00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’i Mahama n’abaturiye inkambi bubakiwe isoko rya miliyoni 360 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 February 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe n’abaturage baturiye iyi nkambi, bubakiwe isoko rya kijyambere ryuzuye ritwaye miliyoni 360 Frw.

Iri soko ryatashywe ku wa 4 Gashyantare 2025, ryubatswe mu nkengero z’iyi nkambi.

Ni isoko rifite imiryango 42 rikoreramo abacuruzi 150 barimo impunzi ziba mu Nkambi ya Mahama, n’abaturage.

Benshi mu barikoreramo babanje guhabwa amahugurwa abafasha mu kwiteza imbere.

Bacururizamo ibiribwa, abafite salo zikora imisatsi, izogosherwamo, restaurent n’izindi nyinshi.

Niyizontunga Adronis wavuye mu Burundi, kuri ubu akaba atanga serivisi za Irembo na internet ati “Iri soko rigiye kumfasha kwagura serivisi natangaga. Kenshi nazihaga abantu bari imbere mu nkambi ariko ubu n’Abanyarwanda bazajya baza hano mbafashe mu bintu bitandukanye. Amafaranga nzajya mbona azajya anyunganira mu mibereho yanjye.’’

Nshimirimana Hamisa ucuruza umuceri, kawunga n’imboga, we yavuze ko nubwo nta gishoro kinini afite ariko amafaranga abonye yunganira ayo bahabwa buri kwezi.

Ati “Intego zanjye ni ugukora nivuye inyuma nkaba umucuruzi ukomeye ushobora kubikora nk’akazi gatuma ntunga abana banjye batatu. Turashimira Leta y’u Rwanda yemera ko dusohoka mu nkambi tugashakisha imibereho.”

Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko iri soko rigiye kwihutisha ibikorwa byari bisanzwe bihari byo kuzamura imibereho myiza y’impunzi n’abazakiriye cyane cyane abo mu Murenge wa Mahama binyuze mu kwikorera.

Ati “Ni ibikorwa twatangiye. Nubwo impunzi ziri hano zitekanye ariko ntizikwiye kubaho buri gihe zitegereje inkunga. Mu gihe mu bihugu baturutsemo hatari haboneka umutekano cyangwa ngo bumve ko bashaka gutaha, babe hano ariko bafite n’ibikorwa bibafasha kubah. ’’

Iri soko ryubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Ambasade ya Suède mu Rwanda, binyuze mu mushinga wa Practical Action.

Umuyobozi Mukuru wa Practical Action Rwanda, Umubyeyi Denyze, yashimiye Leta y’u Rwanda yatanze ikibanza bubatsemo iri soko avuga ko ari na yo izajya irigenzura binyuze mu Karere ka Kirehe. Yavuze ko iri soko ritanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’impunzi n’abazituriye.

Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi ibihumbi 70 zirimo Abanye-Congo, abavuye mu Burundi, Eritrea, Ethiopia n’abandi.

Impunzi z’i Mahama n’abazakiriye bubakiwe isoko rya miliyoni 360 Frw
Uwineza ucuruza imyenda yishimiye gucuruzanya n'impunzi avuga ko bizongera urukundo hagati yabo na zo
Urubyiruko rwatangiye kubyaza umusaruro iri soko rwubakiwe
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe yasabye abakoresha iri soko kuribyaza umusaruro
Nshimirimana Hamisa wavuye i Burundi, yavuze ko isoko bubakiwe rizabafasha kwinjiza amafaranga yunganira ayo bahabwa
Umuyobozi Mukuru wa Practical Action, Umubyeyi Denyse, yavuze ko bazakomeza gufasha impunzi n'abazituriye mu bikorwa by'iterambere
Guverineri Rubingisa yijeje abakorera muri iri soko ubufatanye mu kuribungabunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .