumye igihugu cyategwaga iminsi icyo gihe, ubu kigeze ku myaka 30 ikinakomeje?

Ndagusubirisha ingero z’ibyo nabonye kuko urumva twagiye i Gahini, ariko muri Nyakanga, igihugu cyose kimaze gufatwa; buriya hagiyeho guverinoma ngira ngo ni ku wa 19 Nyakanga, nari nkiri i Gahini noneho narabaye n’umuyobozi w’ibyo bitaga komine., icyo gihe batwitaga ba burugumesitiri.

Inkotanyi rero ziti nimutangize amashuri. Natwe tukibaza ngo turahera he? Ariko ubwo hari abantu bari barekereje barimo n’imiryango mpuzamahanga nka za UNICEF, batangira kuzana udusanduku turimo ibyo kwifashisha mu kwigisha bati muzabigishirize mu rutoki, mu biti n’iki byose maze barababwira bati “Oya!”

Nimusubire muri ariya mashuri nubwo adafite imiryango n’iki ariko nimuyasubiremo. Ubwo tugataka tuti none se abarimu bari he biragenda bite? Inkotanyi ziti nimufate abaturage bahari bize baze bigishe. Ubwo ukaba urongeye uratatse uti imishahara se yo? Bati wowe bashyire mu kazi.

Ubwo rero hari imfashanyo zazaga n’iki byose maze bakagerageza guha abo bantu. Baratubwira ngo nimushyire hamwe byose biri bushoboke. Buri wese azane uruhare rwe kuko leta ntirafata nta bushobozi iragira murabona uko byagenze, nta mafaranga ari mu bubiko bwa leta, rero nimubifatanye mugire ibyo mwubaka n’ayo mashuri muyatangize kuko ntabwo igihugu kizabaho abana batiga.

Ibyo byaratangiye kandi bibaho ariko bigaragara ko byafashijwe no kuvuga ngo mushyire hamwe nta kuvangura nta ki, bose mubazane; amashuri atangira atyo. Kandi na kaminuza ni uko yatangiye kuko baravuze ngo mu Ukuboza murishyura abarimu ba Kaminuza. Nahise naho njyayo kuko hari hakenewe abarimu kandi nari nujuje ibyangombwa byo kwinjirayo.

Ubwo rero baravuze ngo kaminuza nitangire, abazungu bati NTIBISHOBOKA kaminuza ntishobora gutangira haracyari ibindi byihutirwa. Inkotanyi ziti “reka twigishe abantu bazaze bubake igihugu”. Ni aho byahereye.

Buriya kaminuza yatangiye nta n’imashini ihari ku buryo twadondeshaga imashini twatoraguye ahantu hatandukanye ariko bakavuga bati mwisuganye nta wuvangurwa ku buryo n’uje ahungutse banakeka ko ashobora kuba akomoka mu miryango yakoze jenoside bakamwakira bakamufata nk’abandi binjira mu kazi.

Icyo kintu nicyo cyatumye n’aya majyambere ubona ruyashingiraho. Ibyo kandi byanafashwaga n’ijambo ryavugwaga n’abayobozi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buriya hari Igihe tujya tuvuga ngo wagira ngo areba ahazaza nko mu myaka 1000.

Uko gushyira hamwe rero n’icyo gitekerezo cyabyo, iyo mbitekereje nibyo bigaruka kumbwira ko uko tugenda tugera ku bumwe bw’Abanyarwanda, ni nacyo gipimo cy’amajyambere tuzajya tugeraho, ntabwo ari amagambo gusa. Ubumwe n’ubushake bwa politiki nibyo bisobanura ibyo byose.

IGIHE : Mwayoboye Ibuka, nubwo atari wowe wa mbere wagiye muri izo nshingano ; byari bikomeye bingana iki ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bakire iyo politiki kandi barashegeshwe cyane ?

Nayoboye Ibuka imyaka irenga 10, ariko ijambo nagusubiza muri make[,…]hari umugani kera ababyeyi bavugaga ngo «Bozwa make nk’isimbi.»

Kuvuga ko umuntu yozwa make nk’isimbi, ni ukuvuga ko kugira ngo akarabe acye bitagombera amajerekani 10. Abacitse ku icumu rero nabo, ikintu buriya bari barabuze, ni abantu bababwira ko ari Abanyarwanda nk’abandi. Ikintu bari barabuze ni ubuzima, ni ukumva ko bumvwa n’ubuyobozi.

Ibyo byose bari barabuze rero, barabibonye.

Buriya ririya jambo Perezida wa Repubulika avuga ku italiki ya 07 Mata, tuba tumukurikiye iyo avuga, tukamureba mu maso kugira ngo tumenye icyo ashaka kuvuga kuko akenshi ageraho ntanasome imbwirwaruhame yanditse, akavuga ibiri mu mutima we no mu bwenge bwe. ni nayo mpamvu tureba n’ibimenyetso akora tukanamureba mu maso.

Uwacitse ku icumu rero nyuma ya jenoside, ibyago n’indwara yaba afite byose, ubukene yaba afite bwose ; kubera ko azi ko afite uwo abwira umwumva uburemere bw’ibibazo afite buramworohera kubera ko aba azi ko uko igihugu kizarushaho kugira ubushobozi, kitazabura kumutekereza kandi byagiye bigaragara binyuze muri politiki u Rwanda rwagiye rushyiraho.

Hashyizweho ikigega cya FARG kigatanga ubufasha, CNLG yagiyeho ikadufasha kwibuka kuko buriya niba hari ikintu gifasha abacitse ku icumu kubaho no kongera kwiyubakamo ingufu, ni ibikorwa byo kwibuka.

Ubu rero kuba abacitse ku icumu babasha kuvuga, bagasohora ibibaremereye ku mutima ; aho niho haba umuti.

Umuntu uzavanaho igikorwa cyo kwibuka muri iki gihugu, ubwo niko gusenyuka kw’igihugu. Abacitse ku icumu nibasenyuka bikarangira, n’igihugu kizasenyuka.

Nkunda ukuntu rero iki gihugu gishyira ibibazo bikomeye Abanyarwanda bakwiye kuba babonera umuti mu biganiro. Tugatumira itangazamakuru, tukabiganiraho, abazana imijinya bakabizana bakisararanga, abazana icyizere bakakizana ; byakubita hamwe rero hakazasohokamo ikintu kiyunguruye cyo kuvuga ngo reka duhitemo iki kuko twakiganiriyeho kandi iyo ikintu cyaganiriweho kirafata.

IGIHE : Mu nzego zose ukurikiranira hafi n’izo wagiye ugiramo uruhare, ni ibiki byakugoye bikajya bikuraza udasinziriye haba mu bibazo abarokotse jenoside bahanganye na byo, haba mu byo basabwa ndetse no mu rwego rw’imiyoborere y’igihugu ?

N’ubu hari igihe ndara ntasinziriye n’umugore akambaza ngo ariko ko utasinziriye ?

Buriya ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside iyo kibonetse, kandi kibe cyaboneka he na he aha mu karere dutuyemo, mu Burasirazuba bwa Congo ; niba hari ikintu gishobora kundaza ntasinziriye, ni ukumva ko hari ahantu hakiri ingengabitekerezo ya jenoside. Ni icyo ni nacyo nyamukuru.

Kubona tumaze imyaka 30 ariko ukabona hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abantu barabonye ukuntu Jenoside iba, bakabona ingaruka zayo ariko hakaba hari abantu bacyumva ko bakwiye gukomeza ibitekerezo byo kuvangura abantu, ibyo bintu rwose bindaza ntasinziriye, bigahumira ku mirari iyo mbonye ko harimo na bamwe bo mu rubyiruko.

Bigaragaza ko rero haba mu miryango, mumashuri n’ahandi hagikenewe kongera ingufu mu kwigisha abantu no kubaganiriza ku mateka y’igihugu harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ntabwo biraza neza […]

Mu rwego rw’ubudaheranywa ariko bujyanye n’imibanire mpuzamahanga n’u Rwanda ruri muri ayo mahanga, hari ibyo igihugu cyagezeho, nk’umunyapolotike twagira ngo twumve isesengura mubifiteho?

Ndagusubiza mpereye ku byo mbona. Tujya tugira amahirwe yo kujya guhura n’abandi bari mu nteko zishinnga amategeko z’ibindi bihugu njya mbibona. Kenshi hari ihuriro ry’inteko rishinzwe amategeko zo mu bihugu by’u Burayi ndetse na Afurika n’ahandi nko muri Craibes na Pacifique duhuriramo aho maze kujya mu nama nk’eshatu cyangwa enye gutyo, ukareba uburyo amahanga afata u Rwanda.

Buriya tuba dutinda ku byo Abanye-congo bavuze, ariko rimwe na rimwe ntitwumve n’ibyo abandi bavuga. No muri izo nama tujyamo Abanye-Congo barahaguruka bagasakuza bakagira gute ariko umunye-Congo ahaguruka ari umwe hakaza guhaguruka abandi byanyafurika umunani n’abandi banya Burayi icumi, bavuga bati “u Rwanda murushyire hasi uyu munye-Congo arabeshya, reka tubabwire ibi n’ibi ibi n’ibi.”

Aha rero usanga ikintu gifasha muri politike y’u Rwanda ari uguhozaho. Hari ikintu bita gushikama ku gitekerezo ni ukuvuga ngo ayo mahanga amwe n’amwe bafashije ya leta yashenye u Rwanda, isenya Abanyarwanda isenya n’ubumwe bwabo noneho hakabaho leta yubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda; rero iryo pfunwe riracyariho riracyagaragara […]

U Rwanda rwabaye ikitegererezo ku bijyanye n’imiyoborere y’igihugu. Iryo shyari rero rirumvikana. Ahubwo rero tugomba kubyumva tukavuga ngo uvuze ibi tugomba kumwereka ibikorwa atari amagambo gusa.

Ibi ntabwo ari ibintu mpimba ni ibintu nabonye, ariko hari n’abandi bandika bahimba bataranageze hano.

Bisaba rero guhozaho tukumva ko n’abana tubyara dukwiye kubasobanurira ukuntu ubuzima bwubakwa, abantu bavuye ku busa kuko ubu hari kaminuza zikomeye ubu zigisha Genoside yakorewe Abatutsi n’amateka y’u Rwanda.

Nko mu Bufaransa ubu ngubu kubera iriya raporo Duclert ubu Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kuzajya yigishwa mu mashuri yo mu Bufaransa.

Iyo rero ni intambwe ikomeye cyane ariko birumvikana hazaba ababarwanya. Hazaba abarwanya ba Duclert, hazaba abarwanya Macron. Muri Nzeri umwaka ushize nagize amahirwe, hari abandi shakashatsi twagiranye mu rwego rw’inama Duclert na bagenzi be bari bakoze na Perezida Macron arahadusannga aza kuganira n’abo bashakashatsi tugira amahirwe tuganira na we.

Icyo yavuze ngo ariko Abanyarwanda muzi Perezida wanyu? Hari akantu rwose yatubwiye ati “ntimuzibaze ko iyo nganira na Perezida Paul Kagame tuba tuvuga ibi bintu by’u Rwanda n’Ubufaransa gusa, turi ku rwego rwo kunganarina ku bibazo by’Isi kandi iyo tuganira nkumva inama ze nkazikurikiza ibyinshi bicamo.”

Yatubwiraga ibintu tutanatekereza; kwita ku bidukikije, ku Isi urabizi ko ari ikibazo gikomeye. Ibibazo birebana n’Impunzi ku Isi, ni ibyo tuganira.

Ni ukuvuga ngo u Rwanda n’ubuyozi aho twavuye nibyo twubaka biri ku rwego rwo hejuru. Gushaka kubikerensa rwose uba urimo uta umwanya. Ufite ikirezi ntamenya ko cyera. Ni ibyo wenda Perezida Macron yashakaga kutwumvisha ati “ariko mwibaza igihugu cyanyu icyo ari cyo? Hari Abanyarwanda rero batabizi cyangwa urubyiruko ruzi ko ibintu byikora. Oya ibintu ntabwo byikora[...]

IGIHE: Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda igihugu kimaze imyaka 30 gitekanye, none iki gihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 30, bikubwira iki wowe?

Mu myumvire yanjye mba numva tuzamara n’imyaka nk’igihumbi. Ibi bizaba bivuye kuri cya cyizere twahoze tuvuga.

Ndabirebera mu rubyiruko. Duherutse mu nama hariya i Rusororo, iriya nama mpuzamahanga kuri Jenoside. Nabonye ibintu byose byarayoborwaga n’abana muri Jenoside batari banavuka bamwe. Abasore, abakobwa; nkavuga ngo aba bana ubu bwenge n’ahangaha mugeze! Hari n’abo naganirije nkumva rwose amarangamutima arazamutse.

Hari n’umwana umwe nabonye wa murumuna wanjye mu muryango w’i Rwamagana, nti “nawe uri hano?” Ati “twarahagurutse muzagira ababasimbura.” Uwo mwana nta nubwo aragira imyaka nka 20 kandi arangije kaminuza.

Yanze no kujya kwiga muri kaminuza zo hanze yiga ino aha mu Rwanda. Yarambwiye ati “njyewe rwose ntabwo najya hirya iyo, ngomba gukurikirana iterambere ry’igihugu hato ntazacikanwa.”

Ndamureba ndavuga nti iyi myaka 30 tumaze hari n’indi myinshi tuzamara kubera urubyiruko kandi abana imiryango yose n’iyo twavuga aho Abanyarwanda bakomoka, yego ntabyera ngo de ariko hari n’abandi bashikamye cyane cyane urubyiruko. Ubu abana bacu bahagaze neza rwose.

Hari n’abandi rero muri kwa kudutega iminsi bari bazi ko ngo abana bacu bazangara, ariko OYA.

Hari ahandi rero mbibonera, reba ukuntu abasirikare bacu baba bameze, njye mbabonamo indi myaka.

Si n’abo gusa, n’abaminisitiri benshi uzarebe ubu ni urubyiruko, ubona bahagaze no mu zindi nzego, mu nteko nshingamategeko n’ahandi hose, urabona ukuntu itangazamakuru ryiyubatse, abanyamakuru basigaye bakora mu buryo bwa kinyamwuga pe, ariko hari igihe ari bo basenyaga igihugu ariko ubu nibo bari kucyubaka. Buri wese nashyiraho ake no gukomeza guhamagara Abanyarwanda n’ababa hanze baze dufatanye. Habyarimana ngo amazi yuzuye ikirahure, OYA!

Ubu twarabibonye n’amamiliyoni dushobora kurubanamo kandi buri wese agakoresha ubwenge bwe, agakoresha ingufu ze tukubaka igihugu cyiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .