00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndemye umuntu namukuramo igituma asaza -Mutakwasuku

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 10 August 2013 saa 10:04
Yasuwe :

Mutakwasuku Yvonne ni umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni we mugore rukumbi mu bayobozi b’uturere umunani tugize iyo ntara. Ni umubyeyi w’abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe. Yavutse ku wa 17 Mata 1969, ashakana na Rutayisire Joseph.
Yemeye guha umwanya IGIHE ngo atubwire ku buzima bwe ndetse no ku ntego ze, ibumuranga ndetse n’ibyo ateganya ejo hazaza.
IGIHE: Mwatwibwita muri make?
Mutakwasuku Yvonne: Nitwa Yvonne Mutakwasuku, ndi umuyobozi w’Akarere (…)

Mutakwasuku Yvonne ni umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni we mugore rukumbi mu bayobozi b’uturere umunani tugize iyo ntara. Ni umubyeyi w’abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe. Yavutse ku wa 17 Mata 1969, ashakana na Rutayisire Joseph.

Yemeye guha umwanya IGIHE ngo atubwire ku buzima bwe ndetse no ku ntego ze, ibumuranga ndetse n’ibyo ateganya ejo hazaza.

IGIHE: Mwatwibwita muri make?

Mutakwasuku Yvonne: Nitwa Yvonne Mutakwasuku, ndi umuyobozi w’Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

IGIHE: Ni ikihe kintu cy’ibanze kikuranga?

Mutakwasuku: Abanzi, abo twabanye n’abo tubana, bavuga ko nkunda ukuri no gusabana.

IGIHE: Ni ikihe kintu cyiza kigushimisha ku wundi muntu, yaba umugabo cyangwa umugore?

Mutakwasuku: Nkunda umuntu udatera amakaraza mu bandi bantu udatera abandi ibibazo.

IGIHE: Iyo uri kumwe n’umuryango wawe uba wumva umerewe ute?

Mutakwasuku: Kuri iyi si, ikinshimisha n’iyo nicaranye n’abana banjye.

IGIHE: Inzu yawe iramutse ihiye n’iki wakuramo bwa mbere?

Mutakwasuku: Eeh! Mu bantu nahera ku muryango wanjye kuko n’ishema kuri Jye; na ho mu bintu ndumva nahera ku mpamyabushobozi yanjye yanjye.

IGIHE: Imana iguhaye kurema umuntu ni ibihe bintu 3 byiza wamuha ? Wamurinda iki?

Mutakwasuku: (Aseka) Ndumva icyo cyifuzo kiri hejuru cyane, kuko bitari mu bubasha bwanjye. Ariko bibayeho, namuha umutima ukunda ukuri, umutima ukunda abantu kandi umutima wumva wakora ku neza y’abantu. Namwima icyo ntakunda, ikizana amakara n’amacakubiri, hanyuma nkamukuramo igituma asaza, kuko iyo akiriho afite itoto, ahorana imbaraga zo gukora, kandi agakorana umwete.

IGIHE: Ni akahe kazi wigeze gukora wakunze kurusha utundi twose?

Mutakwasuku: Nubwo ntawumazemo igihe kinini, umurimo w’uburezi narawukunze, kuko iyo uhuye n’umuntu wigishije akagusuhuza, wumva ari ishema cyane nk’iyo yabaye umugabo yarubatse ubuzima.

Ndibuka ko nakoze muri LWF, aho twafashaga abantu kwiyubaka. Byanteraga ishema n’umurava wo kubona umuntu afite aho yigejeje. Gusa n’akazi ndimo ndagakunze, kuko habamo ibintu duhura na byo mu buzima, kakagaragara nk’inzira iguhuza n’inzego zose n’abantu batandukanye, ukabafasha, ukabigisha.

IGIHE: Ni iki gishobora gutuma urara udasinziriye?

Mutakwasuku: Mu buryo busanzwe bw’akazi mpangayikishwa n’umutekano, cyane ku makimbirane yo mu ngo. Mpangayikishwa n’impanuka, kuko iyo zibaye sinasinzira ntamenye uko bimeze. Mu buzima na none iyo mbonye umwana wirera cyangwa urera abandi, biri mu bintu bintera urumeza mu mubiri.

IGIHE: Nk’umugore uba mu nzego zifata ibyemezo wahawe ijambo, iyo urebye politiki y’u Rwanda unezezwa n’iki?

Mutakwasuku: Nk’abagore twahawe ijambo, hanyuma ukabona umuntu afite umwanya wo kugira icyo akorera abandi batabasha kwikorera. Ariko nezezwa n’uburyo Perezida afata umwanya wo kumva abaturage; ibi binyigisha ko nk’umuyobozi ndiho ku neza n’inyungu z’abaturage.

IGIHE: Wumva uzakora uwuhe murimo igihe uzaba utakiri mu nzego za politiki?

Mutakwasuku: Numwa nzakora umurimo w’ubuhinzi muri gahunda ngari, cyane ko n’iwacu hari isambu nini. Ariko nk’umuntu wakoze mu miryango itegamiye kuri Leta numva nakwita ku bakene ariko cyane cyane ku bana.

IGIHE: Ni ibihe bitabo uherutse gusoma?

Mutakwasuku: Mperutse gusoma igitabo cya Rick Warren cyitwa “Ubuzima bufite intego”, cyanteye amatsiko kubera ukuntu abantu benshi bakivuze, ariko nasanze ibirimo byakubaka umuntu.

IGIHE: Ni uruhe rugingo ukunda ku mubiri wawe?

Mutakwasuku: Nk’umwemera w’umukirisitu mu itorero ry’abangilikani, twigishijwe kurinda imitima yacu. Kumva umutima wanjye nawurinda, kuko uvamo kandi uwubikamo icyiza ukaramba.

IGIHE: Ni uwuhe muntu ubona nk’intwari, wumva wakwigana?

Mutakwasuku: Simbitindaho, nkunda Perezida wacu, ariko mu buzima hari umugore nakunze witwaga Inyumba Aloysia, kuko mwibuka ko mbere yo guhamagarwa n’Imana, iyo yabaga ari ku kazi ke wabona akitayeho, agashyizeho umutima. Ikindi ni uko ubwo twahuriraga mu nama mu kigo cy’amahugurwa cya RIAM yadahaye impanuro ituma ntinyuka, niyumvamo ko nk’umutegarugori nshoboye, najya no mu nzego zifata ibyemezo, dore ko ari na bwo byarimo bishishikarizwa abagore.

IGIHE: Hari ifunguro cyangwa ikinyobwa ukunda kurusha ibindi?

Mutakwasuku: Mu buzima nkunda amata y’inshyushyu ishyushye! Sinarara ntayanyoye, ariko ibiribwa nkunda ibya kinyarwanda, kuko utapfa kubibona buri munsi nka hano mu mujyi, nk’imyumbati n’imyungu.

IGIHE: Urumva umeze ute muri aka kanya? Uratekereza iki ku byo umaze kubazwa?

Mutakwasuku: Uko meze muri aka kanya nta gitangaza kirimo; ariko ibyo mbajijwe sinari nabiteguye, ndetse nta wundi muntu wari wabimbaza. Ubundi nabwiraga umuntu ibyanjye mbishatse, ariko ndibwira ko nta gitangaje kirimo.

IGIHE: Murakoze cyane.

Mutakwasuku Yvonne: Murakoze namwe.

Yvonne Mutakwasuku hamwe n'uwo bashakanye Joseph Rutayisire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages