Ni imirimo yamuhiriye imugeza ku iterambere rifatika nubwo ibisitaza bitakunze kumworohera, ariko agakomeza kugaragaza ko umurunga w’iminsi ugomba kuba umurimo.
Mukantwari ni umubyeyi w’imyaka 62 ufite abana batatu ariko ku bw’amahirwe make umwe yitabye Imana, asigarana babiri bose yareze wenyine ku bw’impamvu adakunda kugarukaho cyane.
Yize amashuri atatu arenze kuri abanza. Yatangiye ashakisha nk’abandi, ahera ku kuvunjira abantu amafaranga ibizwi ‘nk’ubuvunjayi’ akomereza ku gushinga iduka ry’ibicuruzwa bitandukanye, ariko bikomeza kwanga.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE ubwo yari mu kazi ke mu MUjyi wa Kigali, yerekanye ko bimaze kwanga, yatekereje guhindura umuvuno, yiyemeza kujya mu mirimo yaziraga muri sosiyete ko ikorwa n’abagore, ari yo gutwara abagenzi.

Ibihe yari arimo ni bya bindi abantu bavugaga ko umugore wurira igikwa, utwara imodoka n’ibindi aba adashobotse, mbese umugore ari uwirirwa akora imirimo yo mu rugo, kwiteza imbere byeruye bikaba ikizira.
Ati “Naracuruje ndahomba ariko nza kumenya ko imirimo yo gutwara abantu itanga amafaranga menshi kurusha ibyo ndimo. Kuko nari mfite uruhushya rwo gutwara imodoka, sinitaye ku byo abantu bavuga narayiyobotse kuko nashakaga amafaranga.”
Aho gukura yumva azaba umuganga, umusirikare, umucamanza n’indi mirimo abantu dukura twumva ari yo izaba imyuga yacu, Mukantwari we yakuze yumva azatwara imodoka nubwo kugira iye bwite byari kure nk’ukwezi.

Yumvaga ko azatwara abandi bakire “kuko kera watwaraga umukire, wamugeza aho agiye imodoka ukayigumana, abantu bakabona ko ari iyawe. Kugira imodoka byari inzozi kuri njyewe.”
Imodoka ya mbere yatunze yayiguze agera ku 1000$ mu 2003, agurishije bimwe yari afite, ndetse yiyambaza na banki nubwo zari mbarwa kurusha uko biri uyu munsi, uko iminsi yicumaga ni na ko yateraga imbere.
"Barantinyaga bakamfata nk’umuntu udashobotse"
Aho uyu mubyeyi yanyuraga hose bamuryaniraga inzara abandi bakamutinya, bikamutera ipfunwe ku buryo washoboraga kumubaza imirimo akora, akayiguhisha atari uko itemewe, ahubwo atinya ko guseserezwa byakwiyongera.
Ati “Nanjye nagiraga ubwoba. Buri wese yamfataga nk’umugabo kandi ntari we, abandi bakavuga ko ntashobotse. Hari nubwo nahishaga icyo nkora, ariko kuko nashakaga amafaranga kandi abana bagomba kwiga heza, nishatsemo imbaraga ndabimenyera."

Uretse abari ku ruhande, n’abagabo yasanze mu mwuga bamwe ntibamubaniye. bamufataga nk’uko bameze, haza umukiliya bigasaba ko ufite ibigango ari we umwegukana, kugira ngo adataha amara masa na we agahatana muri ubwo buryo.
Ati "Narashabutse ngerageza kugira imbaraga ku buryo kuntwara umukiliya byabaga bigoye. Nagombaga kuba mu buzima nifuza kandi nta kindi cyagombaga kubingezaho uretse guhatana."
"Imana yahiriye imirimo y’amaboko yanjye"
Guhangana n’abagabo bakoranaga, kwima amatwi abamufataga nk’umuntu udashobotse, kujya mu kazi ku izuba ry’igikatu n’imvura y’amahindu, Mukantwari agaragaza ko Imana yabonye ubwo bwitange na yo ihira imirimo y’amaboko ye.
Uyu mubyeyi udatana na Bibiliya aho ajya hose, avuga ko uyu munsi ari mu bantu babayeho neza, kuko ashobora gukenera imashini zimufasha imirimo yo mu rugo nko gufura n’ibindi akazigurira.

Ubu afite inzu ye bwite ndetse afite imishinga wumva ko itagirwa n’ubonetse wese, byose akabikura mu kubyuka kare agataha atinze.
Ati "Uyu munsi ndifashije, abana banjye bize mu mashuri ari hano [mu Rwanda] akomeye, biga i Burayi kandi hose ari njye ubishyurira. Ubu mfite aho ntuye kandi si habi, hari n’icyo abana banjye bazasigarana. Ndifashije kandi byose mbikesha iyi modoka mubona."

Byageze aho ashaka gushinga koperative y’abagore batwara imodoka. Icyo gihe byasabaga imodoka zirindwi nto.
Yagiye imahanga arazigura, ku bw’amahirwe make agarutse asanga itegeko ryarahindutse bisaba ko ushaka gushinga ikigo agomba kuba afite imodoka 15.
Iryo tegeko n’imyumvire y’abagore yari ikiri hasi bumva ko batakora ako kazi, igitekerezo cyapfapfanye gutyo.
Ati “Zose narazigurishije. Nari maze kubona bintesha umutwe ku bwo kubura abazifata bafite gahunda. Ubu mfite iyi ntwara n’indi nahaye umugore natoje, wenda uwo nzajya mbona nkamufasha, nzagera aho ya koperative ishingwe.”

Impanuro ku bagore n’ababyaye imburagihe
Nk’uko turi mu kwezi kwahariwe guteza imbere abari n’abategerugori ntawe usigaye, Mukantwari na we agaragaza icyatuma aba batahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo bakomeza gutera imbere.
Nk’umugore watinyutse, akiyemeza kuzenguruka Kigali ahabwa inkwenene, agaragariza abagore bagenzi be ko bagomba kumva ko amafaranga babonye ari yo menshi ya mbere bafite, bayakoresha mu buryo buzana andi, byose bakabijyanisha no kumva ko nta kazi kabaho batashobora.
Ati “Ikibazo bafite ni uko bumva ko hari imirimo bacyita iy’abagabo bikabaca intege. Ubundi umugore afite ubumenyi, ubwenge n’imbaraga, icyo bamwe babura ni ukubikoresha. Ubwo bushobozi nibabukoresha bazabara inkuru nziza iruta iyo babara uyu munsi.”

Ku bana b’abakobwa ndetse bashobora kuba barahuye n’ibibazo bigatuma bata icyizere, Mukantwari agaragaza ko ibyo bihe bibi barimo ari byo bigomba kubatera imbaraga zo gukora kugira ngo babyikuremo.
Kuba indakemwa, kwiyegurira Imana, kuvugisha ukuri, gukunda umurimo, kwitinyuka, kwirinda ikigare, Mukantwari agaragaza ko ari byo rufunguzo rw’iterambere, ubikurikije akagera ku byifuzo bye nta kabuza.
Uyu mubyeyi yihaye imyaka itatu, ku buryo nagira imyaka 65 azahagarika iyi mirimo, icyakora akavuga ko nibimukundira azasiga koperative y’abagore bakora ako kazi, ibintu avuga ko ashaka kuzabyibukirwaho no mu gihe yaba atagihari.









Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!