Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Dr Mihigo yavuze ko yanyuzwe n’icyizere yeretswe na Perezida Kagame ndetse n’uburyo amushyigikiye mu matora y’umuyobozi wa OMS muri Afurika.
Abinyujije kuri X, Dr Mihigo yagize ati “Ikindi kandi nanyuzwe n’impanuro n’inama zuje ubuhanga n’ubwenge yampaye. Byari ibihe byiza. Mwakoze cyane Perezida wa Repubulika [Paul Kagame].”
Uyu mwanya wo guhagararira OMS muri Afurika ni umwe mu myanya nk’iyo itandatu OMS ifite ku migabane itandukanye, uwutsindiye akagira ibiro muri Congo-Brazaville.
Abahatanye na Dr Mihigo barimo Dr N’da Konan Michel Yao watanzwe na Côte d’Ivoire, Dr Boureima Hama Sambo watanzwe na Niger, Dr Ibrahima Socé Fall watanzwe na Sénégal na Dr Faustine Engelbert Ndugulile watanzwe na Tanzania.
Ku wa 14 Kamena 2024 ni bwo amazina y’abo bakandida yohererejwe ibihugu bakomokamo nk’abemejwe guhatanira uwo mwanya bikozwe na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS ku rwego rw’Isi.
Komite ya OMS Ishami rya Afurika ni yo izatora uzakorera mu ngata Umunya-Botswana, Dr Matshidiso Moeti, umugore wa mbere watowe ngo ayobore iri shami mu myaka icyenda ishize.
Bizakorerwa mu nama y’iminsi ine izageza ku wa 30 Kanama 2024, izahuriza abagize komite ya OMS muri Afurika, i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.
Abatowe bazashyikirizwa Inama y’Ubutegetsi ya OMS mu nama ya 156 izaba muri Mutarama 2025 ikabera Genève mu Busuwisi.
Nyuma uwemejwe burundu azajya mu mirimo ku wa 01 Gashyantare 2025, ayobore imyaka itanu iri imbere ariko anafite uburenganzira bwo kongera gutangwamo umukandida.
Dr Mihigo uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya ni umugabo wubatse, Umunyarwanda w’imyaka 58, wavukiye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu buzima rusange yakuye muri Kaminuza ya Boston yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye mu 2003.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubuvuzi rusange, n’indi nk’iyo mu bijyanye no kubaga yakuye muri Kaminuza ya Kisangani yo muri RDC mu 1994.
Yabonye impamyabushobozi mu nzego zitandukanye z’ubuzima yakuye mu bigo na za kaminuza zitandukanye. Zirimo nk’iyo yahawe na OMS, ishami rya Afurika ayihererwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu 2019 n’indi yahawe na Kaminuza ya Boston mu 2002.
Yakoze imirimo itandukanye aho nko mu 2004 yakoze ubujyanama muri OMS, muri UNICEF no mu Muryango Mpuzamahanga Uharanira ko abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bagezwaho inkingo, GAVI.
Yakoze ubujyanama kandi mu Kigo cya Amerika gishinzwe Iterambere, Ishami ry’u Rwanda, USAID-Rwanda, akora mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Dr Mihigo yabaye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubuzima mu Bitaro bya Nyanza imyaka ibiri kugeza mu 1996, anahabwa uyu mwanya ku rwego rw’Akarere ka Nyanza kugeza mu 1999. Kuva ubwo kugeza mu 2000 anawuhabwa ku rwego rwa Perefegitura ya Butare.
Kuva ubwo kugeza mu 2003 yagizwe umuyobozi wa porogaramu yaguye y’ibijyanye no kongerera umubiri ubudahangarwa muri Minisiteri y’Ubuzima.
Mu mezi atandatu kugeza muri Kamena 2004 yagizwe Umunyamabanga Uhoraho wa Global Fund mu ishami rishinzwe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria mu Rwanda.
Kugeza muri Nyakanga 2006, Dr Mihigo yagizwe umuyobozi muri OMS ushinzwe kugenzura porogaramu z’iri shami rya Loni mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati, aba i Yaoundé muri Cameroun.
Kuva muri Kanama 2006 kugeza muri Gicurasi 2008, yagizwe umuyobozi wa OMS ushinzwe ibijyanye n’inkingo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika aba i Ouagadougou muri Burkina Faso.
Yavuye muri uwo mwanya agirwa umuyobozi w’itsinda rishinzwe guteza imbere porogaramu y’ikingira muri OMS-Africa, aba muri Repubulika ya Congo, kugeza muri Gicurasi 2014.
Nyuma y’aho mu myaka umunani yakurikiye kugeza muri Werurwe 2022, yakomeje guhagararira OMS muri Afurika ariko ari umuhuzabikorwa wa porogaramu y’ikingira na none abarizwa muri Congo-Brazzavile
Ni imirimo yavuyemo yimurirwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye n’itangwa, igenzura n’ubufatanye mu byo gutanga inkingo za Covid-19 muri GAVI, imirimo yakoreraga i Genève mu Busuwisi, ayikora kugeza muri Gashyantare 2024.
Nayo yayivuyeho agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo itandukanye ndetse n’ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akorera i Genève mu Busuwisi, kugeza ubu.
Yabonye ibihembo bine ku ruhare rwe mu buvuzi ndetse ashyira hanze inyandiko zigera kuri 32 z’ubushakashatsi ku buzima.
Imigabo n’imigambi ya Dr Mihigo ishingiye ku ngingo zirimo kwihutisha gahunda yo kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose.
Harimo kandi gufasha ibihugu binyamuryango bya OMS muri Afurika kubakirwa ubushobozi bubifasha kwitegura, kwirinda no kwita ku bibazo bibangamiye ubuzima.
Ishingiye kandi ku kurwanya byuzuye indwara zitandura n’ibizitera no kurandura ibibazo by’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara
Mu bimuraje ishinga harimo guhangana n’ibibazo bibangamiye ubuzima bituruka ku batuye Isi ubwabo, iby’ubukungu n’ibituruka ku ibangamirwa ry’ibidukikije nk’imihindagurikire y’ibihe.
Mu bindi Dr Mihigo yerekana ko azibanda birimo ku ikoreshwa neza ry’umutungo wa OMS hitabwa ku byo abaturage bo mu bihugu binyamuryango bakeneye n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!