00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yirengagije abamuca intege: Urugendo rwa Providence utwara abagenzi muri bisi zo mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 21 December 2024 saa 09:08
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byahaye ijambo abagore bakagira uburenganzira bakwiriye bungana n’ubw’abagabo, ndetse ibi bigaragarira no mu mirimo, aho abagore bashobora gukora imirimo yahoze ifatwa nk’ikorwa n’abagabo gusa.

Nubwo bimeze bityo ariko hari abatarabyumva, bagifata umugore ukora imirimo ifatwa nk’ikorwa n’abagabo, nk’ingare.

Ibi ni nako byagenze kuri Niyonsenga Providence wakuze afite inzozi zo kuzaba umushoferi, ariko abo mu muryango we ntibabyumve kuko bumvaga ko ari imirimo y’abagabo ndetse bakamubwira ko kuba agiye kubikora bizatuma aba ikirara.

Ubwo Niyonsenga yaganiraga na IGIHE, yagaragaje byinshi ku rugendo rwe rwo kujya mu mwuga wo kuba umushoferi, avuga inzitizi yahuye na zo ndetse n’ibyatumye adacika intege.

Yavuze ko umwuga w’igishoferi yawukunze ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, amaze kuyarangiza ahita atangira kwiga gutwara imodoka ndetse aza no kubona uruhushya rwa burundu rwo mu cyiciro cya (B), yongeraho n’izindi kugeza ku cyiciro cya (D1), uru ni uruhushya rugenewe abatwara za bisi nini.

Ati “Njya gutangira urugendo rwo kwinjira mu mwuga wo kuba umushoferi, bamwe ntabwo babyumvaga kuko bumvaga ko ngiye kuba ikirara, ariko nari mfite bake banshyigikiye. Abatarashyigikiye bageze aho barabyumva kuko ntacitse intege.”

Niyonsenga yagowe no kuba yasaba akazi ko gutwara imodoka nini, cyane cyane bakakamwima bashingiye ku gihagararo cye.

Ati “Zimwe mu mbogamizi nahuye na zo mu kazi, ni igihe cyo kugasaba, hari aho najyaga bagasuzugura uko ngana bakavuga ngo nta bushobozi mfite bwo gutwara abantu benshi. No ku bagenzi natwaraga bwa mbere, hari igihe bangaga kujya mu modoka babona ko ntashobora kubatwara.”

Intego yari afite ni zo zamusunikiye gukorana umuhate no kwerekana ko ashoboye, akagira inama abantu yo kwizera abagore n’abakobwa, bakumva ko na bo bashoboye.

Ati “Imbogamizi zose nahuye na zo ntabwo zigeze zinca intege kuko nari nzi icyo nshaka kugeraho. Abantu baca intege abakobwa bababwira ko ntacyo bashoboye babireke, kuko hari igihe ubuza umuntu kugera ku nzozi ze kandi yari abifitiye ubushobozi.”

Maniraguha Bonaventure ni umwe mu bagenzi batwarwa na Niyonsenga inshuro nyinshi. Avuga ko akazi k’ubushoferi abagore bagashoboye ndetse ko banashyiramo ubushishozi bwinshi kurenza abagabo.

Ati “Ni ibintu byiza kuba abagore bakora umwuga w’igishoferi kuko ntabwo bapfa guhubuka mu byo bakora. Batwara neza bitonze ni yo mpamvu usanga badakunze gukora impanuka.”

Ibyo abihurizaho na mugenzi we Uwimana Esperance, ushimangira ko abagore bashoboye, yewe ko n’amahitamo ye ya mbere aba ari ugutwarwa n’umugore.

Yagize ati “Nta mpamvu yo gutsimbarara ku myumvire ya kera, abagore bari ku rwego rushimishije mu mirimo iyo ari yo yose, ahubwo abagore ni babe benshi muri uyu mwuga kuko barashoboye.”

Ubu Niyonsenga amaze umwaka akora umwuga wo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko mbere y’uko aza muri aka kazi yagiye akora n’akandi kajyanye n’ubushoferi ndetse yemeza ko ari akazi kamaze kumugeza kuri byinshi.

Niyonsenga Providence amaze umwaka atwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko mbere yo kubikora yakoze akandi kazi k'ubushoferi
Niyonsenga Providence yagiye gutangira umwuga wo kuba umushoferi bamubwira ko atazabishobora ariko ntiyacitse intege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .