00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwiga bigoye, gufungwa nk’icyitso, gukorera FPR no kugera ku nzozi: Amb. Gasamagera yabivuye imuzi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 February 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Burya mu buzima kugira intego ni ikintu gikomeye, kuko iyo uyiharaniye nta kabuza uyigeraho, kabone n’iyo wahura n’ibizazane bitabarika. Hari ingero nyinshi z’abagize ibyo bageraho, kandi barabayeho mu gihe no kugira inzozi byari nk’icyaha.

Urugero rwa hafi ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, wakuriye mu cyaro cya za Mbuye (Ruhango y’ubu) hamwe gutekereza ko yagera aho ageze ubu byari inzozi, kuba impamo byo bifatwa nk’ibidashoboka.

Icyakora yarahatanye, aharanira kudatatira intego ze, nubwo byagoranye ariko byinshi yabigezeho, ubu ni we uyoboye FPR-Inkotanyi, Umuryango wagaruriye Abanyarwanda ubuzima, utanga ubutabera yahoraga yifuza na cyane ko yavutse mu bihe bwagerwaga ku mashyi.

Amb. Gasamagera yavutse mu 1954, avukira muri Segiteri ya Mbuye, muri Komini Nyamabuye, imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango).

Icyo gihe mu Rwanda hari ibibazo bikomeye cyane, kuko ubwo yari yujuje imyaka itanu ni bwo hatangiye inkundura yo gutwikira Abatutsi, kubica no kubamenesha, ubugizi bwa nabi ari bwose.

Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Amb. Gasamagera yavuze ko icyo gihe hari akaduruvayo, mu bihe bigoye bamwe bahunga, ukabona ko nta n’umuyobozi wa nyawe uhari wo guhangana na byo.

Amb. Gasamagera wari ugiye kwiga mu iseminari, ati “Njya mu yisumbuye nari mfite intego yo guhindura ibintu uko byari bimeze. Wigaga nta nkweto, impuzankano imwe, agasanduku gato gakoze mu giti, ariko nkumva nzagera ku cyo nshaka.”

Yari umwe muri bake bo mu gace k’iwabo bagiye kwiga ayisumbuye, kuko yari uwa gatatu, mu gace kose.

Icyo gihe bishyuraga 100 Frw ku mwaka, amafaranga y’ishuri atari make ku mubyeyi w’icyo gihe.

Icyakora ababyeyi be bari bazi icyo bashaka mu mwana wabo baririye barimara, kugira ngo byibuze yige azakureho ako karengane, umuco wo kudahana n’ibindi bicike.

Se yahoraga amubwira ko yamufashije kubaho, mu bihe byari bigoye hamwe umuntu yasangaga undi aragiye agafata inka akayirya ntagire ubimubaza, ibyitwaga gusangira.

Ati “Data yabyitaga demokarasi. Data arambwira ati ‘rero uvuye muri ibyo bihe bya demokarasi, urakuze warize, ibisigaye ni ahawe, umupira uri mu ruhande rwawe.”

Nubwo mu 1959 Abatutsi batwikiwe abandi bagahunga igihugu, Amb. Gasamagera agaragaza ko n’abasigaye mu gihugu nta mahoro bagize, kuko babaye impunzi mu gihugu.

Ati “Twari impunzi mu gihugu cyacu. Duhunga ibice by’iwacu tukajya ahandi. Nkatwe twavuye iwacu duhungira i Rukumberi mu Karere ka Ngoma. Yari intera nk’ibilometero byinshi tugenda n’amaguru. Tunyura mu Karere ka Bugesera, bamwe bagapfa intare zikabarya. Hari mu 1963.”

Bageze i Rukumberi bamarayo nk’amezi atandatu, nyuma Loni iza kuhabakura, ibagarurira ku ivuko.

Ibyo byose ni byo byatumaga atekereza ko agiye mu mashuri yisumbuye ngo azabihindure abafashe kubaho, icyakora inzozi ze zarasohoye nk’uko abishimangira.

Ati “Ntabwo nari nzi ko mu myaka nka 70 izakurikiraho nzaba nicaye ahantu hamfasha gusohoza inzozi zanjye zo kugira ibyo mpindura.”

Mu 2023 ni bwo Wellars Gasamagera yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi

Ubwo Coup d’état yo mu 1973 yakozwe na Habyarimana ahiritse Kayibanda yabaga, Amb. Gasamagera yari ari ku ishuri.

Hari umwuka mubi kuko icyo gihe icyakorwaga cyose Abatutsi bicwaga nka ba nyirabayazana. N’icyo gihe abana benshi barishwe batazi n’icyo bazira.

Ati “Abanyeshuri barishwe harimo n’abo twiganaga, nagize amahirwe yo guhunga mbere y’uko buri kimwe gitangira. Nahungiye muri Uganda, njya muri Kenya, Tanzania, Zambia, ngendagenda nshaka icyo nzaba cyo.”

Uko kuba mu mahanga byatumye asa n’utandukanye n’abantu babaga mu gihugu, atangira kumenya amakuru ajyanye n’Abanyarwanda babaga mu mahanga ariko bahora bashaka kuza mu Rwanda, akagaragaza ko yumvise neza umubabaro wo kutagira igihugu.

Amb. Gasamagera yavuze ko nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1973, mu 1977 yagarutse mu gihugu, abona akazi atangira gukorera mu Rwanda ariko bagahora bumva imigambi y’Abanyarwanda bari bafite yo gutaha, hashinga amatsinda nka RANU n’andi.

Icyakora ntabwo Amb. Gasamagera yumvaga ko uko abo Banyarwanda bakwihuza kose bagombaga kugera ku musaruro wagezweho ubu, kuko yumvaga ko wenda umunsi umwe ugutaka kw’abameneshejwe kuzagera aho kumvwa, bagahabwa ikaze mu gihugu.

Ati “Nari mfite icyizere ko ayo majwi azumvwa, abo bantu bakagaruka gusangira n’abandi igihugu. Ibyo ni byo natekerezaga, numvaga na bo bazaza tukabana.”

Mu 1987 yahawe kujya gukora i Burayi. Icyo gihe yari yatangiye kumva ibya FPR-Inkotanyi yari imaze amezi make ishinzwe, icyo igamije n’ibindi byinshi atagombaga kumenya ari imbere mu gihugu.

Yakoreraga i Burayi ariko akajya anyuzamo akaza mu Rwanda, na cyane ko yari ahafite umuryango, mu 1990 ashaka uko yagaruka byuzuye mu Rwanda.

Ku wa 04 Ukwakira 1990, habayeho kurasana mu Mujyi wa Kigali, hatangira gufungwa abiswe ibyitso, na we afungwamo.

Yarakomeje arafungwa kugeza mu 1991, afungurwa by’agateganyo, ariko akajya agomba kujya yitaba buri wa Gatanu, nubwo nta kosa na rimwe yigeze agaragarizwa ko yakoze.

Hari ahantu habi kandi bagomba kuhishyurira. Ni ukuvuga ngo ahantu hangana na santimetero 25, hagombaga kwishyurwa 100 Frw, ndetse ukaba muri ako kantu wikunje kuko iyo wabaga ugiye mu kindi gice utishyuriye wari kongera kwishyura.

Amb. Gasamagera ati “Navuye muri gereza nyuma y’igihe gito mpungira muri Uganda nsubira i Burayi. Icyo gihe hari mu 1992. Narakoraga ubundi nkagaruka mu Rwanda, ibintu birakura dutangira kwigisha abantu, tubumvisha gahunda ya FPR-Inkotanyi.”

Uwo wabaye umwanya mwiza wo gukorera FPR-Inkotanyi byuzuye, hatangwa umusanzu mu buryo butandukanye, bumvisha abaturage ibyiza by’Umuryango, babereka ko ugambiriye guca akarengane n’ibindi.

Umuryango FPR-Inkotanyi ugira abakomiseri baba bashinzwe imirimo itandukanye mu guteza imbere abaturage

Ku wa 28 Werurwe 1994, Amb. Gasamagera yagarutse mu Rwanda, mu bihe byari bibi cyane, ndetse ku bw’ibyago nyuma y’iminsi itageze ku 10 Jenoside yakorewe Abatutsi iba iratangiye.

Ati “Ubwo ni ubundi buhamya bukomeye ndetse burebure. Icyakora ku bw’amahirwe nararokotse njye n’abana banjye. Umugore wanjye yari i Butare, abana banjye bari i Nyamirambo, nahunze ngana muri [Hôtel des] Milles Collines. Nageze aho mbahuza bose, Jenoside irarangira. Ni yo mpamvu navuze nti reka ndeke ibintu byose nkorere abaturage.”

Yahise afatanya n’abandi kubaka igihugu, bakora uko bashoboye ngo abantu bagarurirwe ubuzima, mu bijyanye no gufasha abantu kongera kubaho, bakabona aho kuba, ibyo kurya, amashuri.

Nyuma yabaye Guverineri wa Kigali Ngali, nyuma y’iyo mirimo ntiyakangwa ko yari amaze kugera mu myaka ya 49, asubira ku ishuri na cyane ko byamufashaga gukira ibyo bihe yanyuzeho.

Yagiye kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Canada, agaruka mu Rwanda aba Umusenateri imyaka umunani, kuko yashakaga gutanga umusanzu we mu byo kubakira abantu ubushobozi, aba n’Umuyobozi Mukuru wa ’Capacity Building Institute’.

Nyuma Perezida Kagame yamugize Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, amarayo imyaka ine kugeza mu 2023, ubwo yagarutse mu Rwanda aho yari amaze gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, imirimo ari ho kugeza uyu munsi.

Imiterere y’akazi ka FPR-Inkotanyi

FPR-Inkotanyi ifite Komite Nyobozi igizwe na Chairman nk’Umuyobozi Mukuru, Umuyobozi Mukuru Wungirije n’Umunyamabaganga Mukuru ukurikirana imirimo yose y’Umuryango igashyirwa mu bikorwa.

FPR-Inkotanyi igira abakomiseri 27. Ni bo bareberera ibijyanye no gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye, kuzishyiraho, ibiganiro bijyanye n’izo politiki, ingamba zizishingiyeho n’ibindi.

Ubunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi buri mu byiciro bine, birangajwe imbere n’inkingi enye zirimo Ubuyobozi, Ubukungu, Imibereho myiza y’Abaturage n’Ubutabera.

Amb. Gasamagera ati “Iyo mirimo ntabwo iba ari myinshi kuko muri FPR-Inkotanyi turangwa no gukorana ku ngingo zitandukanye, tugasangira buri nshingano dukora ibituma byoroha. Niba nkeneye umutekinisiye umfasha gukora ku ngingo runaka ndamubona. Urebye hafi y’akazi kacu kose ni ubukorerabushake.”

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb Gasamagera Wellars yavuze ko akazi kabo akenshi kaba gashingiye ku bukorerabushake

Yashimangiye ko nubwo FPR-Inkotanyi idafite abakozi benshi, ariko ako kazi gakorwa, ati “Urumva dufashwa n’abantu batandukanye ndetse bamwe baba bifuza gutanga umusanzu wabo kugira ngo ako kazi gakorwe.”

Umunsi wa Amb. Gasamagera mu kazi uba uteye ute

Ni kenshi uzumva umuntu akubwira, ati ‘mu kazi kanjye nkora ibi mu gitondo, ku gicamunsi na bwo ngakora ibi’ bikaba uko amezi n’imyaka.

Kuri Amb. Gasamagera ho biratandukanye kuko mu kazi ke nta munsi uba usa n’undi, na cyane ko buri kanya ibintu biba bihindagurika.

Ati “Yego tuba dufite igenamigambi y’ibyo tuba tugomba gukurikiza ariko tuba dufite ibintu byinshi tutari twiteze ndetse tutateguye.”

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi abyuka Saa 04:40 cyangwa Saa 05:00 za mugitondo, agasubiza ubutumwa bwinshi aba yandikiwe bujyanye n’akazi, bumwe akabutangira ibisubizo, ubundi busaba abandi agatanga inshingano.

Akurikizaho kujya mu kazi, hanyuma agahura n’abantu bake bafitanye gahunda wenda baba bamushaka, bakavugana ibintu byinshi bitandukanye cyane.

Hari ubwo abo bantu baba bafite imishinga itandukanye y’ubucuruzi baba bashaka ubufasha, akagira ababa bafite ibibazo runaka bagaragaza ko bashaka ubutabera bashaka ko bikemuka.

Hari ababa bashaka ibyo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, abashaka aho kuba, gufashwa kubona amafaranga y’ishuri y’imiryango yabo n’abandi.

Ati “Ibyo dukora hano biba bishingiye ku baturage kugeza kuri 90%. Dufasha abantu gukemura ibibazo byabo. Ntabwo mba ndi iyo hejuru mu biro nk’uko abantu babitekereza. Mba ndi hasi mu baturage. Uzambona mu bana bo kumuhanda, bashaka ubufasha, ndi kumwe n’abapfakazi".

Icyakora uyu muyobozi agaragaza ko atari we ukemura ibyo byose nubwo afasha mu kubikemura, akabayobora aho bashobora gukura ibisubizo by’ibibazo bafite, akamenya ko bahuye n’ababafasha, hari nubwo na we agira uruhare mu gukemura ibyo bibazo kabone n’iyo byaba ari bito cyane.

Ati “Ni na yo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi ubereyeho abaturage. Uribuka ko nka Chairman wacu agendera ku ntero ya Umuturage ku Isonga’ uko ni ko twita ku kazi kacu.”

Nubwo aba akurikirana iyo mirimo yose, akabifashwa n’abakomiseri batandukanye, ubundi imirimo ya FPR-Inkotanyi ikagenda neza.

Nyuma y’akazi Amb. Gasamagera ashaka umwanya wo gusoma ibitabo n’ibindi bimuruhura, ndetse agashaka umwanya wo kwiyitaho no kwita ku muryango we.

Umuryango FPR-Inkotanyi ufite abanyamuryango batandukanye bagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .